Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/12/IMG_0392.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Perezida Kagame n’Umufasha we bifurije abana Noheli nziza no gusoza umwaka neza

0

Kuri iki cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame n’Umufasha we bahuye n’abana bahagarariye abandi baturutse mu Turere twose tw’Igihugu babifuriza gusoza kuzagira Noheli Nziza no gusoza neza umwaka wa 2017 bakinjirana imigambi mishya mu mwaka utaha wa 2018 .

Buri mwaka mu kwezi gusoza umwaka,Umukuru w’Igihugu Paul Kagame n’abo mu muryango we bakira abana bagasangira ,bakabaha impano bakanabifuriza iminsi mikuru myiza.

Kuri iyi nshuro, Perezida Paul Kagame yasabye abana kwifata neza no kwiga bashyizeho umwete kugirango bazikorere,bakorere n’Igihugu cyabo. Yagize ati “guhura namwe abana kuri uyu munsi ni ukugirango tubifurize gusoza umwaka neza,kugira ubuzima bwiza nk’abana bagikura kandi baganisha kubaka igihugu  nimwe bayobozi bejo,ariko bituruka muri mwe  bitewe nuko muba mwararezwe ,murezwe neza ni inyungu ku Gihugu cyacu kizagira abayobozi beza b’ahazaza.

Umukuru w’Igihugu yasoje yifuriza abana kuzagira noheli nziza n’umwaka mushya muhire utaha wa 2018 ugiye kuza.

Umukuru w'Igihugu n'Umufasha bishimana n'abana

Umukuru w’Igihugu n’Umufasha bishimana n’abana

Abana bishimiye cyane kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu n’impanuro yabahaye

Kariza Doreen waturutse mu murenge wa Kabarore ,akarere ka Gatsibo yatangaje ko yishimye cyane kuba yahuye n’Umukuru w’Igihugu uyu munsi. Yagize ati “ni ubwa mbere namubona amaso ku maso byanshimishije yadutumye ngo tuzatashye ababyeyi bacu”

Kariza Doreen,Umwana uhagarariye abandi mu murenge wa kabarore,akarere ka Gatsibo yanejejwe no kwakirwa n'umukuru w'igihugu

Kariza Doreen,Umwana uhagarariye abandi mu murenge wa kabarore,akarere ka Gatsibo yanejejwe no kwakirwa n’umukuru w’igihugu

Naho Umutesiwase Claudine, umwana wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza waje aturutse mu murenge wa Kigeyo  mu karere ka Rutsiro yavuzeko bimushimishije cyane kuba yahuye n’Umukuru w’Igihugu kuko abonye icyo azaratira abandi bana ko Umukuru w’Igihugu yamuhaye ubutumwa bw’intashyo ngo bige batsinde nabo bazaze ubutaha.

Umutesiwase Claudine waje aturuka mu murenge wa Kigeyo,akarere ka Rutsiro yishimiye impanuro bahawe n'umukuru w'igihugu avuga ko azaziratira abandi bana

Umutesiwase Claudine waje aturuka mu murenge wa Kigeyo,akarere ka Rutsiro yishimiye impanuro bahawe n’Umukuru w’Igihugu avuga ko azaziratira abandi bana

Uyu ni umunsi uhoraho buri mwaka,aho Umukuru w’Igihugu yakira abana bahagarariye abandi bavuye mu Turere twose tw’Igihugu akabifuriza iminsi mikuru myiza aho kuri uyu munsi abana yabakiriye  muri village Urugwiro.Akaba ari Igikorwa gitegurwa ku bufatanye n’Imbuto Foundation inakomeje kugaragaza uruhare rugaragara mu kurengera abana hirya no hino mu Gihugu.

Abana bagize umwanya wo gukina

Abana bagize umwanya wo gukina no kwidagadura

IMG_0337

Abana basangijwe iminsi mikuru

Abana basangijwe iminsi mikuru barishima  karahava

Tito@Ijamboryumwana.com/village Urugwiro

 

Total Views: 156 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com