Kigali:Urubyiruko rwa AJPRODHO rwakoze urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

0

Kuva tariki ya 25 Ugushyingo 2017 mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore aho insanganyamatsiko igira iti “Ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore wirihishira”

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017, Umuryango AJIPRODHO-JIJUKIRWA n’abandi bafatanyabikorwa bakoze urugendo mu rwego rwo gusoza iyi minsi 16 yahariwe kurwanya iri hohoterwa kugirango bagaragaze ko imiryango itari iya Leta nabo bafite uruhare rukomeye mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore.

Busingye Antony ,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango AJIPRODHO-JIJUKIRWA yavuze ko hari byinshi bakoze muri iyi minsi 16 birimo ibiganiro bitandukanye no gutanga ubufasha.Yagize ati:”Muri iyi minsi 16 twakoze ibiganiro mbwirwaruhame bigaragaza uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse twafashije abagize ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buryo bwo kubegera no mu by’amategeko ndetse n’ibindi…”

Busingye Antony,Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AJIPRODHO agaruka kuri byinshi bakoze muri iyi minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Munezero Dancille,umwe mu rubyiruko rwa AJIPRODHO yavuzeko yitabiriye uru rugendo mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana  b’abakobwa n’abagore.Yagize ati:”Naje hano nk’urubyiruko,igihugu cy’ejo tugomba gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore ,tukabivuga ahantu hose kandi n’abarikora bakarireka kuko ntabwo ari ryiza rimunga igihugu cyacu muri rusange.”

Munezero Dancille avugako ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore ari ribi rikwiye kurwanywa

Imiryango itari iya Leta ikomeje kugaruka kw’ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore ,cyane cyane hibanzwe kw’ihohoterwa rikorerwa mu miryango,bimwe mu byakozwe muri iyi minsi 16 harimo ibiganiro bitandukanye,gusa kimwe mu byakunzwe kugarukwaho ni umubare munini w’abangavu baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure kugeza ubu harabarurwa ibihumbi 17 birenga.

 

Tito@ijamboryumwana.com

Total Views: 74 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com