Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/12/IMG-20171216-WA0000.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Umwana agomba kurindwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buryo ubwo aribwo bwose-HAGURUKA

0

Ibi byavugiwe mu gikorwa cyahuje kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017,umuryango HAGURUKA n’impuguke mubijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagamijwe kungurana ibitekerezo ku gatabo kiswe“HAGURUKA TURWANYE IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA” HAGURUKA iteganya gusohora ibifashijwemo na TROCAIRE.

Aka gatabo karebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ,kazafasha abaturage mu myumvire yabo kuburyo bazamenya neza ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ariryo nuko ryakumirwa.

Me Munyankindi Monique ,umuyobozi w’umuryango HAGURUKA ku rwego rw’igihugu yatangaje ko muri iki gikorwa bungukiyemo byinshi ,aho babonye ibitekerezo byinshi bitandukanye bizabafasha kugira agatabo kazasohoka kameze neza.Yagize ati”Abantu batugiriye inama zitandukanye kuri aka gatabo turi gutegura ,tukaba tugiye kongeramo ibyo izi mpuguke zatubwiye ,hanyuma dusohore udutabo twinshi dushyirwe mu baturage no mu nzego z’ibanze kugirango babashe kumva neza uburyo bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Me Monique yakomeje asaba ko buri wese kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yabigira ibye ,by’umwihariko abana bakaba bagomba kurindwa iri hohoterwa mu buryo ubwo aribwo bwose bushoboka  kuko ari abanyantege nke kandi bari imbere y’ibishuko byinshi.

Me Munyankindi Monique,umuyobozi w’umuryango HAGURUKA ku rwego rw’igihugu

Aka gatabo kateguwe hagamijwe gusobanurira abanyarwanda muri rusange ,by’umwihariko abagore n’abana ,ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buryo bwimbitse kandi busobanutse hakoreshejwe imvugo yoroheye buri wese.Umuryango HAGURUKA ukaba uvuga ko uzaba wasohoye udutabo tugera kuri 3000 bitarenze ukwezi kwa Werurwe umwaka utaha wa 2018.

HAGURUKA ni umuryango urengera uburenganzira bw’umwana n’umugore

Tito@ijamboryumwana.com

Total Views: 333 ,

No Comments

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com