Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2018/03/Abana-batatu-nababyeyi-bombi-babana-muri-iyi-nzu-kubera-ubushobozi.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

“aho iwacu barara nta rugi rurimo ndagenda ngahengereza”-Ibyo umwana yabwiye Mwalimu

0

Imibereho y’iki gihe hari ubwo ituma imiryango imwe n’imwe itura mu nzu ntoya bitewe n’ubushobozi bw’uko arizo bashoboye kubaka cyangwa gukodesha.

Abana batatu n’ababyeyi bombi babana muri iyi nzu kubera ubushobozi

Izo nzu usanga zigizwe n’icyumba kimwe cyangwa bibiri bitoya. Hari aho abagize umuryango biyemeza gufata kimwe bakagishyiramo ibikoresho ikindi bakakiryamamo bose (ababyeyi n’abana).

Igiteye inkeke muri ubwo buzima ni uko muri abo bana bararana n’ababyeyi harimo n’abatangiye ishuri bari hejuru y’imyaka 7. Nyamara ngo ababyeyi ntibahagarika kuganira ibyo abana batakagombye kumva.

Abatarana na bo, ngo hari ubwo ibyumba biba bitandukanyijwe n’akenda (rideaux) cyangwa urugi nabyo bidafite uko bimeze.

Umwe mu babyeyi akaba n’Umwalimu (ntabwo dutangaje amazina ye n’ikigo yigishaho kuko byagira ingaruka ku mwana) mu karere ka Gisagara aherutse kubwira ijamboryumwana.com iby’umwana yasanze ari kwigisha abandi bana ibyo yabonye ku babyeyi be.

Yavuze ko igihe yari asohotse mu ishuri gato, yasanze umwana yafashe ingwa ajya ku kibaho atangira gushushanya yigisha abana uko igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kigenda.

Mwalimu agira ati “nari nsohotse gato ngarutse nsanga umwana ari gutanga isomo, nsanga yagiye ku kibaho ari kubigisha uko bigenda,”

Yavuze ko yaje kwihererana uwo mwana akamuganiriza maze umwana akaza kumukundira akamubwira aho yakuye ibyo yigisha bagenzi be.

Ati “naramwiyegereje ndamuganiriza maze arambwira ngo aho ababyeyi barara ntabwo ari kure kandi n’akugi kagabanya ibyumba bararamo karimo akenge, ubwo arambwira ati ndagenda ngahengereza mu rugi harimo akenge, iyo batangiye igikorwa ndagenda nkirebera,”

Uwo mwalimu yavuze ko yasanze ari n’ikibazo gikomeye kuko bijya mu mutwe w’umwana kuburyo atabasha no gukurikira amasomo kuko aba aribyo yitekerereza kugeza ubwo azatekereza kubigerageza aribwo bimuvirmo ingaruka zikomeye

Ati “umwana uramwigisha se ngo ibyo uvuga abifate, ko afite irindi somo ryamufashije riri mu mutwe we,”

Inzu imiryango ikennye ituyemo muri iki gihe zifite ingaruka ku mikurire n’imibereho y’umwana

Ababyeyi barara kure y’abana bingana iki?

Impuguke mu buzima bw’umwana n’umubyeyi ndetse n’imibereho ya muntu, nta ntera zigaragaza ko igomba kuba hagati y’aho umwana n’umubyeyi barara.

Gusa zisaba ababyeyi kwitwararika ibyo bakorera hafi y’abana babo batoya by’umwihariko kuva igihe babona amatsiko yabo atangiye kwiyongera.

Urubuga Psychologies.com rwagize ikiganiro mpaka ku ngingo yabazaga icyo impuguke zivuga ku kuryama hamwe kw’abana n’ababyeyi.

Impuguke zagaragaje ko biragoye kugira ngo ababyeyi bahagarika ibiganiro bagirana abana batari bakwiye kumva, ariko ngo hari inama y’uko bamenya igihe babigirira, nko kuba byaba ku manywa aho kuba nijoro.

Nyamara mu gitabo cyitwa “The family bed” umwanditsi Thine Thevenin yagaragaje ko mu mwaka wa 1978 muri leta  zunze ubumwe za America habagaho icyo bita “Family bed” igitanda ababyeyi bararanagaho n’umwana kugeza umwana ubwe avuze ko atagishaka kuharara. Ibyo ngo bikaba byarakundaga kuba umwana ageze mu myaka 6.

Nubwo ngo byagoraga ababyeyi mu gihe cyo kubaka urugo, ngo byafashaga umubyeyi konsa umwana no gukurikirana ubuzima bwe mu ijoro, kuko yabaga amuri hafi uretse ko ngo byatumaga umwana yonka igihe kirekire.

Twarabanye Venuste/Freelancer

Ijamboryumwana.com

Total Views: 372 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com