Umwana w’umukobwa w’imyaka 9 wo muri Kenya yatunguye isi kubera urusobe rw’impano yibitseho

0

Ijamboryumwana.com ryabonye videwo y’umwana w’umukobwa w’imyaka 9, witwa Sheillah Sheldone Charles kuri ubu  uri kwerekeza ahantu hatandukanye kubera urusobe rw’impano yibitseho.

Uwo bita Pablo Piccaso niwe wavuze ngo “buri mwana burya aba ari umunyabuigeni akaba umuhanzi wujuje impano hagora kubimenya ndetse no kuyigumana kuri benshi iyo bamaze gukura.”

Sheillah w’umunyakenya, afite impano ku myaka ye ashobora gukora ibintu byinshi agatangarirwa n’abo mu muryango we ,inshuti ,aho atuye n’abatuye isi muri rusange.

Uyu mwana afite impano mu bugeni, gushushanya,gukora ibihangano bitandukanye no kwigisha!

Uyu mwana w’umukobwa w’umunyempano  w’imyaka 9 gusa aheruka gukurura abanyamakuru ba BBC bakorana nawe ikiganiro.

Yatangaje ko impano ye ayikesha kugira ubushake, ubushake bwo gukorana umurava ikimurimo cyose ,ndetse no no gufasha abandi.

Muri iki kiganiro ,yahishuye  ko yashushanyije abantu bakomeye barimo Perezida wa Kenya Uhuru Muigai Kenyatta.

Mu bindi bintu Shiellah yashushanyije bigatangaza abantu harimo Intare, Impala ,n’ibindi bishushanyo byiza cyane bivuga ku bidukikije.

Shiellah kandi ni umwalimu aho yigisha abo mu kigero cye bashishikajwe no kumenya gushushanya nkawe,kubera ko yizera ko ubumenyi busangirwa.

Yagize ati” Niba ufite impano ,ntukavuge ngo ni iyanjye njyenyine,ugomba kwigisha n’abandi,ugomba kubasangiza impano yawe.”

Aka kamalaika gato kahishuye ko ibi aribyo kifuza gukora ubuzima bwako bwose.Ntabwo ari ibanga ko ababyeyi be,inshuti ndetse n’ishuri ,n’abanyakenya bose bishimira Shiellah.

tito@ijamboryumwana.com

Total Views: 197 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com