Ikibazo cyo gusambanya abana no gutwita kw’abangavu kigira ingaruka ku bana bose, n’umwana w’umuhungu agomba kubimenya!

0

 Kigali:Ku ya 10 Gicurasi 2018 , Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana(NCC) ku bufatanye na CLADHO, Ubugenzacyaha ndetse n’Ubushinzacyaha bukuru bahuye n’abayobozi b’uburezi mu Turere twose tw’Igihugu baganira ku buryo bwo kurwanya gusambanya abana no gutwita kw’abangavu.

Abayobozi b’unurezi mu Turere twose tw’Igihugu biyemeje ko bagiye gutahiriza umugozi umwe murugamba rwo kurengera umwana

Dr Uwera Kanyamanza Claudine ,Umuyobozi wa NCC yavuze ko hakwiye kwibandwa ku gukumira iki kibazo, maze  ashimangira ko atari ikibazo kiri ku bana b’abakobwa gusa.Yagize ati:” Ikibazo cyo gusambanya abana no gutwita kw’abangavu kigira ingaruka ku bana bose, n’abana b’abahungu bagomba kubimenya mu gihe bakura kuko nk’uko mubizi umubiri urahinduka, umwana w’umuhungu nawe ashobora gutera inda,ariko agomba kumenya uko yitwara muri bwa burere bwiza tugomba guha abana bacu.”

Dr Uwera Kanyamanza Claudine, Umuyobozi wa NCC yasabye abayobozi b’uburezi mu Turere twose gufata iyambere muguhangana n’iki kibazo kuko aribo bahorana n’abana igihe kinini

Yongeyeho ko Ubuzima bw’imyororokere bugomba guhabwa imbaraga mu burezi bwiza bwifuzwa buhabwa  abana, ingimbi n’abangavu b’u Rwanda, maze aboneraho akanya ko gusaba Abitabiriye inama ko bagomba gushingira kuri byinshi bimaze gukorwa mu guhangana n’iki klibazo nabo bakabigira umukoro wa buri munsi.

Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi wa CLADHO akaba n’umuyobozi wa Sosiyete Sivile yavuze ko bifuje kuganira n’abayobozi b’uburezi mu Turere kuri iki kibazo cyo gusambanya abana no gutwita kw’abangavu kugira ngo bafate ingamba zo kukirandura bahereye mu mizi.

Yagize ati:” Uyu munsi twifuje kuganira namwe, abayobozi b’uburezi mu Turere kuri iki kibazo cy’abana basambanywa no gutwita kw’abangavu kigaragara kitari gishya, kuko muri abantu babana nabo  umunsi ku munsi mugomba kuba munahura n’ingaruka zacyo kenshi murazizi, bityo rero tuze kuva hano dufashe ingamba zo kukirandura, kandi dufatanije n’inzego zitandukanye n’ababyeyi turerera ndetse n’abana ubwabo kizakemuka.”

Sekanyange Jean Leonard ,Umuyobozi wa CLADHO akaba n’umuyobozi wa Sosiyete Sivile yasabye abitabiriye iyi nama ubufatanye kugira ngo barandure iki kibazo kirandurwe burundu

CLADHO mu bushakashatsi yakoze muri 2016, yagaragaje ko mu mirenge 52 gusa abangavu 800 batwise, aho abenshi bigaga bikanabaviramo kureka ishuri. Kuva icyo gihe, iyi mpuzamiryango kubufatanye na NCC na Polisi y’Igihugu bafashije abana 485 kugeza ibibazo byabo mu bugenzacyaha, naho abagabo 145 batabwa muri yombi bakurikiranwa n’ubutabera, ndetse abana 125 bafashijwe kwandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere.

Mu bindi, abana bafashijwe gusubira mu buzima busanzwe,h ari abana 58 bari barirukanwe n’imiryango yabo bafashijwe gusubizwa mu miryango, abana 63 basubijwe mu ishuri, naho abandi 10 bafashijwe kwiga imyuga mu turere 10.

Ubugenzacyaha bukuru bw’Igihugu bwagarutse ku muvuduko iki Kibazo kiriho, aho bwagaragaje ko mu kwezi kwa 4/2018 gusa abana 222 basambanyijwe bamwe bikabaviramo gutwita.

Abayobozi b’uburezi baganiriye n’Ijamboryumwana.com batubwiye uko byifashe  mu Turere bakoreramo

Reberaho Raphael, umuyobozi w’uburezi mu Karere ka Rutsiro yadutangarije ko muri aka Karere ka  Rutsiro ikibazo cyo gusambanya abana no gutwita kw’abangavu gihari kigaragara mu mashuri, bakaba bagiye kongera umurego mu kukirwanya.Yagize ati:” Dufite imibare  y’abangavu batwise n’ababyaye biga, si imibare gusa ni ikibazo kiremereye, tukaba tugiye kongera ubukangurambaga n’imbaraga nyinshi ku buryo bwo kurwanya iki kibazo.”

Reberaho Raphael, umuyobozi w’uburezi mu Karere ka Rutsiro

Umuyobozi ushinwe uburezi mu Karere ka Musanze bwana Munyemana Desire yagarutse ku bana bambara nabi ku mashuri, aho bashobora kuba babikomora ku babyeyi avugako bishobora kongera ubukana bw’iki kibazo.Yagize ati :” ukajya kubona umubyeyi w’umugabo yambariye ipatalo munsi y’ikibuno, naho umubyeyi w’umugore yamabaye imyenda igenda igaragaza bimwe mu bice by’ibanga by’umubiri we, bwacya umwana we akamwigana akaza ku ishuri yambaye bituma igitsina gabo cyamwifuza, dukwiye rero gufata ingamba zituma ababyeyi birinda imyambaro ituma batanga isomo ribi ku bana barera.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Musanze yasabye ababyeyi guha abana babo uburere bwiza bimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda

Abayobozi b’uburezi mu Turere basabwe kugira uruhare mu kurwanya iki kibazo cyo gusambanya abana no gutwita kw’abangavu no gushyikiriza ubu butumwa abayobozi b’amashuri yose ari mu Turere bakoreramo kugira ngo nabo batange umusanzu wabo mu gukumira gusambanya abana.

Evariste Murwanashyaka, Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no gutwita kw’abangavu yasabye abayobozi b’ububurezi mu Turere kutajenjekera iki kibazo kuko badahinduye umuvuno abana b’u Rwanda bakomeza kwangirika kandi aribo Rwanda rw’ejo.

Tito@ijamboryumwana.com

Total Views: 223 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com