Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/10/first-lady-jeannette-kagame-joins-children-that-receive-ecd-services_-during-the-event-held-in-kirehe.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Madame Jeanette Kagame yibukije ababyeyi ko uburere bw’ibanze bw’abana buhera mu miryango bavukamo

0

Ibi Madame Jeanette Kagame yabibibukije kuri uyu wa gatatu taliki ya 11 Ukwakira 2017, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu Muryango, ku rwego rw’Igihugu ubu bukangurambaga bwatangiriye mu Murenge wa Gatore ho mu Karere ka Kirehe.

Ubukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Kirehe

Ubukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Kirehe

wimu

Madame Jeanette Kagame yongeye kwibutsa ababyeyi ko bakwita ku burere bw’abana babo banazirikana ko uburere bw’ibanze abana babukura mu miryango bakomokamo, anabasaba ko bagomba kubaha uburere buboneye bakabarinda ikintu cyose cyababangamira mu burere bwabo.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe uyu munsi bwateguwe mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza, hagamijwe kugira umuryango mwiza, harimo kandi kubungabunga uburenganzira bw’umwana, gukemura ibibazo bikigaragara mu muryango nyarwanda, kwimakaza ihame ry’uburinganire no gukemura ibibazo mu mitangire ya servisi uhereye mu nzego z’ibanze.

Madame Jeannette Kagame ubwo yaganirizaga abitabiriye uyu muhango i Kirehe

Madame Jeannette Kagame atangiza ubukangurambaga i Kirehe

Madame Jeanette Kagame yagaragaje ko n’ubwo mu muryango nyarwanda hakigaragaramo ibibazo hari n’ibyo u Rwanda  rumaze kugeraho mu kubikemura, aho yagize ati:” n’ubwo hari byinshi twagezeho aka niko kanya ko gusubiza amaso inyuma tukareba ahakenewe kongerwa imbaraga, kugira ngo abana bacu bakurire mu miryango ibabereye, yakomeje avuga ko kuba Igihugu nk’u Rwanda tugifite abana bata amashuri, abahohoterwa, abkoreshwa imirimo ivunanye, abafatwa ku ngufu bitatubereye nk’abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko nk’ababyeyi, abarezi ndetse n’abayobozi dukwiye kwita ku burere bw’umwana wese tukamufata nk’uwacu, tumurinda icyahungabanya uburenganzira bwe n’imikurire ye muri rusange, yongeye kwibutsa ababyeyi ko bagomba kujya bafata umwanya uhagije bakaganiriza abana babo bakabaha ibyo babasaba byose byabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, bakabaganiriza bakumva imbogamizi bafite bagafatanya kuzishakira umuti, bakanamenya ko uburere bw’abana babo ari bo ba mbere bureba mbere y’abarezi cyangwa Leta.

Yasoje asaba ababyeyi  kwirinda gukoresha abana babo imirimo irenze ubushobozi bwabo, kudahishira abahohotera abana kugira ngo bahanwe hakurikijwe icyo amategeko ateganya, aho yagize ati:” Mu nshingano zacu nk’ababyey dukwiye kuzirikana no kwita ku burere bw’abana bacu kuva bakiri bato kuko bizabafasha kuvamo abagabo n’abagore bakubaka umuryango mwiza. Turabizi twese  uburere buruta Ubuvuke.”

Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’uburinganire n’iteranbere ry’umuryango yavuze ko ashimishijwe n’ubu bukangurambaga butangijwe ku mugaragaro kuko buzagira akamaro k’umuryango nyarwanda ndetse bukaba bumaze no gutanga umusaruro ugaragara mu kubaka umuryango nyarwanda.

Nyirasafari Esperance, Minisitiri w'uburinganire n'iteranbere ry'umuryango

Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’uburinganire n’iteranbere ry’umuryango(uwicaye hagati)

Aha niho yahereye agaragaza akamaro k’ubu bukangurambaga aho byagaragaje ko ubushize abana bari barataye amashuri bayasubijwemo ku kigero kingana na 75%, binyuze muri gahunda ya kora wigire aho abana b’abakobwa 731 bari baracikirije amashuri basubiye kwiga imyuga kuri ubu bakaba barabashije kwibumbira mu makoperatuve 34, bakaba bamaze kwiteza imbere ku buryo bugaragara, muri ubwo bukangurambaga kandi  abana 621862 bari baracikanwe banditswe mu bitabo by’irangamimerere naho imiryango 12632 yabanaga mu buryo butemewe  n’amategeko irasezerana.

Agnes, umubyeyi wo muri uyu Murenge yavuze ko agiye gukangurira ababyeyi bagenzi be kwita ku burere bw'abana babo kugira ngobafashe abana babo gukurira mu muryango mwiza

Agnes, umubyeyi wo muri uyu Murenge yavuze ko agiye gukangurira ababyeyi bagenzi be kwita ku burere bw’abana babo kugira ngo bafashe abana babo gukurira mu muryango mwiza.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe uyu munsi biteganyijwe ko buzamara ibyumweru 5, bukazakorerwamo ibikorwa bitandukanye gutunganya ibikorwa bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, kubarura imiryango itarasezeranye byemewe n’amategeko, gushyira imbaraga muri gahunda y’umugoroba w’ababyeyi, gukora ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere no gutanga inkingo zitandukanye ku bana.

AMAFOTO UKO UMUHANGO WAGENZE

Abana bato bahawe amata

Abana bato bahawe amata

Byari ibyishimo ku bana

Byari ibyishimo ku bana

IMG_20171011_100006

Abana bato bose bahawe amata

Abana bato bose bahawe amata

IMG_20171011_112142

Abana bafite ubumuga butandukanye bahawe amagare azajya abafasha

Abana bafite ubumuga butandukanye bahawe amagare azajya abafasha

Irerero ry'abana ba Gatore

Irerero ry’abana ba Gatore

IMG_20171011_091754

Imiryango yorozanyije inka

Imiryango yorozanyije inka

Abana bahawe inkingo

Abana bahawe inkingo

Abana b'abakobwa bishimiye umunsi wabo

Abana b’abakobwa bishimiye umunsi wabo

IMG_20171011_104608

Abana bato bacinye akadiho

Abana bato bacinye akadiho

Intore Tuyisenge yasusurukije abaturage ba Kirehe

Intore Tuyisenge yasusurukije abaturage ba Kirehe

Bernard@ijamboryumwana.com

Total Views: 62 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com