UWANYIRIGIRA Jeanne,umukobwa wa mbere utsindiye moto muri Airtel Tunga yagize icyo asaba abana b’abakobwa bagenzi be

0

UWANYIRIGIRA Jeanne,umukobwa w’imyaka 20 usanzwe ari umucuruzi niwe wegukanye moto ya 7 muri promosiyo ya Tunga na Airtel,uwatsindiye moto ayihabwa ifite ubwishingizi n’ibindi byangombwa byose bigendana na moto nshyashya.

Nyuma yo kuyihabwa n’akanyamuneza kenshi, yagize ati”Ibyishimo mfite ni byinshi cyane kuko kuba natomboye moto numva ari byiza cyane kuri njyewe”,yongeyeho ko izamufasha mukwiteza imbere,aho azashaka umuntu uyimutwarira akajya abona amafaranga bityo bikamufasha kwagura ibyo yakoraga agatera imbere.

Umunyamahirwe Uwanyirigira yavuze ko ashishikariza abandi baclient ba Airtel bose by’umwihariko abakobwa nabo gukina muri promosiyo ya Tunga na Airtel,yagize ati’cyane cyane ndibanda kubakobwa  nibo bagira ubwoba bwo gukina,icyo nababwira ndabashishikariza ko bino bintu ari ukuri bagomba gukina amahirwe akabasesekaraho nabo bakabasha kuba batsindira moto cyangwa imodoka.” Yongeyeho ko yari amaze iminsi akina muri iyi promosiyo aho yatsindiye ku manota miliyoni ebyiri bimutwaye agera ku bihumbi mirongo ine na bitanu.

Gatera Happy.Umukozi muri Airtel avuga kuri iyi moto batanze ikegukanwa n’umwali ku nshuro yambere,yagize ati”Imwe mu ntego za Airtel ni uguteza imbere abanyarwanda ibinyujije muri serivisi zayo,bityo rero kuba iyi moto ari umukobwa uyitwaye bishatse kuvugako abali bagomba guhitamo kuko nabo bafite ubushobozi bwo gukina bagatsinda kandi umuntu wese ntabwo ahejwe.

Igihembo nyamukuru ni iyi modoka mureba ku ifoto ni "Toyota Avanza nshyashya" ,nawe wayitsindira wohereje ubutumwa bugufi ukandika ''1" ukohereza kuri 155 cyangwa ugahamagara 155 uramutse uba ku murongo wa airtel

Igihembo nyamukuru ni iyi modoka mureba ku ifoto ni “Toyota Avanza nshyashya” ,nawe wayitsindira wohereje ubutumwa bugufi ukandika ”1″ ukohereza kuri 155 cyangwa ugahamagara 155 uramutse uba ku murongo wa airtel

Tito@ijamboryumwana.com

Total Views: 52 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com