Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/10/abagize_inteko_basabye_ko_ikibaoz_cy_abana_baterwa_inda_bakiri_mu_mashuri_gihagurukirwa-ab191.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Inteko ishinga amategeko yababajwe bikomeye n’umubare w’abangavu baterwa inda bakiri ku ishuri ukomeje kwiyongera

0

Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu n’izindi nzego bireba basabwe n’Inteko ishinga amategeko  guhagurukira ikibazo cy’inda ziterwa abangavu zikomeje kwiyongera, cyane cyane mu bana biga mu mashuri, kubera uburemere bw’iki kibazo bisigaye bituma bamwe mu babyeyi bohereza abana babo mu mashuri bagasigara bahangayitse.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere ubwo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2016/2017 ndetse n’ibyo iteganya mu mwaka wa 2017/2018.

Abagize Inteko ishinga amategeko basabye ko ikibazo cy'abangavu baterwa inda bakiri mu mashuri gihagurukirwa

Abagize Inteko ishinga amategeko basabye ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda bakiri mu mashuri gihagurukirwa

Ibi bibaye nyuma y’aho Minisiteri y’uburinganire n’umuryango(MIGEPROF) iagaragarije ko mu mwaka wa 2016 abana ibihombi 17000 barihagati y’imyaka 16 na 17 batwaye inda muri uwo mwaka gusa, ndetse bamwe bibaviramo guta amashuri. Abagize inteko babajije Komisiyo icyo yakoze nyuma yo kumva uburemere bw’icyo kibazo.

Depite Mporanyi Theabald agaragaza uburemere bw’iki kibazo, yavuze ko iyi mibare yatanzwe ari iy’abangavu babyariye kwa muganga ubwo bigaragre ko hari n’indi mibare myinshi ‘abana babyariye mu ngo cyangwa se bazikuyemo itazwi, yagize ati:”Nari niteze icyo Komisiyo yaba yarakoze kubijyanye n’abangavu batwara inda, bagata amashuri abandi bakabaho mu buzima busharira . Umwaka wa 2016 batweretse ko abana ibihumbi 17000 babyaye, izo ni raporo zo mu bitaro ubwo bigaragare ko hari abandi batabyariye kwa muganga, nibaza ko iyo Komisiyo ifite mu nshingano uburenganzira bwa muntu, iyo bimvise icyi kibazo babyitwaramo bate? kuko ni ikibazo gikomereye umuryango nyarwanda.”

Depite Nyirarukundo Ignacienne we yavuze ko ababyeyi basigaye bajyana abana babo  ku mashuri bagasigara bahangayitse kandi ishuri ari ahantu abana bagakwiye kuba bishimira kuko bahabonera umudendezo uhagije.

Yagize ati:”Ni ukuri ishuri ntabwo rikwiye kuba ahantu abana bahohoterwa, hakabaye kuba ari ahantu abana bishimira bakahabonera umudendezo, bakiga, bakabona ubumenyi buzabafasha kwitegurira ejo habo heza, ishuri ryacu ntirikwiye kuba ahantu umubyeyi yohereza umwana agasigara ahangayitse bigatuma atabasha gukora akazi ke neza  kuko yumva ko aho yohereje umwana we hadafite umutekano. Komisiyo ikwiye kugira icyo ibitubwiraho n’ingamba zafatwa.”

Depite Ignacienne yavuze ko babajwe no kuba ababyeyi basigaye bohereza abana babo ku ishuri bagasigara babunza imitima

Depite Ignacienne yavuze ko babajwe no kuba ababyeyi basigaye bohereza abana babo ku ishuri bagasigara babunza imitima

Nirere Madeleine Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa Muntu, yavuze ko icyo bakora ari ukugenzura bakareba ibibazo byugarije abana batwaye inda bakanafatanya n’izindi nzego mu bukangurambaga, akomeza avuga ko nyuma  yo kumenya ayo makuru y’abangavu batwaye inda, batangije ubukangurambaga bw’imyaka 2 bugamije guhugura guhugura abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’ubwiyongere bw’icyo kibazo.

Nirere Madeleine umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu

Nirere Madeleine umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu

Ati:”Twahise duhyiraho gahunda y’ubukangurambaga buzamara imyaka 2. Aho twatangiye gahunda yo kwigisha abamotari, abashoferi, abarimu, abacuruzi ndetse n’ababyeyi ni ubukangurambaga bugikomeza. Ikindi kidushishikaze ni ukumenya ni ukumenya bariya bana batewe inda tukamenya neza niba abana babo banditse mu bitabo by’irangamimerere. Ikindi ni uko abana abana bose bagomba gusubira mu ishuri no gukangurira imiryango kudha abana akato.”

Uyu muyobozi yavuze ko iki kibazo kidakwiye guharirwa inzego zimwe na zimwe ahubwo buri wese akwiye kugihagurukira  tugahangana n’iri hohoterwa rikoeje gukorerwa abana bacu.

Mu bindi byagaragjwe bikeneye gukemurwa vuba harimo kwita ku miryango yakira abana  bavuye mu bigo by’impfubyi kuko hari itoranywa itishoboye cyangwa yajyana abana ntibiteho.

Mumwaka w’ingengo y’imari ushize  Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu  yagaragaje ko yakiriye ibibazo 2174, muri byo yakurikiranye ibibazo 2027, ibyo yarangije amaperereza ni 1528, ibyabonewe ibisubizo akaba ari 930, ibitarabonerwa ibisubizo ni 598 naho ibyashyikirijwe izindi nzego ni 113.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bahata ibibazo Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa Muntu

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bahata ibibazo Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa Muntu

1-1795-4ab60bamwe_mu_bagize_inteko_ishinga_amategeko-debd2

Perezida w'Umutwe w'Abadepite Mukabalisa Donatille

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille

Depite Clotilde Mukakarangwa

Depite Clotilde Mukakarangwa

Depite Nkusi Juvenal

Depite Nkusi Juvenal

Depite Byabarumwanzi

Depite Byabarumwanzi

Bernard  Makuza, Perezida wa Sena

Bernard Makuza, Perezida wa Sena

Amafoto(Igihe)

ijamboryumwana.com

Total Views: 85 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com