Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/12/pics-4.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Nyaruguru: Nyuma y’uruzinduko rwa CLADHO I Ruheru, uwateye inda umwana wiga primaire yatawe muri yombi n’abandi ngo bagomba guhigwa bukware

0

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga GLEP ‘’Girls Leadership Entrepreneurship Project’’  CLADHO ifatanyamo na PLAN INTERNATIONAL Rwanda, babitewemo inkunga na UN WOMEN ibinyujije muri MIGEPROF, ku wa kane tariki ya 14/12/2017 itsinda rya CLADHO riyobowe na Bwana Evariste MURWANASHYAKA, Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe uburenganzira bw’abana, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana no kutwita kw’abangavu akaba ari nawe ufite umushinga GLEP mu nshingano ze, ryagendereye Umurenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru hagamijwe kuganiriza abana b’abakobwa ku bijyanye no kwigirira icyizere, kwihangira imirimo no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa, ariko ngo baza gutungurwa no kumva umubare munini w’Abana batwaye inda ariho bahise batangira gukorana na Polisi y’Igihugu ngo abahemukiye abo bana bashyikirizwe ubutabera, ku ikubitiro uwateye inda umwana w’umukobwa w’imyaka 14 wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza tutashatse gutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano akaba yahise atabwa muri yombi.

Umwana watewe inda atanga ikirego kuri Police Station ya Ruheru

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel KAYIGI atubwira ko akiri kubikurikirana araza kuduha amakuru arambuye mu gihe kiri imbere

Aganira n’umunyamakuru w’ijamboryumwana.com, Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe kurwanya gutwita kw’abangavu yavuze ko bagiye Ruheru bagatungurwa no kwakirizwa n’amarira y’Abana batari bacye batwaye inda kandi ko ayo marira agomba kubonerwa igisubizo mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Yagize ati ‘’Twahuye n’abana benshi batewe inda barimo n’abana bato cyane biga mu mashuri abanza, kandi wabaza ababateye inda ugasanga ni abagabo bubatse ingo, abana bishwe n’agahinda birirwa barira mu gihe ababateye inda birirwa baseka, ntabwo ibi bintu twabyihanganira kandi amarira ya bariya bana akwiye kuba ahamagara buri munyarwanda wese guhagurukira iki kibazo cyo gutera inda abana bato. Akomeza avuga ko bahise batangira gukorana na Polisi y’Igihugu yo mu Karere ka Nyaruguru ngo abahemukiye aba bana babiryozwe, ashimira cyane Polisi y’Igihugu ku bw’umurava yagaragaje mu guhangana n’iki kibazo.

Bwana Evariste MURWANASHYAKA asaba abana kumenya kwihagararaho imbere y’ababashuka

Yarangije ahamagarira abana bose kumenya kuvuga Oya imbere y’ababashuka no gutangira amakuru ku gihe ku babahohoteye.

bernard@ijamboryumwana.com

 

Total Views: 261 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com