Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/11/umuyobozi_ushinzwe_serivisi_muri_airtel_chrysanthe_turatimana_n_ushinzwe_imenyekanishabikorwa_muri_moses_abindabizemu-2-990d.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

BOMBA packs za AIRTEL zizatuma ababyeyi benshi bazigamira abana babo.

0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 1/11/2017, Airtel yashyize ku isoko serivisi ije gukemura ibibazo by’itumanaho abanyarwanda bafite yiswe BOMBA packs.

BOMBA packs ziguhereza internet( iy’umunsi,iy’icyumweru niy’ukwezi),zikaguha guhamagara bidahagarara ku mirongo yose ya Airtel ndetse no kohereza SMS izo arizo zose Wabasha kohereza kubuntu ku mirongo yose ya Airtel.

BOMBA packs ziri mu bice bitatu,hari BOMBA pack y’umunsi igura 500 frw gusa,hanyuma wayihitamo ikaguha 1GB ya internet ushobora gukoresha uwo munsi wose,ikaguhereza no guhamagara bidahagarara ku mirongo yose ya Airtel no koherezaho SMS ,ikindi ni uko iyo umaze kugura ino pack ya 500 frw y’umunsi uba ufite n’igiciro kiri  hasi cyane aho uhamagara no ku yindi mirongo ku mafaranga 20 frw ku munota gusa ,indi pack ya 2 niy’icyumweru igura 3000frw aho nayo iguha 1GB ya internet ku munsi mu minsi irindwi,ikaguhereza no guhamagara no kohereza SMS zidahagarara ku mirongo ya Airtel yose,kandi ugakomeza guhamagara  no ku yindi mirongo yose yo mu Rwanda ku mafaranga 20 frw ku munota ,indi pack ya 3 ni iy’ukwezi igura 10000 frw nayo igenda iguha 1GB ya internet ku munsi ,ugahamagara,ukanohereza SMS bidahagarara ku mirongo yose ya Airtel ,ukongera ukajya uhamagara indi mirongo yose kuri 20 frw ku munota kugeza ukwezi gushize.

Izi packs zigenewe umuclient wa Airtel wese ufite SIM card ya Airtel,kuzigura  ukanda *456# ugakurikiza amabwiriza ukaba wahitamo packs z’umunsi,icyumweru cyangwa ukwezi naho kureba GB za internet usigaranye icyo gihe ukanda *131*3#.

Nyuma y’imurikwa ryiyi serivisi nshya ya Airtel,umwe mu babyeyi baganiriye n’umunyamakuru w’Ijambo ryumwana yavuze ko ashimishijwe cyane na BOMBA packs kuko zizatuma ababyeyi benshi bazigama amafaranga bakoreshaga mu guhamagara kuko zihendutse cyane,bakazajya babasha kurihira abana amashuri no kubabonera ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Abayobozi ba Airtel mu kiganiro n'abanyamakuru bashyira ku isoko BOMBA packs ku mugaragaro

Abayobozi ba Airtel mu kiganiro n’abanyamakuru bashyira ku isoko BOMBA packs ku mugaragaro

Tito@Ijamboryumwana.com

Total Views: 199 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com