Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/11/IMG_20171118_104216.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Gasabo: Ishuri KDF-BEBF basoje umwaka w’amashuri 2017 bishimira ibyo bagezeho

0

Umwaka w’amashuri 2017-2018 wasojwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 17 ugushyingo 2017 mu Gihugu hose, Ishuri KDF riherereye mu murenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo naryo ryasoje umwaka w’amashuri kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 ugushyingo ari nako bishimira ibyagezweho.

Mu ishuri KDF basoje umwaka w'akashuri 2017-2018

Mu ishuri KDF basoje umwaka w’akashuri 2017-2018

Mubyo iri shuri ryishimira harimo amasuzumabumenyi abana bagiye bakora yateguwe n’akarere aho abana bo muri KDF bagiye batsinda ku rwego rushimishije aho mu isuzumabumenyi ryateguwe n’akarere ka gasabo abana bo mu ishuri rya KDF batsinze ku kigereranyo cya 78%, naho mu irushanwa ryateguwe n’akarere ka nyarugenge rigahuza ibigo bitandukanye iri shuri ryatsindishije abana  ku kigero cya 98%, Ku bw’iri shuri iyi n’intambwe nziza bagezeho.

Ishuri KDF ryatangiye muri 2012 kuri ubu imfura z’iri shuri zikaba zarakoze ikizamini cya Leta gisoza umwaka w’amashuri abanza wa 2017, bakaba bizeye ko bazatsindisha neza bitewe n’ubumenyi bahaye abana.

Mu birori  byo gutanga indangamanota byahuje ababyeyi n’abana kuri uyu wa 6, hagaragayemo guhemba abana bakoze neza ndetse banungurana ibitekerezo uburyo iri shuri ryakomeza gutera imbere rigakomeza gutanga uburere ku bana bana b’u Rwanda.

Havugimana Osee, umubyeyi urerara muri iki kigo akaba n'umwe mubagize komite y'ababyeyi yavuze ka abana be batangiranye n'iki kigo mu byukuri akaba abona abana be umusaruro bakura kuri iki kigo ari mwiza kuko iyo bataza kuba bahakura umusaruro bari kuhava bakajya ahandi yashshikarije ababyeyi kuzana abana muri iri shuri kuko bahavoma ubumenyi kandi kori n'abarimu babifitiye ubumenyi

Havugimana Osee, umubyeyi urerera muri iki kigo akaba n’umwe mubagize komite y’ababyeyi, yavuze ko abana be batangiranye n’iki kigo mu byukuri akaba abona abana be umusaruro bakura kuri iki kigo ari mwiza kuko iyo bataza kuba bahakura umusaruro bari kuhava bakajya ahandi, yashshikarije ababyeyi kuzana abana muri iri shuri kuko bahavoma ubumenyi kandi ko hari n’abarimu babifitiye ubumenyi

Umuyobozi w’ishuri Kwizera Deny Francois yashimiye ababyeyi barera muri iki kigo, ababwira ko bazakomeza gufatanyiriza hamwe baha uburere bwiza abana barererwa muri iri shuri, yasoje yifuriza abana ibiruhuko byiza anasaba ababyeyi gukomeza guha abana uburere bwiza muri ibi bihe by’ibiruhuko.

byari ibyishimo ku bana

Byari ibyishimo ku bana

Kuri ubu nishuri KDF ryatangiye kwandika abana bifuza kurererwa muri irishuri umwaka utaha, muri KDF uburere bwiza butegurira abana  ejo habo heza n’intego yabo.

Abana batsinze neza bashimiwe

Abana batsinze neza bashimiwe

Bahawe indangamanota

Bahawe indangamanota

IMG_20171118_102327

Abana batsinze neza

Abana batsinze neza

Abana barangije umwaka wa 6 bashimye uburere bakuye kuri iki kigo basigira barumuna babo bahasigaye ubutumwa bwo kugira umwete mu masomo yabo bakubaha n'inama bagirwa n'abarezi kuko aribyo bizabafasha gutegura amasomo yabo neza

Abana barangije umwaka wa 6 bashimye uburere bakuye kuri iki kigo basigira barumuna babo bahasigaye ubutumwa bwo kugira umwete mu masomo yabo bakubaha n’inama bagirwa n’abarezi kuko aribyo bizabafasha gutegura amasomo yabo neza.

IMG_20171118_110138

Abana berekanye impano n'ubundi bumenyi bakura muri KDF

Abana berekanye impano n’ubundi bumenyi bakura muri KDF

Abarimu bashyikiriza ibihembo abana batsinze neza

Abarimu bashyikiriza ibihembo abana batsinze neza

Bamwe mubabyeyi bitabiriye uyu muhango

Bamwe mubabyeyi bitabiriye uyu muhango

Bernard@ijamboryumwana.com

Total Views: 130 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com