Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/10/DNDe4mWW0AAgRu2.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Tuyishime umunyeshuri wegukanye moto ya 6 muri poromosiyo ya Tunga na Aitel amahirwe yatangiye kumusekera akiri umwana

0

Tuyishime Eric  umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri muri Kminuza y’Abadivantisiti b’Abarayiki ya UNILAK niwe wegukanye moto ya 6 muri Poromosiyo ya Tunga na Airtel, uwatsindiye moto ayihabwa ifite ubwinshingizi n’ibindi byangombwa byose bigendana na Moto nshyanshya.

Moto umunyamahirwe yegukanye

Moto umunyamahirwe yegukanye

Uyu munyeshuri si ubwa mbere atomboye moto dore ko akirangiza amashuri yisumbuye nabwo yatsindiye moto muri iyi Poromosiyo ya Tunga, akaba avuga ko yamufashije  ubwo yiteguraga gutangira kaminuza, ibi nibyo aheraho avuga ko amahirwe yatangiye ku musekera akiri umwana. Iyi moto uyu munyeshuri yatsindiye bayimushyikirije kuri uyu wa 4 mu ishuri yigamo rya UNILAK, usibye iyi moto ya 6 yatanzwe hasigaye izindi 6 kuko poromosiyo yose igizwe na moto 12 ndetse n’imodoka ari nayo gihembo nyamukuru kizegukana n’umunyamahirwe wahize abandi ku mpera z’iyi Poromosiyo ya Tunga na Airtel.

Tuyishime Eric, umunyamahirwe wegukanye  iyi Moto yabwiye itangazamakuru ko ko yishimiye kuba ari we mu nyamahirwe watomboye iyi moto ya 6, avuga ko aya ari amahirwe adasanzwe dore ko n’umwaka ushize yari yatsindiye indi moto, ubu yizeye neza ko izi moto zizamufasha guhindura ubuzima akagera ku nzozi ze, yagize ati:” Mbere na mbere mbanje  gushimira  Airtel Rwanda kuko iyi Poromosiyo ya tunga ikorwa mu mucyo ntamanyanga arimo kandi ikaba yarashyiriweho abanyarwanda bose bakoresha ifatabuguzi rya Airtel, “. Yakomeje avuga ko Airtel ariyo sosiyete y’itumanaho ya mbere mu Rwanda ikora ibikorwa bihindura imibereho y’abanyarwanda.

Tuyishime avuga ko amahirwe yatangiye kumusekera akiri umwana

Tuyishime avuga ko amahirwe yatangiye kumusekera akiri umwana

Ubuyobozi bwa  Airtel buratangaza  ko bamaze gutanga Moto 6 muri 12 ziteganyijwe gutangwa muri iyi Poromosiyo ya tunga, bagize  ati:”Tumaze gutanga Moto 6 hasigaye 6 n’imodoka nshya izatangwa nyuma,ibi byose tubikora dushaka guhindura ubuzima bw’abanyarwanda n’abakirya bacu baba k’umurongo wa Airtel”.

Kugira ngo ube umunyamahirwe uzatombore muri iyi Poromosiyo icyo usabwa ni uguhamagara kuri 155 cyangwa ukandika ubutumwa bugufi wohereza SMS 1 kuri 155. Kandi bikorwa k’ummurongo wa Airtel  gusa uko wohereza ubutumwa wishyura igiceri  100 gusa.

Ubwo umunyamahirwe yashyikirizwaga moto ye Ku ishuri rya UNILAK

Ubwo umunyamahirwe yashyikirizwaga moto ye Ku ishuri rya UNILAK

Ashyikirizwa ibyangombwa byose bya Moto n'umukozi wa Airtel

Ashyikirizwa ibyangombwa byose bya Moto n’umukozi wa Airtel

Byari ibyishimo kuri uyu munyeshuri

Byari ibyishimo kuri uyu munyeshuri

Bernard@ijamboryumwana.com

Total Views: 308 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com