Kicukiro:Umwana watewe inda yiga mu wa gatatu primaire yabyaye impanga none aratabaza

0

Ntibyoroshye ku byumva uburyo umwana urangije uwa gatatu primaire atangira inzira y’umusaraba yo kurera impanga mu buzima bugoye kandi nawe yari akeneye kurerwa

Umwana witwa YY (Wahinduriwe izina kubera impamvu z’uburenganzira bw’umwana) wujuje imyaka 14,utuye mu mudugudu wa Gashyushya, Akagali ka Busanza, Umurenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro, aherutse kwibaruka abana babiri b’abahungu abazwe mu bitaro bya Kanombe bikomotse kuba yarahohotewe agaterwa inda igihe yigaga mu mwaka wa gatatu primaire.

Ubusanzwe uyu mwana wibarutse abandi bana yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza kuri GS Busanza, aho yigaga anarerwa na Mukarutwaza Christine kuko ari imfubyi.

Uyu mwana akiri muto ngo yari afite inzozi z'ahazaza ariko nyuma yo gutwara inda zatangiye kuyoyoka

Uyu mwana akiri muto ngo yari afite inzozi z’ahazaza ariko nyuma yo gutwara inda zatangiye kuyoyoka

Nubwo ataratora agatege kuko yavuye mu bitaro ku munsi w’ejo taliki ya 04 ukuboza 2017 yemeye kuvugana n’umunyamakuru w’ijamboryumwana.com wari wamusuye amutangariza ko uwamuteye inda yamufashe ku ngufu, aho yamucunze avuye kw’ishuri.

Mu marira menshi n’agahinda gakabije, yagize ati:” Nari mvuye gufata indangamanota kw’ishuri mpuye nawe(uwamuteye inda) anyaka indangamanota yanjye yiruka ajya aho yabaga nanjye mukurikira ngira ngo nyimwake ngezeyo amfata ku ngufu kandi nta wundi muntu wari uhari.”

Uyu mwana uteruye impanga ze avuga ko atazi icyerecyezo cy'ubuzima bwe

Uyu mwana uteruye impanga ze avuga ko atazi icyerecyezo cy’ubuzima bwe

Umubyeyi urera uyu mwana kuva afite amezi atandatu kugeza ubu avuga ko uyu mwana akeneye ubufasha we n’umuryango we amaze kugira, kuko we atagishoboye kubitaho kubera intege nke.

Yagize ati:” Nkanjye ureberera uyu mwana icyo namusabira ni uko yabona aho aba kuko no kubona aho arara we n’abana be bitoroshye ,kandi ku ruhare rwanjye ntabushobozi nsigaranye bwo kubitaho, ikindi n’uko nifuza ko uyu mwana yafashwa akazakomeza kwiga cyangwa akiga imyuga kugira ngo azabone uko abasha kurera abana be.”

Uyu mubyeyi ngo ntacyo yabona cyo gutungisha uyu mwana n'impanga yibarutse

Uyu mubyeyi ngo ntacyo yabona cyo gutungisha uyu mwana n’impanga yibarutse

Twavuganye n’umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ku murongo wa telefone yadutangarije ko iki kibazo cy’uyu mwana atakizi ,ariko ko niba gihari koko akwiriye kwegera ubuyobozi bw’Akagali akavuga ko akeneye ubufasha, bagakurikirana bakamenya uko abayeho bakamufasha mu batishoboye.

Twavuganye kandi n’Abashinzwe kurwanya gutwita kw’abangavu muri CLADHO, badutangariza ko ikibazo cyo gutwita kw’abangavu kimaze gufata intera ndende ko hasabwa uruhare rwa buri wese mu guhangana nacyo, badutangariza ko kuva ku munsi w’ejo, CLADHO yoherejeyo abakozi bo kumenya ibibazo byose uyu mwana afite ndetse n’uwamuhohoteye kugira ngo baganire n’izindi nzego bafatanya mu kumushakira ubufasha bwihuse.

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana ku murongo wa telefone ngo tumubaze icyo biteguye gukorera uyu mwana ariko ntitwabashiije kumubona kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga.

Uyu mwana akimara gufatwa ku ngufu ikibazo cye cyagejejwe kuri Polisi uwamuteye inda ahita acika kugeza ubu ntawe uzi aho aherereye, igihe cyarageze ajya kuri Isange one stop center ari nayo yakurikiranye uyu mwana kugeza abyaye, none nyuma yo kubyara akaba akeneye ubufasha kuko atazi ikizakurikiraho akaba afite ubwoba bw’ahazaza nk’uko yabitangarije ijamboryumwana.com.

Tito@ijamboryumwana.com

Total Views: 186 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com