Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/12/pic-2.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Gasabo:Abaturage bakanguriwe kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore

0

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ifatanije na UN WOMEN n’abandi bafatanyabikorwa  baherutse gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore ,ni muri urwo rwego kuri uyu wa mbere tariki ya 4 ukuboza 2017 ,abaturage bo mu Karere ka Gasabo bahawe ibiganiro bibakangurira kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Ibi biganiro bikangurira abaturage kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore mu karere ka Gasabo byabereye mu Murenge wa Rusororo ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa batandukanye bafite aho bahuriye no kurengera uburenganzira bwa muntu muri rusange n’ubw’umwana by’umwihariko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nyirabahire Languida yashimiye abafatanyabikorwa bari bitabiriye anagira ubutumwa agenera abaturage.

Yagize ati”Ndashimira cyane abafatanyabikorwa turi kumwe hano uyu munsi kubera ubwitange n’uruhare bakomeje kugaragariza akarere kacu mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore ngasaba n’abaturage mwese kuryirinda,mukirinda no kurihishira.”

Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage atangiza ubukangurambaga

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage atangiza ubukangurambaga

IP Viviane Umulisa wari uhagarariye Polisi y’Igihugu,mu ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa mu bugenzacyaha yatanze ikiganiro ku kurwanya ihohoterwa by’umwihariko irishingiye ku gitsina, ku myaka, ku bumuga no gusambanya abana, aho yavuze ko kwirinda no kurwanya ihohoterwa bisaba kubanza kurimenya n’ibibi byaryo.

Yagize ati”Kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose by’umwihariko irikorerwa abana b’abakobwa n’abagore bisaba kurimenya,iryo ariryo,uburyo rikorwa ndetse no kumenya ko ari ribi kuko ari n’icyaha gihanwa n’amategeko ubundi mukaryirinda.” Yasabye abaraho bose kujya batangira amakuru ku Gihe kandi yizeza ko Polisi iri maso itazihanganira umuntu wese uhohohotera umwana w’umukobwa n’Umugore.

IP Viviane Umulisa atanga ikiganiro

IP Viviane Umulisa atanga ikiganiro

IP Viviane yahumurije abana ko Polisi iri maso

IP Viviane yahumurije abana ko Polisi iri maso

Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana no kumurengera,Murwanashyaka Evariste watanze ikiganiro ku kurwanya gutwita kw’abangavu no gushishikariza ababyeyi kuganiriza abana mu muryango yagarutse ku ruhare rw’abantu bose mu kurwanya iki kibazo cyo gutwita kw’abangavu cyabaye agatereranzamba aho yanongeye kwibutsa uruhare rwa buri wese mu guhangana no guhashya iki kibazo cyo gutwita kw’abangavu kiremereye Igihugu muri iki gihe.

Yagize ati” Uko mwese muri hano mumaze igihe mwumva ikibazo cyo gutwita kw’abangavu kigeze ku rwego rwo hejuru, ati mu Mirenge 9 ya Gasabo yonyine hagaragayemo abana 184 nyamara ababateye inda ntibagaragara, avuka ko bibabaje kuba abana bakomeje guhohoterwa no guterwa inda ariko ugasanga abantu bakuru nta kintu bibabwiye ahubwo bagahinduka bakita ba bana ibirara n’indaya nyamara barahohotewe, yasabye ababayeyi kugaruka ku ndangagaciro zo kurera umwana ubereye u Rwanda ndetse anasaba abana ubwabo kumenya kuvuga oya no gutanga amakuru igihe cyose bahohotewe.

Bwana Evariste MURWANASHYAKA aganiriza abitabiriye ibiganiro

Bwana Evariste MURWANASHYAKA aganiriza abitabiriye ibiganiro

Ibiganiro byakorewe muri Rusororo hamwe n’ibindi biteganijwe mu yindi Mirenge y’Akarere ka Gasabo biri mu rwego rw’ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore bwatangijwe mu Gihugu hose ku wa 25 Ugushyingo 2017.

Tito@ijamboryumwana.com/i Rusororo

Total Views: 155 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com