Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/09/IMG_3980.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Airtel Tunga, hazatangwa moto 12 n’Imodoka 1 ku b’anyamahirwe

0

Airtel Rwanda yatangije ku mugaragaro gahunda nshya yiswe ’TUNGA’, aho abakiliya ba airtel 12 bazahatanira moto 12 mu byumweru 12 ndetse hakazaboneka n’umunyamahirwe uzegukana imodoka nshya iri mu bwoko bwa Toyota avanza.

Abakiriya bazahatanira ibi bazajya basubiza ibibazo byateguwe kugira ngo hazaboneke abanyamahirwe bazegukana moto ndetse n’Imodoka aricyo gihembo nyamukur

Umukiliy asabwa kohereza ubutumwa bugufi yandika “1” akohereza kuri 155 cyangwa  agahamagara 155 akaba yinjiye mu irushanwa agatangira gusubiza ibibazo ARIKO abona n’amahirwe yo kuba yatsindira kimwe muri ibi bihembo.

Mu gutangiza iri rushanwa rya Tunga, Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda, Moses Abindabizemu, yashimiye abafatabuguzi bose ba Airtel ku bw’ubufatanye bwabo ndetse anashishikariza abakiriya ba Airtel bose kwitabira iri rushanwa kuko “Buri wese ashobora gutsinda”.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda,Moses Abindabizemu

Moses Abindabizemu, Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda

Yagize ati “Twishimiye kunezeza abafatabuguzi bacu ku bw’icyizere batugaragarije mu myaka ishize ndetse bagikomeje kutwereka. Twe nka Airtel, iki ni cyo gihe ngo inzozi z’abakiliya bacu zibe impamo bibera abanyamahirwe bashobora gutunga moto n’imodoka byose bishya.”

Umuhanzi ngabo Medari “Meddy” nk’umuhanzi uzabana n’iyi sosiyete y’itumanaho muri iki gikorwa, yashimiye uburyo Airtel ikunda abakiliya bayo mu bikorwa nk’iki iba yateguye byo kubateza imbere, avuga ko hari na gahunda y’ibitaramo izatangazwa mu minsi iri imbere azakora mu bice bitandukanye by’u Rwanda amenyekanisha iyi gahunda ya Tunga.

Umuhanzi Meddy ashimira Airtel kubyiza ikomeje kugeza kubafatabuguzi bayo.

Umuhanzi Meddy ashimira Airtel ku byiza ikomeje kugeza ku bafatabuguzi bayo.

Abazatsinda bose bazajya bahamagarwa n’umurongo wa Airtel Rwanda ufite numero: 0731000000 bamenyeshwe umunsi wo gushyikirizwa ibihembo batsindiye.

Igihembo kizajya gihabwa uwo Sim Card yakoreshejwe ibaruyeho kandi amazina agahura n’ayanditse ku ndangamuntu.

Buri cyumweru hazajya hatsindirwa moto imwe, igihembo gikuru cy’imodoka nshya kikazatangwa ku musozo w’irushanwa.

Muri iri rushanwa, buri mukiliya azajya ahabwa amanota 100 kuri buri gisubizo nyacyo, ku gisubizo gipfuye azajya ahabwa amanota 50 y’igerageza, uwakinnye wese azajya ahabwa inyongera y’amafaranga 11 kuri SMS azajya akoreshwa yohereza ubutumwa bugufi Airtel kuri Airtel.

Guhamagara kuri 155 ni amafaranga 100 kuri buri gisubizo utanze.

moto 12 n'imodoka bizatangwa muri Airtel TUNGA

moto 12 n’imodoka bizatangwa muri Airtel TUNGA

IMG_3957

TOYOTA AVANZA, imodoka nshya izatangwa muri Tunga

TOYOTA AVANZA, imodoka nshya izatangwa muri Tunga

Medy yerekana ko igiceri 100 gishobora kuguha amahirwe yo gutsindira iyi modoka

Meddy yerekana ko igiceri 100 gishobora kuguha amahirwe yo gutsindira iyi modoka

IMG_3969IMG_3996IMG_3941IMG_3975

Bernara@ijamboryumwana.com

Total Views: 285 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com