Nyarugenge: Uruhinja rwatowe muri ruhurura rwapfuye, ntiharamenyekana umubyeyi wihekuye

0

Umurambo w’uruhinja watoraguwe mu Kagari ka Kabuguru ya I, Umurenge wa Rwezamenyo muri ruhurura itandukanye uyu murenge n’uwa Kimisagara mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 23 Mutarama 2018.

Uyu murambo wabonywe uri muri ‘emballage’ ya kaki ariko kugeza ubu ntiharamenyekana uwabyaye akihekura.

Abantu bari bahuruye kuri ruhurura yasanzwemo umurambo w’uru ruhinja

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru  ko aya makuru bayamenye saa ine za mu gitondo, Polisi iratabara itangira iperereza.

Yagize ati “Twabimenye ahagana mu masaa ine uwabikoze ntabwo aramenyekana ariko umurambo Polisi yawujyanye.”

Yasabye ababyeyi guha uburenganzira umwana.

Bernard Wimu/ ijamboryumwana.com 

Total Views: 175 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com