Karongi: G.S Ruganda nyuma y’uko havuzwemo umubare munini w’abana batewe inda iki kibazo yahagurukije inzego zose

0

Numa y’uko muri iki kigo havuzwe ko hagaragaye abana barenga 10  batwaye inda abandi bakaba barabyaye, byahagurukije inzego zose bireba kugira ngo baze kureba koko niba aya makuru ariyo.

Iri shuri riherereye mu  mu Murenge wa Ruganda, Akarere ka Karongi, muri santere ya Gahunduguru, iri shuri rifite uburezi bw’imyaka 12 rikaba ryigaho abana 731, kuri iri shuri hari abana bacumbika kuko hari abo usanga batuye kure ku buryo batabasha gutahayo, aya macumbi aba bana babamo ni amazu y’abaturage yegereye ikigo aho abana biteranya bakikodeshereza, bakanitunga kuko batarebwa n’ikigo doreko ayo macumbi atari ay’ikigo ahubwo ari aya’abantu ku giti cyabo.

Nyuma yo kumva iki kibazo cyahagurukije inzego zose kuri uyu wa kane taliki ya 14 Nzeri  2017 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana, Intumwa ya CID, ndetse n’intumwa z’umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda CLADHO  basuye Akarere ka Karongi mu gukurikirana ikibazo cy’abana basaga 10 byavugwaga ko batewe inda mu kigo cy’amashuri cya Ruganda, mbere yo kwerekeza kuri iri shuri izi ntumwa zabanje gukorana inama nyunguranabitekerezo n’ubuyobozi bw’Akarere, ubuyobozi bw’ingabo na Polisi aho bafatiye hamwe ingamba zo kurwanya ugutwita kw’abangavu.

Nyuma y’ibi biganiro izi ntumw zerekeje ku ishuri rya Ruganda gukurikirana iki kibazo aho basanze abana 5 batewe inda aho kuba 10 nk’uko byavugwaga, baganiriye n’abanyeshuri abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse na bamwe muri aba bana batwite, ndetse n’ababyaye  babaganiriza ku ruhare rwo kwirinda no gukumira gutwita kw’abangavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Bwana, Ndayisaba Francois yemera ko iki kibazo gihari ariko atari abana 10 nk’uko bivugwa ahubwo ari abana 5 bagaragaye muri iyi myaka ibiri, yagize ati:” abana babiri batewe inda 2016 bava mu ishuri umwe muri aba bana yarabyaye ubwa kabiri dore ko yari anakuze kuko  afite imyaka 22, ku bikyanye na 2017 ni abana batatu batewe inda babiri muri aba bana bazitewe n’abahungu bigana, hanyuma undi umwe ayiterwa n’umuntu wogosha, ku bufatanye na Polisi hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane abakoze ibi ubundi bakurikirannwe n’amategeko.”

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois

Yakomeje avuga ko abana  batewe inda atari abana baba mu macumbi ahubwo ari abana bataha iwabo ,mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, twakoze inama n’ababyeyi  ngo dufatanye kurwanya iki kibazo turebe ko cyakemuka burundu.

Uyu muyobozi yasoje avuga ko  ibi bibazo biri ahantu henshi ariko by’umwihariko nk’akarere, begera ubuyobozi bw’ibanze bagafatanya na Polisi bagasobanurira ababyeyi ko ari bo bambere bafite inshingano zo guha uburere abana babo, ko bagomba gufatanya mu rugamba rwo kwigisha abana  bakumva ko bagomba kurangwa n’imico myiza bagakurikiza Inama bahabwa.

Bikorimana J. Baptiste umukozi ushinzwe amashuri y’inshuke abanza ndetse n’amasomero muri aka Karere yavuze ko umuryango nyarwanda  wose ugomba guhagurukira iki kibazo kugira ngo gicike tugire abana beza bafite uburere bwiza, imico iboneye bakabasha gukura bitegurira ejo habo heza, uyu muyobozi agaruka ku babyeyi yavuze ko bataye inshingano, bakwiye gufata umwanya uhagije bakaganiriza abana babo bakabafasha gutegura ubuzima bwabo bw’ejo hazaza , agaruka ku mibare bafite yavuze ko kuva uyu mwaka watangira kugeza magingo aya muri raporo bahawe igaragaza ko abana 20 aribo bamaze gutwara inda mu Karere kose.

Bikorimana J. Baptiste umukozi ushinzwe amashuri y’inshuke abanza ndetse n’amasomero

Bikorimana J. Baptiste umukozi ushinzwe amashuri y’inshuke abanza ndetse n’amasomero

Uwababyeyi Benilde, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana yavuze ko nka Komisiyo iki ari ikibazo gituma batekereza ko inshingano bafite zo kurera igihugu abana bakibereye itarimo kugerwaho, ibi birabababaza. Uyu muyobozi asanga hakwiye kubaho ubufatanye buri wese akagira uruhare mu guhangana n’iki kibazo.

Uwababyeyi Benilde, umukozi wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe abana

Uwababyeyi Benilde, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana

Uyu muyobozi  yavuze ko abana benshi bashinza ababyeyi kutabaha umwanya ngo babaganirize babiteho babahe  uburere, kuri ubu komisiyo irigutegura imfanshanyigisho izafasha abantu mu bukangurambaga babasha kugira umwete mu guhangana n’iki kibazo.

Yasoje asaba inzego zose bireba kutajya baganira kuri iki kibazo ari uko cyagaragaye, ahubwo bajye bakivuga buri munsi aho bahurira hose nko mu mashuri, ku miganda n’ahandi[……] hahurira abantu benshi ibi bikazafasha buri wese kumva uburemere bw’iki kibazo bityo twese tugatahiriza umugozi umwe.

Evariste Murwanashyaka, umuyobozi muri CLADHO ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no gutwita kw’abangavu, yavuze  bakimara kumva iki kibazo bumvise bibarenze akaba ariyo mpamvu baje kureba abana bo muri iki kigo, bakaba babaganirije bakababwira uko bagomba kwitwara basaba n’abayobozi kuba hafi y’aba bana bakita k’uburere bwabo anasaba kudaha akato abana bahuye n’ibi bibazo, agaruka ku ruhare rw’ababyeyi yagize ati:” ababyeyi turabahugura  tukababwira ko bagomba kugira uruhare mu kurera umwana ubereye u Rwanda bakareka kubatererana ahubwo bakabaganiriza, bakabigisha kubana n’ibiriho no kunyurwa n’ibyo bafite bakareka kwishora mu bishuko.”

Evariste Murwanashyaka, umuyobozi muri CLADHO ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no gutwita kw’abangavu

Evariste Murwanashyaka, umuyobozi muri CLADHO ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no gutwita kw’abangavu

Agaruka ku buryo bafasha abana yagize ati:” abana turabaganiriza bagahindura imyumvire yabo ,tubaha ubufasha  bw’isanamitima tukababwira ko bagomba kwakira ibababayeho, ikindi tubafasha mu by’amategeko tugakurikirana ababateye inda ndetse tukaregera n’indishyi ku buryo ababteye inda bagira icyo batanga cyafafasha kurera umwana, ariko n’uwo dusanze afite ibibazo byihariye tuganira n’inzego zibishinzwe umwana agafashwa.”

Abajijwe kubaba  bamaze gufatwa  muri iki kibazo yavuzeko  nka CLADHO bakusanya ibimenyetso bagafasha abana gutanga ibirego, ariko bafatanije na Polisi y’Igihugu uyu  mwaka bamaze guta muri yombi abagabo basaga 120 hakaba harimo n’abamaze gushyikirizwa inkiko. Yasoje avuga ko  gaunda yo gukurikirana umuntu wese wahemukiye umwana ikomeje, anongeraho ko abateye aba bana kubufatanye na Polisi batangiye gushaki9shwa.

Ubwo twageraga kuri iki kigo kuri uyu wa kane  twasanze ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy ‘uburezi “REB”  cyaraye kibasuye cyibagira inama yo gukurikirana uburere bw’abana barera, banababwira ko bagiye gutanga raporo ngo barebe uko bakemura ikibazo cy’amacumbi kuri iki kigo dore ko nabo banenze amacumbi abana bararamo kuko adacunzwe ku buryo bwizewe kandi akaba atujuje n’Ibipimo bisabwa na REB kugira ngo ikigo gicumbikire abana.

IP Christine intumwa ya CID yasabye abana kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ababahohoteye bakurikiranwe

IP Christine intumwa ya CID yasabye abana kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ababahohoteye bakurikiranwe

Abayobozi basuye iri shuri

Abayobozi basuye iri shuri

Abana bashimiye inama bahawe bavuga ko bagiye kuzishyira mu ngiro

Abana bashimiye inama bahawe bavuga ko bagiye kuzishyira mu ngiro

IMG_4042

Amazu y'abaturage abana bacumbikamo

Amazu y’abaturage abana bacumbikamo

Ishuri rya Ruganda

Ishuri rya Ruganda

Centere ya Gahunduguru bivugwa ko abana ariho bahurira nibishuko

Centere ya Gahunduguru bivugwa ko abana ariho bahurira nibishuko

 

Bernard

Ijamboryumwana/Karongi

Total Views: 30 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com