Guverinoma y’u Rwanda murugamba rwo kurandura burundu kugwingira kw’abana

0

Kuri uyu wa 17 Gicurasi nibwo hatangijwe ubukangurambaga bwo kurandura burundu kugwingira kw’abana, ubu bukangurambaga kurwego rw’Igihugu bwatangirijwe mu Murenge wa Bigigwe wo mu Karere ka Nyabihu, aho Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye abanyarwanda bose gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda bagahangana n’iki kibazo cyo kugwingira kw’abana kugeza gicitse burundu.

Ubushakashatsi bwakozwe mumwaka wa 2015 bwagaragaje ko abana 38% bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyokugwingira, iyi mibare ikaba igenda igabanyuka ugereranyije n’umwaka wa 2005 aho imibare yagaragazaga ko abana bagwingiye bari munsi y’imyaka itanu bageraga kuri 58%, iyi akaba ari itambwe nziza igaragaza ko iki kibazo kigenda kigabanuka.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Nyabihu, nyuma y’uko bigaragaye ko aka Karere ariko kaza ku mwanya wa mbere mukugira abana benshi bagwimgiye dore ko gafite 59%, aha niho Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yahereye asaba ababyeyi bo muri aka Karere kwita ku isuku y’abana babo,bakabagaburira indyo yuzuye kugira ngo bagabanye kugwingira kw’abana babo kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Nyabihu, Dr Ngirente  Edouard yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itazakomeza kurebera mugihe abana bayo bahura n’imirire mibi kandi hari uburyo bwiza bwokuyirinda. Yakomeje avuga ko ikibazo cyo kugwingira kigira ingaruka zikomeye ku bana kuko bishobora no kubaviramo urupfu, aha niho yahereye asaba buri wese guhangana n’iki kibazo kuko kigira ingaruka ku muryango nyarwanda ndetse no ku Gihugu muri rusange.

Ati ” Guverinoma y’u Rwanda ntizatuza iki kibazo cyokugwingira kw’abana kitararanduka burundu, kuko Leta yacu itifuza ko abana bayo bagwingira.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yasabye abanyarwanda bose gufatanya na Guverinoma mu rugamba rwo kurwanya kugwingira kw’abana

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda Hasserac Gammak ashimira u Rwanda intambwe rwateye mu kurwanya ikibazo cyo kugwingira kw’abana, aha yahaga abana amata

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance avuga ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza guhangana n’iki kibazo kugeza gicitse, kuko leta idashobora kwihanganira ko abana bayo bagwingira kandi ari urugamba twabasha kurwana tukarutsinda. Ati ” Twashoboye byinshi, iki kibazo ntabwo cyatunanira nk’Abanyarwanda. Abaturage ba Nyabihu iki kibazo tukiteho by’umwihariko kuko umwana apfa mu iterura.”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance, yasabye ababyeyi gutegurira abana babo indyo yuzuye kuko bitagoye, yifatanyije n’abaturage mugukora akarima k’igikoni

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance, akomeza  avuga ko ikibazo cyo kugwingira giterwa n’imirire mibi, kutita ku buzima bw’umubyeyi utwite no ku mwana abyaye, binajyana n’imirire ndetse no konsa umwana kugeza ku mezi atandatu no kugeza ku myaka ibiri.

Iyi gahunda yo kurandura  burundu kugwingira kw’abana izakomereza mu Gihugu hose, hibandwa ku turere 13 mu gihugu twagaragayemo iki kibazo kukigero cyo hejuru.

Odette Musabyimana, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyabihu yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose bakarandura iki kibazo burundu

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse atera imboga mukarima k’igikoni

Abana bahawe amata n’indyo yuzuye

Bernard Wimu/ijamboryumwana.com

Total Views: 206 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com