Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/12/IMG_0556-1.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Kigali: CLADHO yasabye abana kugira uruhare kuburyo abasambanyije abana bose bagezwa imbere y’ubutabera

0

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no gutwita kw’abangavu muri CLADHO, Murwanashyaka Evariste yavuze ko nka CLADHO ishinzwe guharanira uburenganzira bwa muntu bababazwa no kubona imibare myinshi y’abana batewe inda ariko hakagargara imibare mike y’abazibateye.

Uwambere uturutse ibumoso Evariste Murwanashyaka, ukurikiyeho ni IP Christine basabye abana kwirinda ihohoterwa ribakorerwa bagaharanira uburenganzira bwabo

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 28 ukuboza 2017, mu nama yabahuje n’abana bahagarariye abandi baturutse mu turere 3 aritwo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge ndetse na Komite z’abana mu Mirenge igize Akarere ka Nyarugenge, muri iyi nama yateguwe na CLADHO kubufatanye na Coallition umwana ku isonga hamwe n’Akarere ka Nyarugenge ku nkunga ya Sweden  binyuze muri Save the Children yarigamije ibintu bibiri, icyambere kwari ukugira ngo abana bitabiriye inama ya 12 y’Igihugu y’abana basangize bagenzi babo ibyo bungukiyemo ndetse banababwire imwe mu myanzuro yayifatiwemo kuko aribo bambere bo kuyishyira mubikorwa, icya kabiri kwari ukugira ngo bamenyeshe abana uburenganzira bwabo no kubamenyesha ihohoterwa ribugarije ari nako bamenya ko aribo bafite uruhare rukomeye mukurwanya ihohoterwa ribugarije muri iki gihe, banamenye kwirinda ibishuko ndetse banahawe ubutumwa ko aribo ba mbere bagomba kumenya kuvuga hoya kubabashuka. Basabwe kwitwara neza mu miryango kugira ngo babashe kwiyubakira Igihugu cyiza bifuza.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no gutwita kw’abangavu muri CLADHO, bwana Evariste Murwanashyaka yavuze ko hakigaragara imibare minini y’abana batwaye inda ariko bakababazwa no kubona imibare mike y’abazibateye.

Yagize ati:” kuba tubona imibare myinshi y’abana batwaye inda iki ikibazo kiduhangayikishije nka CLADHO n’abafatanyabikrwa bayo ndetse n’Igihugu muri rusange, yakomeje avuga ko kuva mu ntangiro z’umwaka wa 2016 abagabo bagera ku 100 aribo bamaze gutabwa muri yombi ariko iyi mibare ikaba ikiri hasi ugeraeranije n’abana bamaze kubyara, nka CLADHO bazafatanya n’inzego zose bireba umuntu wese wahohoteye umwana agezwe imbere y’ubutabera.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no gutwita kw’abangavu muri CLADHO Evariste Murwanashyaka, yasabye abana kudahishira ababahohotera

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe  imibereho myiza y’abaturage, Jean Marie Vianney Ndayisenga yavuze ko muri Nyarugenge naho hagaragara abana benshi batwaye inda ariko nk’ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako bakaba bari murugamba rwo guhangana n’iki kibazo aho bakomeje gukora ubukangurambaga hirya no hino mu Karere basaba abana kwirinda ibishuko ari nako basaba abaturage b’aka Karere kujya batanga amakuru aho babonye umwana ahohoterwa kugira ngon bakurikirane uwamauhohoteye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Jean Marie Vianney Ndayisenga yasabye buri wese guhangana n’iki kibazo

Yasoje avuga ko hamwe n’izindi nzego bafatanya bashyize imbaraga mu guhangana n’iki kibazo bakaba bizeye ko kizacika.

Abana basabwe kunyurwa n’ibyo ababyeyi babo babaha bakareka gukururwa n’irari ry’ababashuka, ababyeyi nabo batunzwe agatoki kuba batakibona umwanya wo kuganiriza abana ku myitwarire yabo maze basabwa kugaruka ku nshingano zo kurera abana babo neza kugira ngo bazagirire Igihugu akamaro.

Uwera Zamuda, umwana uhagaqrariye abana mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko ihohoterwa rikabije mubana asaba abana bagenzi be gufata iyambere mukurwanya ababashuka

Nganji Murinzi Bernon nawe waturutse mu Karere ka Nyarugenge, yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana babo kubuzima bw’imyororokere

Iribagiza Umulisa Clarisse, umwana waturutse mu Karere ka Gasabo, yasabye ababyeyi kudatererana umwana wahohotewe ahubwo ko bagomba kumuba hafi, yasoje avuga ko abana aribo Rwanda rw’ejo bagomba kwirinda ubusambanyi n’ibiyobyabweenge.

Abana b’umujyi wa Kigali bitabiriye ibiganiro

Bernard@ijamboryumwana.com

Total Views: 335 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com