Ngoma:Pasiteri wajyanye umwana w’umukobwa mucyumba cy’amasengesho bikarangira amuteye inda yatawe muri yombi

0

Pasiteri Nkusi Félicien uyobora itorero rya AEBR (Association des Eglises Baptiste au Rwanda) mu Mudugudu wa Makoma, Akagali ka Ruhembe mu Murenge wa Zaza, Akarere ka Ngoma yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu murukerera rwo kuri uyu 22 Mutarama 2018, aho akekwaho gutera  inda umwana w’umukobwa amufatiye iwe mu cyumba cy’amasengesho aho avuga ko yamusengeraga ngo akire amadayimoni yaramurimo.

Pasiteri Nkusi w’imyaka 44 ashinzwa n’umukobwa babyaranye umwana kuba atamwitaho, kuri ubu uyu mwana wabyawe na Pasiteri Nkusi afite imyaka itatu bivuze ko Pasiteri nkusi yasambanyije uyu mukobwa mu  myaka itatu ishize aho uyu mukobwa yari afite imyaka 16.

Uyu mu pasiteri akaba yafashwe kubufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda CLADHO nyuma y’aho bari barahawe amakuru kuri uyu mugabo, Nkusi warumaze ukwezi ashakishwa akaba yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere.

Kumurongo wa telephone, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude, yemeje aya makuru ko Pasiteri Nkusi yatawe muri yombi mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mutarama 2018.

Yagize ati “Uyu mu Pasiteri yemera ko uwo mukobwa yamuteye inda ahagana muri 2014 ubwo yazaga iwe mu rugo ngo amusengere dore ko uyu mugabo yarafite icyumba cy’amasengesho iwe murugo. Umugore wa Pasiteri ngo yabaga azi ko barimo gusenga ntiyamenyaga ibindi bibera muri icyo cyumba. Uyu mukobwa watewe inda  na we atuye mu Kagari ka Ruhembe.”

Yakomeje agira ati “Pasiteri Nkusi yanatubwiye ko yajyaga afasha uyu mukobwa akishyurira umwana babyaranye ubwisungane mu kwivuza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Kanamugire Théobald, nawe yemeje aya makuru atubwira ko Pasiteri Nkusi Félicien afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Zaza.

Yagize ati “Nibyo koko uwo mu pasiteri yatawe muri yombi,arakekwaho gusambanya umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 16. Icyaha aracyemera gusa ku bijyanye no kuba yaramusambanyirije mu cyumba cy’amasengesho aho yari yamusanze ngo amusengere akire amadayimoni turacyabikoraho iperereza.”

 Umuvugizi  w’Ishyirahamwe ry’amatorero y’Ababatisita mu Rwanda(AEBR),Rev Dr Munyamasoko Gato Corneil yabwiye ijamboryumwana.com ko nabo bamenye aya makuru ariko ko Nkusi atarari kurwego rwa  Bishop ahubwo yarari umupasiteri nabwo ko yarakiri mu igeragezwa kuko yarataremezwa neza.

Yagize ati:”Nibyo koko aya makuru twayamenye tuvugisha Regionale uhagarariye AEBR mu ntara y’iburasirazuba maze atubwira ko aribyo ariko ko  Pasiteri Nkusi yarataremezwa nk’umupasiteri wa AEBR kuko yari akiri mu igeragezwa.”

Rev Dr Munyamasoko yakomeje avuga ko uyu mu pasiteri yinjiye muri AEBR mu mwaka wa 2016 bivuze ko iki cyaha yagikoze mbere y’uko yinjira muri iri dini, ngo akigera muri iri dini yarasengewe agirwa pasiteri uri mwigeragezwa bivuze ko yarasigaje gusengerwa inshuro imwe akemezwa nk’umupasiteri wa AEBR.

Yongeye ati:”Amadini tuyagereranya nk’ibitaro kuko ariho hahurira abantu bafite uburwayi butandukanye ariko bizeye gukira, n’amadini rero aganwa n’abantu batandukanye bafite ingeso zitandukanye ariko biteguye gukiranuka bivuze ko ari nako Pasiteri Nkusi yaje yihishahisha tutazi ibyaha yakoze mbere yo kutugana, Munyamasoko ntiyazuyaje avuga ko pasiteri Nkusi n’ahamwa n’iki cyaha azahita asezerewa mubikorwa bya AEBR.”

Pasiteri NKUSI nahamwa n’iki cyaha azahanwa n’ngingo ya 197 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi.

Akarere ka Ngoma

Bernard Wimu/ ijamboryumwana.com

Total Views: 698 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com