Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2018/01/minisitiri_ajyanwe_kwerekwa_ibikorwa_bya_sos-40702.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

MIGEPROF isanga umwana wese akwiye kurererwa mu muryango agahabwa urukundo rwa kibyeyi

0

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Espérance Nyirasafari, yasuye ikigo cya “SOS Children’s Villages” agamije kureba uko abana bahaba bafatwa n’ibikorwa byo kubungabunga uburenganzira bw’umwana muri rusange,

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, wasuye ikigo cya SOS kuri uyu wa 25 Mutarama 2018 yatangaje ko n’ubwo buri mwana akwiye kurererwa mu muryango, hakiri imbogamizi zikigaragara mu bakirererwa mu bigo aho usanga hagaragaramo n’ababa bafite ababyeyi.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance yashimiye ikigo SOS uburyo cyita ku bana

Yakomeje avuga ko umwana yarerwa n’undi mu gihe habayeho ingorane ababyeyi bakaba batakiriho cyangwa se bafite impamvu zihariye zishobora kwangiza uburere bw’abana babo, icyo gihe umwana ashobora kurererwa mu muryango nyarwanda

Muri 2012 ni bwo hatangijwe ubukangurambaga bwo gushakira abana babaga mu bigo by’imfubyi imiryango, kugira ngo ibiteho kuva icyo gihe ibigo bimwe na bimwe byatangiye gufungwa. Gahunda ya “Tubarerere mu Muryango” igamije ko umwana wese agomba kurererwa mu muryango agahabwa urukundo rwa kibyeyi, yaba arerwa n’ababyeyi be cyangwa se arererwa mu muryango nyarwanda.

Ariko haracyari imbogamizi ko  abana bose batahita babona imiryango ibakira, ndetse bamwe bashobora no kuyibura burundu, abo bakaba bazarererwa mu bigo by’imfubyi bike bisigaye birimo na SOS children’s Villages.

Nyirasafari yakomeje agira ati “byarashobotse kuri bamwe, ariko hari abandi bitahise bikunda. Hari abatagira ababyeyi n’imiryango ya kure, abandi bageze mu myaka yo hejuru muri cumi n’ine cumi n’itanu, kandi abantu ntibakunda kwakira bene abo bana bakuru kuko biba bigoye kubashyira ku murongo. Abo tuzakomeza kubitaho ariko hanategurwa uburyo bwo kubacutsa bakaba abantu bazigirira akamaro mu gihe bazaba bavuye mu bigo.”

Yasoje ashimira ikigo SOS uburyo gifasha abana kwiga imyuga dore ko harimo n’abiga amasomo asanzwe kugeza barangije kaminuza ibi n’ibintu byiza bizafasha abana kwitegurira ejo habo hazaza.

John Nyombayire, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi muri SOS yavuze ko iki kigo  gifite ibikorwa byinshi bitandukanye bigamije gufashiriza umwana mu muryango arimo.

Abana barererwa muri iki kigo bafashwa kwiga imyuga itandukanye  izabafasha kwiteza imbere

 

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance yishimiye uburyo abana bavanwe mukigo cya rusayo bababyeho ubu

Kuva muri 2012, abana barenga ibihumbi 2000 bamaze gusubizwa mu miryango  mu gihe abandi 1,000 bakiri mu bigo bike bisigaye, Kuri ubu, ikigo  cya SOS gikorana bya hafi na Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana (NCC) mu gushakira abana imiryango no kubafasha kuyisangamo.

Benard Wimu/ijamboryumwana.com

Total Views: 175 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com