Miss Iradukunda Liliane yavuze ku kibazo cy’imirire mibi y’abana bato

0

Hashize igihe ikibazo cy’Imirire mibi n’ingaruka zacyo zirimo indwara ziterwa nayo kivugwa mu bihangayikishije isi n’U Rwanda, ari nako hafatwa ingamba zitandukanye zigamije kukirandura burundu ariko ntibiragera ku kigero cyifuzwa. Ubu imibare igaragaza ko 38% by’abana mu Rwanda bafite kugwingira biva ku mirire mibi.

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yavuze kuri iki kibazo cy’imirire mibi y’abana bato abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa mbere w’icyumweru dutangira, aho yavuze ko ari ikibazo cyugarije igihugu ariko ko bishoboka kukirandura abantu bose bafatanije.

Miss Iradukunda yagize ati”Kimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu cyacu imirire mibi y’abana bato iza ku isonga, bityo nimuze duhagurukire rimwe tubirwanye.” aho yabiherekeresheje hashtag ivuga ngo #dufatanije-birashoboka.

Umuhuzabikorwa wa programu mbonezamikurire y’abana bato, Dr. Anitha Asiimwe aheruka kubwira ababyeyi bo mu karere ka Rwamagana ko uturima tw’igikoni ari indi politiki nziza yabafasha kwirinda no kurwanya imirire mibi cyane cyane mu bana bakiri bato.

Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda mu 2015 (DHS), ryerekanye ko kugwingira ku bana bari munsi y’imyaka itanu bigabanuka ku muvuduko wa 1.3 buri mwaka.Abari bagwingiye bageraga kuri 38% bavuye kuri 51% mu 2005 na 44% mu 2010,b abana 9% bafite ibilo bidahagije ugereranije n’imyaka yabo, 2% bafite ibidahagije ugereranije n’uburebure bafite naho 37% bafite amaraso adahagije.

 

Miss Iradukunda Liliane asanzwe akora ibikorwa byinshi byo kurwanya imirire mibi mu bana. aha yabatozaga isuku bakaraba mbere yo kurya

Miss Iradukunda agaburira abana bato indyo yuzuye

tito@ijamboryumwana.com

 

Total Views: 86 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com