Dore icyo umunyeshuri wiga muri kaminuza wabaye umunyamahirwe utsindiye moto ya 5 muri promosiyo ya Airtel Tunga ashaka ko izamufasha

0

Kuri uyu wa kane 19/10/2017 nibwo Airtel yashyikirije Bugingo Jonas usanzwe ari umunyeshuri muri kaminuza mu mwaka wa gatatu mu icungamutungo ,moto yatsindiye muri promosiyo ya Airtel Tunga.Nyuma yo kuyishyikirizwa ,Bugingo yavuzeko byamushimishije cyane gutsindira moto kuko yari ayikeneye.

Akomeza avuga ko yari amaze igihe kigera ku byumweru bitatu ayihatanira akina muri iyi promosiyo aho byamutwaye ingufu nyinshi ,yagize ati:”Byansabye umwanya muremure ndetse n’amafaranga Atari make kugira ngo uyu munsi mbashe kuyitsindira.”

Abajijwe kubantu bavuga ko promosiyo aba ari ibintu byateguwe byo gutekinika,yagize ati:”Abantu bagomba kumenya ukuri kuberako nanjye ubwanjye ntamuntu wundi twari tuziranye ahangaha muri Airtel kuburyo navuga ngo niwe wamvuganiye ,naragerageje ndakina ,ngerageza amahirwe nkuko n’abandi bose bayagerageza nanjye mbona ndatsinze ntaburiganya bubamo.”

Umunyamahirwe Bugingo yavuze ko kandi kuba yari moto ya 5 ari guhatanira yumvaga ko nawe yayitsindira nkuko nabandi bamubanjirije bazitwaye ,yabonaga ko bishoboka akaba yari afite icyizere kirenga 50% cyo kuyitsindira.Avuga kandi ko ari ubwa mbere atsindiye igihembo icyo aricyo cyose muri promosiyo za Airtel.

Avuga kucyo moto yatomboye izamufasha,Bugingo Jonas yagize ati:”Iyi moto ntsindiye muri Airtel izamfasha muri deplacement,kubona amafaranga azamfasha gukemura ibibazo by’ishuri cyane cyane ko biba ari byinshi,kwishyura inzu,kubaho n’ibindi.Bityo yagize nicyo abwira abataritabira promosiyo,aho yagize ati;’icyo nabwira urubyiruko n’abandi bataritabira gukina iyi promosiyo ni uko nabo bagerageza amahirwe cyane cyane ko bidasaba amafaranga menshi kandi gutsinda biroroshye biranashoboka.”

Yasoje ashimira Airtel yateguriye abakiliya bayo iyi promosiyo nziza  kuko imufashije guhindura ubuzima akaba agize ikinyabiziga cye bwite nawe azajya agenderaho bitamusabye gutega buri gihe

Bugingo yashyikirijwe moto n'ibyangombwa byayo byose

Bugingo yashyikirijwe moto n’ibyangombwa byayo byose

Iyi moto bugingo yatsindiye ni iya 5 muri 12 zigomba gutangwa muri promosiyo Tunga Airtel yateguriye abakiliya bayo

Iyi moto Bugingo yatsindiye ni iya 5 muri 12 zigomba gutangwa muri promosiyo Tunga Airtel yateguriye abakiliya bayo

Igihembo nyamukuru ni iyi modoka mureba ku ifoto ni "Toyota Avanza nshyashya" ,nawe wayitsindira wohereje ubutumwa bugufi ukandika ''1" ukohereza kuri 155 cyangwa ugahamagara 155 uramutse uba ku murongo wa airtel

Igihembo nyamukuru ni iyi modoka mureba ku ifoto ni “Toyota Avanza nshyashya” ,nawe wayitsindira wohereje ubutumwa bugufi ukandika ”1″ ukohereza kuri 155 cyangwa ugahamagara 155 uramutse uba ku murongo wa airtel

Kuri Bugingo Jonas akanyamuneza kari kose

Kuri Bugingo Jonas akanyamuneza kari kose

 

Tito@Ijamboryumwana.com

Total Views: 77 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com