Abanyeshuri ba G.S Muyange barikumwe n’abayobozi babo n’abarezi basuye urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro,bafasha babiri

0

Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Gicurasi 2018 abanyeshuri ba G.S Muyange barikumwe n’abayobozi babo n’abarezi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro ruherereye mu karere ka Kicukiro,baremera abana babiri batoranijwe na bagenzi babo mu kigo.

Ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro basobanuriwe amateka mabi yaranze aka gace aho beretswe ibice bigize uru rwibutso harimo imva rusange ,ahari imibiri ,ahacanirwa urumuri rw’icyizere ndetse banasobanurirwa umwihariko w’uru rwibutso aho ONU yari ifite inshingano zo kurinda abantu ariko ntibikore.uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri ibarirwa mu bihumbi 11000.

Umuyobozi wa G.S Muyange ,Nizeyimana Pie yavuzeko impamvu y’iki gikorwa baba bateguye mu bana ari ukugirango babigishe amateka ya jenoside yakorewe abatutsi ndetse babahe ubutumwa bwo guharanira ko itazongera kubaho ukundi.Yagize ati”abana benshi dufite bavutse nyuma ya 1994 ,ni abana ariko nibo bazadusimbura ejo hazaza ,turifuza rero kubigisha amateka yaturanze,amateka yaranze igihugu cyacu ,amateka yatumye jenoside iba mu Rwanda kugirango bayarwanye,tubatoze umuco wo kuyarwanya ,ntibizongere kuba ukundi”

Nizeyimana Pie ,umuyobozi wa G.S Muyange

Nkuko u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ,kwibuka twiyubaka niyo nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ,kuri uyu munsi abana babiri batoranijwe na bagenzi babo muri G.S Muyange barafashijwe aho bahawe ibikoresho bitandukanye bya nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Umunyeshuri uhagarariye abandi muri G.S Muyange,Uwitonze Yvone yavuzeko bashimira ubuyobozi bw’ikigo bwabafashije kumenya amateka basura urwibutso bakaba bahakuye isomo ry’uko jenoside itazongera kubaho ukundi.Yagize ati”nk’urubyiruko rw’uRwanda ,nk’abana b’u Rwanda turashimira ikigo cyateguye kutuzana hano ku rwibutso kugirango twige ibyaranze amateka y’igihugu cyacu tutarabaho kugirango tubashe twe nk’abari kubyiruka guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba.”

Uwitonze Yvone ati”Jenoside ntizongere kubaho ukundi”

G.s Muyange ni ikigo giherereye mu murenge wa Kagarama ,akarere ka Kicukiro ,igikorwa cyo kwibuka akaba ari ngarukamwaka.Abana basabwa kuba intwari aho bafite inshingano ikomeye yo guhindura amateka y’iki gihugu yaranzwe n’amacakubiri kugeza ku ndunduro ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Abanyeshuri ba G.S Muyange ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

AERG IMFURA Z’IWACU yo kuri G.S Muyange

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imibiri ibarirwa mu bihumbi 11000

 

Tito@ijamboryumwana.com

Total Views: 232 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com