Mu bizamini bisoza umwaka wa 2017 Primaire abahungu batsinze kurwego rwo hejuru naho Troc-commun abakobwa bigaranzura basaza babo

0

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangazaga ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (Primaire) n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc-Commun) mu mwaka w’amashuri wa 2017. Abo mu mashuri abanza batsinze kuri 86%  muribo abana b’abahungu akaba aribo batsinze kurwego rwohejurumu  bitandukanye no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye aho abatsinze ari ari 89% muri bo abana b’abakobwa bakaba bararushije basaza babo.

Umuyobozi mukuru  wa REB Gasana Janvier ashyikiriza amanota Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi yavuze ko umubare w’abanyeshuri bakoze ibizamini mu mwaka ushize wa 2017 biyongereye ugereranyije n’umwaka wa 2016, mu cyiciro rusange muri uyu mwaka w’amashuri wa 2017 abakobwa batsinze ku kigero cya 52,05%, naho abahungu batsinda kuri 47,95% mu gihe mu mwaka w’amashuri wa 2016 abakobwa bari batsinze kuri 52,1%, abahungu bari 47,9%.

Umunyeshuri wabaye uwa mbere mu gihugu muri iki kiciro cy’abasoje Tronc-Commun ni Karenzi Manzi Joselyne utuye mu karere ka Gasabo.

Abanyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza bariyongereye kuko mwaka w’amashuri wa 2016 bari 159 785 mu gihe mu mwaka wa 2017 hakoze 196 873 barimo abakobwa 109 329 n’abahungu  87 544.

Umwana wabaye uwa mbere mu gihugu mu basoje amashuri abanza ni Mugisha Sengiyumva Frank wigaga muri Saint Andre mu karere ka Muhanga.

Minisiteri y’Uburezi yongeye kwibutsa ababyeyi gutegura abana hakiri kare bakabaha ibikoresho bakeneye kugira ngo bazagerere ku ishuri kugihe dore ko umwaka w’amashuri 2018 uzatangira kuwa 22 Mutarama 2017.

Abashaka kureba amanota bashobora kujya ku rubuga rw’ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ari rwo www.reb.rw, cyangwa se Kuri telephone, abashaka kureba amanota y’abarangije mu mashuri abanza bashobora kwakandika akajambo P6 bagakurikizaho code y’umwaka hanyuma bakohereza kuri 489, Urugero: p6010103063014 send to 489.

Naho abashaka kureba ayo mu mashuri yisumbuye, bakwandika akajambo S3 bagakurikizaho code y’umwaka ubundi bakohereza kuri 489. Urugero: s30101030OLC009 send to 489.

Bernard@ijamboryumwana.com

 

Total Views: 193 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com