Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2017/12/IMG_0083.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Actionaid yateguye umwiherero w’abana b’abakobwa ugamije kurwanya ihohoterwa ribakorerwa

0

Kuva ku wa 10 Ukuboza 2017 kugeza kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2017, actionaid yateguye umwiherero w’abana b’abakobwa muri iki gihe cy’ibiruhuko mu rwego rwo kuganira nabo by’umwihariko kubera ibibazo byinshi bibugarije.

Hamaze iminsi hagaragara ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa ,aho basigaye baterwa inda batarageza ku myaka 18 y’ubukure bikabangiriza ubuzima ,uyu mwiherero wari uri mu rwego rwo kurwanya iri hohoterwa mu buryo ubwo aribwo bwose ndetse no kutarihishira.

Uwizeyimana Josephine w’imyaka 17 wari waturutse mu murenge wa Musha ,mu karere ka Gisagara yavuzeko muri uyu mwiherero yigiyemo byinshi harimo kwihesha agaciro mu kwirinda ihohoterwa ndetse no kurirwanya,Yagize ati”Nk’umwana w’umukobwa nize ko ngomba kwihesha agaciro nkirinda inzira zose byacamo kugirango iryo hohoterwa ribe ndetse niyo ryaba ribaye ntabishaka kuri njye cyangwa kuri bagenzi banjye ko ngomba kubivuga.”

Uwizeyimana Josephine asaba abana b’abakobwa kudahishira ihohoterwa ribakorerwa

Clare Katwesigye ,umukozi muri actionaid ushinzwe uburenganzira bw’abagore n’ubuvugizi yatangaje ko muri uyu mwiherero hakozwe byinshi harimo ibiganiro bitandukanye kandi ko nka actionaid babyishimira.Yagize ati”Abana baganirijwe kubijyanye no kurwanya ihohoterwa ndetse  n’ubuzima bw’imyororokere ,aho abana bafashijwe gutinyuka bakabaza ibibazo rimwe na rimwe batajyaga babona umwanya wo kubaza bikaba bishimishije.”

Clare Katwesigye,umukozi muri actionaid ushinzwe uburenganzira bw’abagore n’ubuvugizi

Uyu mwiherero wabaye umwanya wo gutinyura abana b’abakobwa kudahishira ihohoterwa ribakorerwa ukaba  wari wahuje abana b’abakobwa basaga 196 baturuka mu turerere dutanu  umushinga wa actionaid ukoreramo aritwo,Musanze,Karongi,Nyanza,Nyaruguru na Gisagara.

Tito@ijamboryumwana.com

Total Views: 254 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com