Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/10/abitabiriye_igitaramo_cyaairtel_bishimiye_abahanzi-d73e5.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Nyamasheke:Igitaramo cy’imbatura mugabo cya Airtel Muzika n’iyonka ntiyasigaye

0

Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya Aitel mu rwego rwo kwegera abakiriya bayo yatangiye kuzenguruka ibice bitandukanye by’Igihugu mu bitaramo bine bikomeye, aho  bari kumwe n’umuhanzi Meddy umaze igihe gito agarutse mu Rwanda ndetse n’umuraperi Riderman, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Nzeri aba bahanzi bakoze igitaramo cy’imbaturamugabo cyateguwe na Airtel, iki gitaramo  n’iyonka ntiyasigaye baje kwirebera ibi byamamare dore ko ari ubwa mbere mu Karere ka Nyamasheke habereye igitaramo nk’iki cy’abahanzi b’ibyamamare.

MC Buryohe, ukomeje kwigaruria imitima ya benshi yabwiye abaturage ba Nyamasheke ko hamwe na Airtel ibintu ari uburyohe

MC Buryohe, ukomeje kwigaruria imitima ya benshi yabwiye abaturage ba Nyamasheke ko hamwe na Airtel ibintu ari uburyohe

Iki gitaramo cyabimburiye ibindi bikomeye byateguwe mu buryo Airtel Rwanda yashyizeho mu kwiyegereza abakiriya bayo mu bice bitandukanye by’igihugu, banasobanurirwa serivisi  zitandukanye iyi sosiyete y’itumanaho igeza ku bakiriya bayo.  Ibi bitaramo byiswe ’Wiceceka & Tunga Campaign Concert Tour’ bijyanye na gahunda ya Airtel Muzika yashyizweho mu buryo bwo kuzamura umuziki ariko inamenyekanisha ibikorwa bitandukanye ku bakiriya bayo.

Ubwo aba bahanzi bageraga ku rubyiniro bishimiwe cyane n’abaturage batuye Akarere ka Nyamasheke aho bari babukereye kuva k’umwana kugeza k’umuntu mukuru baje kureba iki gitaramo cy’imbonekarimwe, ari nako bashimira Airtel kuba ariyo yambere igejeje abahanzi b’ibyamamare muri aka Karere.

Abahanzi Riderman na Meddy mu gusoza iki gitaramo bahuriye  ku rubyiniro basezera abaturage ba Nyamasheke ari nako babkundisha serivisi nziza za Airtel banababwira gahunda nshya  zirimo iyitwa ’Airtel Tunga’ ndetse na ’Wiceceka’ babinyujije mu ndirimbo bakoranye n’indi n’indi bahuriyemo na The Ben na King James. Ibi byakozwe hagamijwe guhesha amahirwe no kumenyesha abatuye ahakorewe igitaramo, gahunda ya Airtel nshya izahesha abanyamahirwe moto 12 n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza ari nacyo Gihembo Nyamukuru.

Abamotari bakoze akarasisis bishimira ibyiza bya Airtel

Abamotari bakoze akarasisi bishimira ibyiza bya Airtel

Nyuma y’Akarere ka Nyamasheke ibi bitaramo byateguwe na AirtelIbi bitaramo byateguwe na Airtel bizakomereza mu Karere ka Huye ku itariki ya 7 Ukwakira,  tariki ya 14 Ukwakira byerekeze i Musanze, Bikazasorezwa mu Karere ka Rubavu ku wa 21 Ukwakira 2017, nyuma y’uko abatuye aka Karere basabye Airtel ko nabo yabagezaho ibi byiza biteganyijwe ko abazinjira muri iki gitaramo cya Rubavu bazishyura.

Niyitegeka Gratien(Seburikoko) Yasusurukije abitabiriye iki gitaramo anabasobanurira serivisi zigezweho za Airtel

Niyitegeka Gratien(Seburikoko) Yasusurukije abitabiriye iki gitaramo anabasobanurira serivisi zigezweho za Airtel

Sebu yababazaga ibibazo bijyanye na serivisi za Airtel abasubije neza akabahemba

Sebu yababazaga ibibazo bijyanye na serivisi za Airtel abasubije neza akabahemba

DJ Phil Peter niwe wavangaga imiziki muri iki gitaramo

DJ Phil Peter niwe wavangaga imiziki muri iki gitaramo

Khalifan umuririmbyi wa Hipapu yishimiwe

Khalifan umuririmbyi wa Hipapu yishimiwe

Sebeya Band itsinda ry'abana barangije umuziki ku Nyundo nibo bacurangiraga abahanzi ku buryo bw'umwimerere, aba bana bakomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe muri muzika nyarwanda

Sebeya Band itsinda ry’abana barangije umuziki ku Nyundo nibo bacurangiraga abahanzi ku buryo bw’umwimerere, aba bana bakomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe muri muzika Nyarwanda

Umuraperi Riderman yeretswe urukundu rukomeye nawe akomeza gushumangira ko arai Igisumizi

Umuraperi Riderman yeretswe urukundo rukomeye nawe akomeza gushumangira ko ari Igisumizi

Riderman niwe wabanjirije Meddy kurubyiniro

Riderman niwe wabanjirije Meddy ku rubyiniro

Meddy byagaragaye ko Nyamasheke bari bamufitiye inyota

Meddy byagaragaye ko Nyamasheke bari bamufitiye inyota

Yabwiye abitabiriye igitaramo ko ari Inkoramutima abasaba ko bakomezanya gushyigikira ibikorwa bya Airtel

Meddy Yabwiye abitabiriye igitaramo ko ari Inkoramutima abasaba ko bakomezanya gushyigikira ibikorwa bya Airtel

Meddy yaririmbaga anakirigita gitari

Meddy yaririmbaga anakirigita gitari

????????????????????

Abana bo muri Nyamasheke wabonaga ko bashimishijwe n'ibi byiza Airtel yabazaniye

Abana bo muri Nyamasheke wabonaga ko bashimishijwe n’ibi byiza Airtel yabazaniye

Benard Uwihoreye

Ijamboryumwana/Nyamasheke

Total Views: 247 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com