Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2018/02/umusekurite_ari_kumukubita-134df.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Kigali: Umwana wo mu muhanda warugiye gushikuza umuzungu telephone yakubiswe izakabwana

0

Umwana witwa Ishimwe Pacifique yakubiswe bikomeye n’abacunga umutekano ku nyubako ya 2000 iherereye mu Karere ka Nyarugenge, bamuziza ko yari agiye gushikuza umuzungu witambukiraga telefone ye.

Uyu mwana bagize intere ngo bamukekaga ko yashakaga kwiba umuyamahanga telephone

Ahagana saa yine n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018, ni bwo uyu mwana yagaragaye ari gukubitwa.

Ababibonye bavuga ko uyu mwana yari arimo kunywa kore yabona umuzungu werekezaga kuri Sulfo amusaba amafanga, yanze kugira icyo amuha ashaka guhita amushikuza telefone yari afite mu ntoki.

Uyu mwana wo mumuhanda yakubiswe izakabwana

Umwe mu bacunga umutekano utarashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bakubise uyu mwana bitewe n’uburyo yari yajujubije uwo muzungu ashaka kumwiba.

Yagize ati “ Uyu mwana yaje ari kunywa kore abona umuzungu atangira kumufunguza abyanze ahita ashaka kumushikuza telefone ye umuzungu ahita ahindura icyerekezo yari arimo,umwana akomeza kumwomeka.”

Akomeza avuga ko bahise babwira uwo mwana ngo asubire aho yari avuye arabyanga ahubwo ahita atangira kubarwanya ashaka kumenagura ibirahuri.

Uyu mwana wakubiswe izakabwana yabwiye umunyamakuru ko atigeze ashaka kwiba uyu muzungu ahubwo abashinzwe umutekano bamukubise kubera ko buri gihe iyo asabirije nta kintu abaha mu gihe amafaranga menshi ahabwa ayakura aho bakorera.

Uretse uyu mwana washatse kwiba umuzungu wari wanze kugira icyo amuha, mu Mujyi wa Kigali hari bamwe mu basabiriza badukanye ingeso yo gutuka abantu iyo babasabye ntibagire icyo babaha.

Bamwe mubashinzwe umutekano ubwo bakubitaga uyu mwana

Bernard Wimu/ijamboryumwana.com

 

Total Views: 253 ,

No Comments

  1. Iki kinyamakuru ndabona kigiye kutubera isoko y’inyigisho uburyo twarera abana bacu neza! Ntababeshye iki kinyamakuru kinkora ku mutima cyane!uwanyereka nyiracyo ngo mukore mu ngtoki kabisa!

    Murame komereza aho rwose tuguteze yombi!

  2. Mbega ikinyamakuru cyiza weee! Narakibonye ndumirwa kabisa!inkuru zanyu ziradushimisha cyane kandi ziratwubaka! Mukomereze aho rwose tubari inyuma

  3. Ariko biragaragara ko muri iyi minsi urukundo rwazimye mu Bantu!umubyeyi akubita umwana yibyariye bene kariya kageni koko?ababyeyi tugomba kubahiriza uburenganzira bw’umwana kabisa

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com