Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/12/NgomaDist.png): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Uwahigwaga bukware nyuma yogutera inda umwana w’imyaka 14 w’i Gasabo agahungira i Ngoma yatawe muri yombi

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2017, umugabo ukekwaho gutera inda umwana w’imyaka 14 wo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo agahungira mu Karere ka Ngoma yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ikorera mu Murenge wa Remera kubufatanye na CLADHO n’ubuyobozi bw’umurenge wa Remera, nyuma y’aho izi nzego zose zari zimaze amezi asaga 3 zimuhigisha uruhindu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba kumurongo wa telefone yabwiye ijamboryumwana.com ko aya makuru ari impamo, ati;”nibyo koko uyu mugabo ukekwaho gutera inda umwana w’imyaka 14 yatawe muri yombi kuri ubu tukaba twamaze kumwohereza kuri sitasiyo ya ndera ngo ariho afungirwa kuko ari naho yakoreye iki cyaha.”

Rwabushishi Straton, umubyeyi w’uyu mwana yabwiye umunyamakuru wacu ko uyu mugabo wamutereye umwana inda bari basanzwe baturanye i ngoma, nyuma bakaza kwimukira i kigali naho bagakomeza guturana ariko akaba yaratunguwe no kumva ko uyu mugabo ariwe wamutereye umwana inda, dore ko yadutangarie ko yamufataga nk’umubyeyi kuko uwo mugabo ngo ari mukigero cy’imyaka 40 akaba afite umugore n’abana, yasoje ashimira Polisi y’igihugu yataye muri yombi uyu mugabo, akaba yizeye ko ubutabera buzakora akazi kabwo uyu mugabo agahanwa by’intangarugero.

Bwana Evariste Murwanashyaka wo muri CLADHO yatangarie ijamboryumwana.com ko ikibazo cy’uyu mwana bakigejeweho n’ubuyobozi bw’Aakarere ka Gasabo taliki ya 19 ukwakira 2017, ariko babikurikirana bagasanga uwo mugabo yirirwa yihishahisha iburasirazuba mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Ngoma, aribwo kuva uwo munsi CLADHO yatangiye gukorana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera na Polisi y’Igihugu.

Uyu mugabo uri mukigero cy’Imyaka 40 yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere aho yafatiwe mu Murenge wa Remera kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Ndera kuko ariho yakoreye icyaha, naho uyu mukobwa we akaba yaramaze kubyara kuko yabyaye taliki ya 25 Nzeri akabyarira mu bitaro bya Kanombe aho yabyaye abazwe.

Bernard@iamboryumwana.com

Total Views: 420 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com