Bugesera:Iterambere ry’umugore wo mu cyaro ngo ntirishoboka umwangavu agisambanywa

0

Ibi byavugiwe mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ku rwego rw’Akarere ka Bugesera wabereye mu murenge wa Ruhuha mu kagali ka Kindama kuri uyu wa kane, aho hagarutswe ku kibazo cyo gusambanya abangavu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iravuga ngo “Dukomeze kubaka umuryango twifuza turwanya isambanywa ry’abangavu.”umwangavu ari mu muryango, umuryango wifuzwa ukaba ari umuryango aho abawugize bawubamo batekanye.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Bugesera, Madame Imanishimwe Yvette yavuze ko iterambere ry’umugore wo mu cyaro ritagerwaho mu gihe abangavu bagisambanywa, kandi aribo bagore b’ejo.

Ati”Ntabwo umugore wo mu cyaro yazatera imbere abantu basambanya abana tubyara, ntabwo umugore wo mu cyaro yazatera imbere tutabona abagore bazasimbura abakecuru, abagenda batuvamo ari abagore beza bafite uburere, rero gusambanya abana ni ikintu kibi ndabisubiramo ntabwo iterambere tuvuga twarigeraho abana bacu bahohoterwa tureba.”

Madame Imanishimwe yasabye abaturage uruhare rwa buri wese mu guhangana no kurandura iki kibazo cyugarije abangavu b’U Rwanda.Ati “Nk’abayobozi rero tuzafata iyambere tubirwanye, kandi n’uruhare rwa buri wese uri hano rurakenewe ariyo mpamvu inzego dukorana, harimo ubugenzacyaha n’abandi bafatanyabikorwa tuzashakisha amakuru ahagije tugerageze gukumira ikibi cyaza gisanga umwana w’umunyarwanda, yaba umwana w’umuhungu, ariko cyane cyane abakobwa bari mu myaka tubona bahohoterwa tuzabirwanya twivuye inyuma.”

Madame Imanishimwe Yvette, Umuyobzi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Bugesera

Ku wa 11 Ukwakira hatangijwe ubukangurambaga mu gihugu hose buzarangira tariki 11 Ukuboza, aho hari gutangwa ubutumwa kugira ngo buri wese amenye icyo yakora kuri iki kibazo.

Umwe mu bangavu  basambanijwe akanaterwa inda wo muri aka karere ka Bugesera witwa Uwingeneye Violette yavuze ko batemeye  kwicara ahubwo ko bahisemo gukora ngo babeho kimwe n’abana babo, aho we na bagenzi be bakoze amatsinda bagira ibyo bikorera biteza imbere ndetse anashimira umuryango CLADHO washoboye kubegera ukabafasha kwiteza imbere.

Ati”Ndi umwangavu wabyaye ndi muto ku myaka 17, byari ikibazo gikomeye cyane kuko nisanze muri ubwo buzima ntamuntu n’umwe wo kumfasha biba ngombwa ko ncikiriza n’amashuri birankomerera, ariko amahirwe nagize kimwe na bagenzi banjye, umuryango CLADHO ufatanije n’ubuyobozi baratwegeranije mu matsinda, batubwira ko dushoboye, batwigisha kwizigamira ndetse banadutera inkunga, tukajya tugurizanya ubu tugeze kure twiteza imbere, ubu icyizere cy’ubuzima cyaragarutse.”

 

 

Uwingeneye Yvette yavuze ko nyuma yo guterwa inda akiri muto we na bagenzi be ubuzima butahagaze                                                                                                                                                                                            

Murwanashyaka Evariste, umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda mu mpuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu CLADHO yagarutse kuri iki kibazo cyo gutera abangavu inda, agaragaza ko imbaraga nyinshi zikwiye gushyirwa mu kugikumira ndetse asaba abana ubwabo kwirinda.

Ati”Ubu tugomba gushyira ingufu nyinshi mu gukumira ko hagira undi mwana wongera gusama.Kubikumira rero nuko tuzagaragaza ba bantu bahemukiye aba bana bagahanwa, bamara guhanwa  n’abasigaye bakagira ubwoba, n’abana tugakomeza kubigisha bakagira uruhare mu kwirinda ubwabo, ariko n’ababyeyi ndetse n’abantu bakuru twe tubahohotera dukwiye kubicikaho tukamenya uburenganzira bw’umwana, kandi tukabwubahiriza.”

Murwanashyaka Evariste asanga hakwiye gushyirwa ingufu mu gukumira ikibazo cy’inda ziterwa abangavu

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro watangiye kwizihizwa mu mwaka w’i 1995 mu mujyi wa Beijing mu Bushinwa, mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka w’i 1997.

Amatsinda y’abangavu batewe inda azakomeza gufashwa n’ubuyobozi bw’akarere  n’abafatanyabikorwa

tito@ijamboryumwana.

Total Views: 101 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com