Dore icyo ababyeyi bo mu Karere ka Nyabihu biteguye gukora nyuma y’uko muri aka Karere hagaragaye abana bagwingiye

0

Nyuma y’aho mu mwaka wa 2014 na 2015 mu Karere ka Nyabihu hakozwe ubushakashatsi mu bijyanye n’imikurire y’abana bugaragaza ko abana baho bagwingiye kukigereranyo cya 59%, ibintu byababaje ababyeyi bakabiheraho bavuga ko byabateye ipfunwe bakaba bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bagamije guhangana n’iki kibazo.

Akarere ka Nyabihu

Akarere ka Nyabihu

Bamwe mu babyeyi bo muri aka karere bavuga ko bafite ipfunwe ry’Akarere kabo nyuma y’uko karagaragayemo abana bagwingiye, umwe yagize ati :”kuba muri aka Karere kacu hagaragaye abana bagwingiye ni ikibazo kidukomereye kuko iri si ishema sina title ahubwo ni ikibazo, ninayo mpamvu byaduteye agahinda bikanatubabaza tukaba twiyemeje kurwanya imirire mibi dukoresheje imbaraga zose zishoboka.”

Undi  mubyeyi nawe yagize ati”kuba abana bacu baragwingiye ntabwo ari uko Akarere kacu gakennye kuburyo abana bacu bakwiye kugwingira dore ko Akarere kacu gafite ibiryo ahubwo ikibazo nitwe ababyeyi tutazi kubitegura icyo nicyo gituma abana bagwingira”.

Akomeza avugako bafite ipfunwe ryinshi  ati”iyo numvise ko mu Murenge wacu hagaragayemo abana bagwingiye ntabwo bitunezeza kuko iyo umwana yagwingiye ntabitekerezo bizima aba afite ,ntiyiyongera agahorana ibiro bikeya, bikaba ngombwa ko ahora mu ibara ry’umutuku cyangwa mu muhondo”.

Aba babyeyi bakomeza bavugako biyemeje gushishikariza bagenzi babo kugaburira abana babo indyo yuzuye babigisha kugira isuku kugirango bahangane n’ikibazo cyo kugwingira gikomeje kugaragara mu Karere kabo.

Aho umwe yagize ati:” hari ababyeyi batabasha kugaburira abana babo indyo yuzuye, twe twamaze kubigeraho icyo dukora ni ukugenda genda mu midugudu tubigisha guteka indyo yuzuye, icyo tubasaba ni ukugirira abana isuku bakabitaho bakabatekera indyo yuzuye igizwe n’ibintu 3 bikungahaye ku ntunga mubiri bahora batwigisha, ariko ubu gikuriro yaraje itwigisha guhinga imboga ubu turi kuzihinga abana bakarya bigatuma bagira imirire myiza, kugira ngo bikosoke ababyeyi natwe dukwiye kubigiramo uruhare”.

Basoje basaba inzego bireba ko bakomeza kubaba hafi babagira inama ,bagashishikariza n’abandi babyeyi batari mu mushinga wa gikuriro bagahinga imboga kugira ngo abana babo batazagwingira.

Dusenge Pierre umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyabvihu, avuga ko bafatanyije n’umushinga wa gikuriro ndetse n’indi mishinga biyemeje gukora ubukangurambaga ngo ababyeyi babashe kumenya gutegura indyo yuzuye ati:”ndababwirako hari ibikorwa birirho kugirango tubashe kugabanya uwo mubare dufatanyije n’abafatanyabikorwa nka gikuriro harimo cyane cyane kwigisha, kuko Akarere ka Nyabihu ni Akarere kera, iki akaba ari ikibazo cy’ubumenyi bucye mu baturage mu gutegura indyo yuzuye, hakaba hariho gahunda yo kugira ngo twigishe ku mirire myiza kugira ngo abantu bamenye gutegura indyo yuzuye, bamenye kwita ku bana babo kuko ikigaragara ntabwo ari uko ibyo kurya byabuze ahubwo ikibazo gihari by’umwihariko ni uko abantu batazi gutegura indyo yuzuye.

Ibi kandi byari byagarutsweho n’umuryango SUN-Alliance uhuriyemo imiryango irwanya imirire mibi mu Rwanda, aho bavugaga ko abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye bakuzura sitade amahoro inshuro 29, ibi bakaba babihera kuri raporo igaragaza uko imirire yari yifashe muri 2015, yerekanaga ko mu bana 1,950,000 b’abanyarwanda muri bo 37% bagwingiye ni ukuvuga abana 739,100 abantu buzuye sitade Amahoro inshuro 29, ni 725,000 kuko ijyamo ku bagera ku 25,000 inshuro imwe, bicaye neza.

Butera John Mugabe umuhuzabikorwa wa SUN-Alliance

Butera John Mugabe umuhuzabikorwa wa SUN-Alliance Agaragaza uko ikibazo cy’abana bagwingiye mu Rwanda Gihagaze

Ihuriro ry’Imiryango irwanya imirire mibi mu Rwanda Scalin Up Nutrition(Sun-Alliance), rivuga ko rigendeye ku bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa muri 2012 bwagaragaje ko u Rwanda rwatakaje miliyari 503 muri uwo mwaka kubera ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira kw’abana, ryiyemeje gukora ibishoboka byose ngo iki kibazo gikemuke.

Ibi kandi bigaragaza ko mu  myaka 10 ishize, umubare w’abo bana ugabanuka gake cyane ugereranyije n’ibyifuzwa,akaba ariyo mpamvu buri muturarwanda wese akwiye gushyiramo imbaraga tukarandura iki kibazo.

Source :Radio Rwanda

Yanditswe na Bernard Wimu

Total Views: 23 ,

No Comments

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com