Gisagara: Umwana yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye na gitifu w’umurenge

Yasuwe: 722 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita Musabyemahoro Etienne bikamuviramo urupfu.   Musabyemahoro w’imyaka 15 yakubiswe kuri Noheli, ubwo we na mugenzi we bafatwaga na Gitifu abakukiranyeho gutera amabuye imodoka ye ubwo yari mu bikorwa byo gukurikirana uko amabwiriza yo […]

Continue Reading

Cyizere Danny, umwana w’imyaka 10 afite ubuhanga budasanzwe mu gucuranga gitari

Yasuwe: 672 Cyizere Danny ni umwana w’imyaka 10 utuye mu mujyi wa Kigali, umurenge wa Kanombe, Akagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Benimana aho abana n’ababyeyi be Nizeyimana Emmanuel na Kayitesi Laetitia. Cyizere yiga mu mwaka wa gatanu  w’amashuri abanza, ariko iyo urebye uburyo acuranga n’ukuntu azi indirimbo za kera, zizwi nka Karahanyuze, ukagereranya n’imyaka afite […]

Continue Reading

Kigali: Abana 44 nibo bavutse kuri Noheli

Yasuwe: 615 Abana 44 nibo bavutse uyu munsi kuri Noheli,mu bitaro byo hirya no hino mu mujyi wa Kigali nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru The New Times abitangaza. Iki kinyamakuru cyatangaje ko cyakusanyije amakuru y’ababyeyi babyaye uyu munsi gisanga abana bavutse uyu munsi ari 44. Abana 12 bavukiye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru,15 bavukira mu […]

Continue Reading

Huye: Mayor Sebutege yikomye abagira icyo baha abana baba mu mihanda

Yasuwe: 378 Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko ikibazo cy’abana bagaragara mu Mugi wa Butare, hari ubwo giterwa n’uko hari abantu bagira ibyo babaha bigatuma batava mu muhanda. Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange mu kiganiro n’Abanyamakuru ku wa 23 Ukuboza 2020, yavuze ko ikibazo cy’abana b’inzererezi bagaragara i Huye kibahangayikishije kuko bahora banashaka umuti […]

Continue Reading

Nyanza: Umubyeyi n’abana be baturikanwe n’igisasu

Yasuwe: 634 Mu Mudugudu wa  Kankima, Akagali ka Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza umubyeyi n’abana be babiri baturikanwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa grenade barakomereka. Byabaye ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo ku wa 24 Ukuboza 2020. Mu rugo rwa Ayingeneye Claudine w’imyaka 38 y’amavuko niho haturikiye grenade yo mu […]

Continue Reading

Rutsiro: Umugore yishyikirije ubuyobozi nyuma yo kwica umwana w’imyaka 5

Yasuwe: 682 Umugore wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kigeyo ho mu Kagari ka Rukaragata, Umudugudu wa Nganzo yishe umwana w’umuturanyi amukase ijosi na we ahita yishyikiriza inzego z’ubuyobozi.   Ibi byabaye ku wa Mbere, tariki ya 21 Ukuboza 2020, mu masaha ashyira saa tatu za mu gitondo, ubwo uwo mugore yafataga umwana w’imyaka […]

Continue Reading

Ange Kagame yagaragaje umwana we akurikiranye ijambo rya Perezida

Yasuwe: 1,493 Ange Ingabire Kagame yagaragaje ifoto y’imfura ye akurikiranye ijambo rya Perezida Paul Kagame uyu munsi ubwo yagaragazaga uko igihugu gihagaze muri uyu mwaka wa 2020. Ni ifoto yanyujije kuri twitter ye uyu munsi ubwo Perezida Kagame Paul yari ariho agirana ikiganiro n’Abanyamakuru nyuma y’ijambo rye ryo kugaragaza uko Igihugu gihagaze. Iyi foto igaragaza […]

Continue Reading

Kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere ni inshingano z’umubyeyi uboneye

Yasuwe: 6,820 Muri iki gihe abangavu n’ingimbi bahura n’ibishuko bitandukanye biturutse ku makuru y’ibihuha bahabwa n’abababeshya yaba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi,bagamije kubashora mu busambanyi ndetse hari bamwe babyishoramo kubera kumvira abo babashuka. Umubyeyi uboneye kandi wita ku bana be akwiriye kurinda abana be bageze mu kigero cy’ubugimbi n’Ubwangavu kutagwa muri ibyo bishuko binyuze mu kumuganiriza […]

Continue Reading

Nigeria: Ba bana bari bashimuswe na Boko Haraam basubijwe mu miryango yabo

Yasuwe: 586 Abanyeshuri b’abahungu barenga 300 bongeye guhura n’imiryango yabo, nyuma y’icyumweru bashimutiwe ku ishuri ryisumbuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Abo bahungu bageze mu murwa mukuru Katsina wa leta ya Katsina batwawe mu modoka za bisi. Abanyamakuru bavuze ko byagaragaraga ko bari bananiwe ariko ko uretse ibyo ubundi bari bameze neza. Bamwe bari […]

Continue Reading

Nyanza: Umwana arashinja umuyobozi w’ishuri kumukorakora, akamusoma

Yasuwe: 438 Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ruri mu Karere ka Nyanza rwasubukuye urubanza ruregwamo Twahirwa Nikodemu Umuyobozi w’Ishuri rya Ecole des Science St Louis de Montfort Nyanza uburana ari hanze, yarezwe n’Ubushinjacyaha ibyaha birimo guhoza ku nkeke abo bigishanya biganisha ku mibonano mpuzabitsina, n’icyaha cyo gutukana mu ruhame. Iburanisha riheruka ni iryo ku wa 05 […]

Continue Reading