Munyabugingo abaye umunyamahirwe wegukanye moto ya gatatu muri Airtel Tunga

0

Munyabugingo Dieudonne abaye umunyamahirwe wa gatatu wegukanye moto muri gahunda ya Airtel yiswe “Tunga” iyi gahunda ikaba imaze ibyumweru bitatu itangiye. Tunga yatangijwe na Airtel abakiriya bayo bazatsindira moto 12 mu byumweru 12, havemo n’umunyamahirwe uzegukana imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza akaba ari cyo gihembo nyamukuru kiri muri iyi gahunda.

Munyabugingo watsindiye iyi moto akaba akomoka mu Murenge wa Rukira ho mu Karere ka Ngoma n’ibyishimo byinshi yavuze ko moto atsindiye  ntaho ihuriye n’amafaranga yari amaze gukoresha kuko yakoresheje amafaranga make none bikaba bimuhesheje kwegukana Moto nshyashya.

Munyabugingo watsindiye moto ya gatatu yavuze ko igiye kumufasha kuzamura ubucuruzi bwe

Munyabugingo watsindiye moto ya gatatu yavuze ko igiye kumufasha kuzamura ubucuruzi bwe

Munyabugingo watsindiye moto ya gatatu yavuze ko igiye kumufasha kuzamura ubucuruzi bwe

Munyabugingo watsindiye moto ya gatatu yavuze ko igiye kumufasha kuzamura ubucuruzi bwe

Uyu musore yavuze ko iyi moto imushimishije ndetse izongera imbaraga mu kazi asanzwe akora k’ubucuruzi buciriritse, akaba abona ari amahirwe akomeye kuba yegukanye iyi moto, yakomeje avuga ko aya ari amahirwe akomeye dore ko uyu musore yakoraga ubucuruzi buciriritse none yizeye ko iyi moto igiye kuzamura ubucuruzi bwe bugafata indi ntera.

Yasoje ashimira Airtel anasaba abafatabuguzi ba Airtel kwitabira iri rushanwa kuko bitagoye.

Mucyo Dredge, umukozi muri Airtel ushinzwe iyamamazabikorwa rya servisi za Airtel Money yavuze ko abanyarwanda bose bakoresha ifatabuguzi rya Airtel bemerewe kwitabira iyi gahunda ya Tunga, aho yagize ati:” Tumaze gutanga moto eshatu tukaba dusigaranye moto icyenda abakiriya bacu baracyafite amahirwe yo gutsindira izo zose zisigaye.

Mucyo Dredge, umukozi muri Airtel ushinzwe iyamamazabikorwa rya servisi za Airtel Money

Mucyo Dredge, umukozi muri Airtel ushinzwe iyamamazabikorwa rya servisi za Airtel Money

Iri irushanwa rikozwe mu buryo bw’ibibazo byo gusubiza kugira ngo uhatana yegukane moto ndetse n’imodoka nshya. Icyo umukiliya asabwa ni ukohereza ubutumwa bugufi yandika “1” akohereza kuri 155 cyangwa se agahamagara 155 akaba yinjiye mu irushanwa agatangira gusubiza ibibazo.

Buri mukiliya ahabwa amanota 100 kuri buri gisubizo nyacyo, ku gisubizo gipfuye akabona amanota 50 y’igerageza. Uwakinnye wese azajya ahabwa inyongera y’amafaranga 11 kuri SMS azajya akoresha yohereza ubutumwa bugufi Airtel kuri Airtel. Kugira ngo wegukane moto nibura ugomba kuba warageze ku manota 1000 mu cyumweru, naho gutsindira imodoka bikagusaba kuba ubasha kugeza ku manota 5000 buri cyumweru, uko uhamagaye cyangwa ukohereza ubutumwa bugufi bagutwara amafaranga 100.

Liliane, umukozi wa Airtel yasobanuriraga abantu uburyo bakwinjira muri iyi gahunda

Liliane, umukozi wa Airtel yasobanuriraga abantu uburyo bakwinjira muri iyi gahunda

Munyabugingo aha yatsaga Moto ya yatsindiye

Munyabugingo aha yatsaga Moto  yatsindiye

Bamuhaye ibyangomwa byose

Bamuhaye ibyangomwa byose

 Iyi modoka nicyo gihembo nyamukuru cyizatangwa muri Tunga na Airtel

Iyi modoka nicyo gihembo nyamukuru kizatangwa muri Tunga na Airtel

Bernard@ijamboryumwana.com

Total Views: 31 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com