Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/12/IMG-20171205-WA0016.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Rutsiro:Abana bahuguwe uburyo bworoshye bwo kumenya ingengo y’imari ikoreshwa mu mashuri

0

Ni amahugurwa y’iminsi ine yahuriwemo n’abana baturutse mu karere ka Nyarugenge hamwe n’abana bo mu karere ka Rutsiro bafashwa n’umushinga uharanira uburenganzira bw’umwana CVT (Children’s VoiceToday),aya mahugurwa akaba yari agamije kwereka abana uburyo ingengo y’imari ikoreshwa mu mashuri n’uburyo abana bamenya imikorere yayo kuburyo bworoshye.

Aya mahugurwa yateguwe n’umuryango wa CVT mu mushinga wayo witwa accountability for children’s rights kubufatanye na Save the children, abera muri hotel Dian Foce   iherereye mu Karere ka Rutsiro, aho yatangiye kuwa gatatu taliki ya 22 ugushyingo 2017 agasozwa kuri uyu wa 25 ugushyingo 2017.

Muri aya mahugurwa abana basobanuriwe neza ingengo y’imari igenerwa amashuri banasobanurirwa uburyo ikoreshwa, banahabwa ubumenyi bw’uko bajya babona amakuru ku buryo bworoshye arebana n’uburyo iyo ngengo ikoreshwa mu bigo by’amashuri bimwe nabimwe, ndetse banerekwa uko batanga amakuru mu gihe hari ibyo babonye ku mashuri yabo bitakozwe kandi hari ingengo y’imari yabiteganyirijwe.

Etienne Havugimana, umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe ishami ry’igenamigambi n’ingengo y’imari muri aka Karere yavuze ko iki ari igikorwa cyuzuzanya n’igihe turimo cy’itegurwa ry’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2018-2019, ati:” iki  n’igikorwa dukorana n’abaturage bose hakaba n’igihe kigera tukajya tuvugana n’ibyiciro byihariye, uyu munsi tukaba turimo gukorana n’icyiciro cy’abana kuko twasanze ari abantu dukwiye guha agaciro gakomeye bitewe n’ibitekerezo bagenda batugezaho, uyu munsi tukaba tugiye kungurana ibitekerezo kubijyanye n’itegurwa ry’ingengo y’imari y’umwaka utaha, ikindi tugiye kumva ibitekerezo kubyo babona bikwiye kwibandwaho ubundi turebe uruhare abana bakwiye kugira mugukurikirana ibyo bikorwa no kubaza ababishizwe ibimaze kugegwaho n’ibitaragegwaho n’impamvu yabyo.”

Havugimana Etienne,umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ibikorwa mu karere ka Rutsiro

Yasoje avuga ko ibi bikorwa by’abana bitanga umusaruro kuburyo bugaragarira buri wese.

Theodore Nzeyimana, umuyobozi wa gahunda muri CVT  yavuze ko ibitegurwa byose bigomba kubera umwana muburyo buboneye bwose, akaba ariyo mpamvu n’abana bakwiye guhabwa uburenganzira mugutegura ingengo y’imari dore ko ari bo benshi mu baturage batuye Igihugu, nk’umuryango CVT bazakomeza guharanira ko umwana agira uruhare mubimukorerwa.

Theodore Nzeyimana, umuyobozi wa gahunda muri CVT

Bwana Niyonzima Tharcisse umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro ari nawe wasoje aya mahugurwa kumugaragaro yavuze ko CVT ari umufatanyabikorwa mwiza kuko uje kubafasha muri gahunda y’Igihugu yo gutoza abana hakiri kare kugira uruhare mugufata ibyemezo no kwitegurira ejo habo heza,

NiyonzimaTharcisse umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro

Yasoje avuga ko ari ngombwa ko abana basobanurirwa ingengo y’imari kuko bizabafasha mukwiyubakira Igihugu, ati:” ikintu wakorera umuntu atakigizemo uruhare ni nkaho ntacyo kimumariye, niba dushaka gukomeza gutera intambwe nziza yo kubaka Igihugu, dufite umunyarwanda usobanukiwe n’ibimukorerwa, usobanukiwe n’uruhare abifitemo agasobanukirwa n’ukuntu yakwiyubakira ejo hazaza kugira ngo bikorwe neza ni uguhera ku mwana akiri muto akabikurana akabigira umuco.”

Michael corlin umukonsirita muri Save the children Danmark,ari nawe wahuguye aba bana yavuze ko muri iyi minsi itatu bamaranye abana bumvise bakanasobanurirwa neza uburyo bazajya bagira uruhare mugukurikirana ingengo y’imari ikoreshwa mu mashuri

Umuhoza Gavine umwana wari waturutse mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa agiye gukangurira abana bagenzi be kutitinya nabo bakumva ko ibyo bapanga byose bigomba kugerwaho

Pascal umwana wo mu Karere ka Rutsiro, yavuze ko yungutse ubumenyi bw’uko igenamigambi ritegurwa n’uko rikorwa nawe akaba agiye kubisangiza abana bagenzi be

Bakoraga imyitozo mumatsinda kubyo bamaze kwiga

Bamwe mubayobozi batanze ibiganiro

Nyuma y’amahugurwa bamazemo iminsi isaga 4 abana bahawe impamyabushobozi

Bahugurirwaga ahantu heza bitegeye  ikiyaga cya Kivu

Bernard@ijamboryumwana.com

 

 

Total Views: 181 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com