Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/10/IMG-20170925-WA0027.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

CVT yahuguye abana uburyo bwo gukora no gutanga raporo yabo kuri komite igenzura iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana.

0

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye byagiye bihuza ababyeyi batandukanye n’abana bahagarariye abandi mw’ihuriro ry’abana ndetse no mu matsinda y’abana,ku wagatandatu taliki ya 23 Nzeri 2017 mu cyumba cy’inama cya Kigali view hotel hateraniye abana baturutse mu Turere 10 tw’Igihugu, umuryango wita ku bana CVT(Children’s Voice Today) ku bufatanye na Save the children ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’iburayi ukoreramo. Aba bana bakaba barahugurwaga uburyo bwo gukora no gutanga raporo yabo kuri Komite igenzura iyubahirizwa ry’Amasezerano Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Umwana.

 bana bakaba barahugurwaga uburyo bwo gukora no gutanga raporo yabo kuri Komite igenzura iyubahirizwa ry’Amasezerano Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Umwana.

Abana bahugurwaga uburyo bwo gukora no gutanga raporo yabo kuri Komite igenzura iyubahirizwa ry’Amasezerano Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Umwana.

Abana bahuriye muri ayo mahugurwa basobanuriwe akamaro ko gutanga raporo maze babwirwa ko Ibihugu bitandukanye byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana binasabwa ko bizajya bitangana raporo hagamijwe kureba uko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa, Ibi Bihugu bitanga raporo kuri Komite nyuma y’imyaka 5, ibi bikaba bifasha Komite kumenya uko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa mu Gihugu runaka, Leta akaba ariyo ifite inshingano y’ibanze yo gutanga raporo kuri Komite, si ibi gusa kuko Komite yakira raporo zitanzwe n’abantu cyangwa ibigo bitandukanye bigira uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw’umwana, akaba ariho Komite ihera isaba abana ubwabo gukora no gutanga raporo z’uko babona uburenganzira bwabo bwubahirizwa. Abana kandi basabwe kugira uruhare muri raporo zose zohererezwa Komite yaba izakozwe na Leta, imiryango itari iya Leta n’izakozwe n’abandi.

Abana bafashwa n’umuryangpo CVT babwiwe ko bafite uruhare mu iterambere ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo, akaba ariyo mpamvu basabwa kugaragaza ibibazo bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana bakiyambaza imiryango ikora mubyo kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’umwana mu Rwanda.

CVT babwiwe ko bafite uruhare mu iterambere ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo

Abana bunguranaga ibitekerezo ku ruhare bafite  mu iterambere ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo

Abana basobanuriwe ko mbere yo gutanga raporo bagomba kubanza gukora gahunda y’ibyo bazakora ngo batange raporo n’igihe bazayikorera, kuba basobanukiwe neza ibibazo bifuza gukoraho raporo, kureba ibyiciro by’abana bafite ibibazo bashaka kugaragariza Komite, kuba bafite amakuru ahagije ku bibazo bagiye gukoraho raporo[…] kuri aba bana ngo ni byiza ko bavugana n’abana benshi uko bishoboka kose bakareba abana bari mu matsinda atandukanye kugira ngo barebe ibibazo bibangamira uburenganzira bwabo babitangire raporo, aha twavuga abana bakoreshwa imirimo ivunanye, abana bo mu muhanda, abana bari mu bigo by’imfubyi n’abandi[…].

Abana nibarangiza gukora iyo raporo bazayishyikiriza imiryango bakorana nayo nka CVT, Save the children n’iyindi kugira ngo nayo izishyikirize Komite.

Bamwe mu bana bitabiriye aya mahugurwa yateguwe n’umuryango CVT babwiye ijamboryumwana.com ko bagiye kureba ibibazo abana bagenzi babo bahura nabyo bakabitangira raporo bikabasha gukemurwa bityo umwana wese akagira uruhare mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwe.

Uwamahoro Frolence waturutse mu karere ka Rutsiro yavuze ko numa y'amahugurwa bahawe bagiye kujya mu matsinda y'abana bakaganira ku bibazo bafite maze bakabitangira raporo

Uwamahoro Frolence, waturutse mu karere ka Rutsiro yavuze ko nyuma y’amahugurwa bahawe bagiye kujya mu matsinda y’abana bakaganira ku bibazo bafite maze bakabitangira raporo

Irizabimbuto Sylivie, umwana wo mu karere ka Nyarugenge avuga ko bagiye kurushaho gukora ubukangurambaga umwana wese aho ari agasobanukirwa n'uburenganzira bwe

Irizabimbuto Sylivie, umwana wo mu karere ka Nyarugenge avuga ko bagiye kurushaho gukora ubukangurambaga umwana wese aho ari agasobanukirwa n’uburenganzira bwe

Rita Mukaruvomwa, umuhuzabikorwa w’umushinga Accountabilitty for Children’s Rights ukorera muri CVT yavuze ko abana bahujwe ngo bahugurwe ku buryo bwo gukora raporo ivuga ku burenganzira bw’umwana ,cyane cyane ko aribo babigiramo uruhare kandi bagatanga ibitekerezo ,bagomba guhugurwa bakamenya uburyo ikorwa, n’uburyo bakusanya amakuru.

Nyuma yo gusobanurirwa uburyo raporo ikorwa abana bagiye gufatanyiriza hamwe na bagenzi babo barebe uburyo baharanira uburenganzira bwabo bakavuga n’ibyo babona bitagenda.

Rita Mukaruvomwa, umuhuzabikorwa w’umushinga Accountabilitty for Children’s Rights ukorera muri CVT

Yakomeje avuga ko iyi raporo izabafasha kureba uburyo uburenganzira bwabo bwubahirizwa ndetse n’ibibazo bafite nyuma bagafatanyiriza hamwe n’imiryango irengera abana mu kubishakira umuti.

Abana basoje amahugurwa bifuza ko bazaganira n’abantu bose bafite aho bahuriye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana cyane cyane inshuti z’umuryango, ba malayika murinzi, abarezi, abashinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, abakozi b’imiryango itegamiye kuri Leta n’abayobozi ku nzego zitandukanye za Leta kugirango buri wese agire uruhare mu kurengera umwana bityo uburenganzira bw’abana bwubahirizwe hose.

Bagiye kubonana n'abantu bose bafite aho bahurira n'uburenganzira bw'umwana

Bagiye kubonana n’abantu bose bafite aho bahurira n’uburenganzira bw’umwana barusheho kubuteza imbere

IMG-20170925-WA0025

Baganiriraga mu matsinda bungurana ubu menyi ku byo bahuguwewho

Baganiriraga mu matsinda bungurana ubumenyi ku byo bahuguweho

Bafashe ifoto y'urwibutso

Bafashe ifoto y’urwibutso

Bernard@iamboryumwana.com

Total Views: 175 ,

No Comments

  1. Aba bana bagombe basubire mu ishuri kabisa! Amakuru yabo ajye atangazwa ababogiramo uruhare babikurikiranweho kuko nta mwana ugomba kuba atari kwiga ngira ngo His Excellency yarabivuze kabisa

  2. Ariko se aba babyeyi b’aba bana bo ntabwo bumva impanuro z’umusaza?Nabagira inama yo kwikubita agashyi si no ntibazamenya ikibakubise aho giturutse

  3. Ehhh!
    Aya makuru nk’aya aba akenewe kugira ngo abantu bamenye uko byifashe hanze aha.
    Ubu se Ubuyobozi bubivugaho iki?
    Nta mwana ukwiye kubuzwa uburenganzira bwe bw’ibanze harimo n’ubwo kwiga no kwigishwa.
    Ababyeyi bahaguruke bafatanye na Leta ikibazo kibonerwe umuti.

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com