Abana basaga miliyoni 14 baragwingiye mu Bihugu 9 naho abana basaga miliyoni 3 bapfa bishwe no kugwingira ku isi hose

0

Ibi byatangarijwe mu bushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta mu bihugu icyenda harimo bitatu  byo muri afurika y’iburasirazuba na bitandatu byo muri afurika y’amajyepfo byerekana imibare ya buri Gihugu n’ingengo y’imari cyagiye gishora muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana mu mwaka wa 2015.

kwita ku mirire y’abana bizagabanya kugwingira

Ibi bikubiye mu bushakashatsi bwatewe inkunga n’umuryango care international aho bugaragaza ko ibihugu byose byagiye bishora amafaranga atarenga 1.15% by’ingengo y’imari yabyo.

Uyoboye iri huriro ry’imiryango itegamiye kuri leta  muri ibi bihugu 9 George Ouma , avuga ko igihe kigeze ngo leta z’Ibihugu zifate inshingano zo kurwanya ikibazo cy’igwingira  mu bana aho kugiharira abafatanyabikorwa.

Ati:”Ntabwo twakomeza kwegamira ku bafatanyabikorwa ,twishimira ibyo abafatanyabikorwa badufashamo, tukishimira uruhare rwabo ariko ntabwo bakomeza kwiharira iki gikorwa cyo gufasha abaturage, ubu rero birakwiye ko natwe twita kuri ejo hazaza tukamenya ko iki gikorwa tukirengera imbere mu Gihugu.”

Abateguye ubu bushakashatsi bifuza ko byibura mu mwaka wa 2021 ikigero cy’amafaranga ashyirwa muri iyi gahunda cyaba cyarazamutse kikagera kuri 3% by’ingengo y’imari ya buri Gihugu.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amavugurura muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi Iyakaremye Zachée avuga ko amafaranga Leta y’u Rwanda ishora muri iyi gahunda yo kurwanya kugwingira kw’abana agenda azamuka bitewe n’uko Igihugu cyihaza  mu ngengo y’imali.

Ati:”Inkunga z’amahanaga kugeza ubu ni 16% by’ingengo y’imari yose , ni ukuvuga ko amafaranga yagenewe ibikorwa byo kurwanya kugwingira kw’abana agenda yiyongera umwaka ku wundi  kuko bigendana n’ingengo y’imali ya leta.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya imirire mibi mu Rwanda bwana Venuste Muhamyankaka avuga ko amafaranga atangwa n’imiryango itandukanye ngo ashyirwe muri iyi gahunda nayo agomba gukoreshwa neza.

Ati:” Ibyo nabyo bibaho kuko hari amafaranga aza avuye mu bafatanyabikorw ariko ugasanga akoreshwa ikibazo nyirizina  ahageze ari make cyane , ndizera hariho ibwiriza rigaragaza ko amafaranga agomba gukoreshwa mu buryo bw’icungamutungo atarenga 30% noneho 70% agakoreshwa mu gukemura bya bibazo yagenewe.”

Umuyobozi w’umushimga SunAlliance(Ihuriro rihuriza hamwe imiryango itegamiye kuri leta irwanya imirire mibi mu Rwanda),Muhamyankaka Venuste

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abana 14 800 000 bari munsi y’imyaka itanu  bagwingiye muri ibi bihugu 9 mu gihe abana bagera kuri miliyoni 3 000 000 bapfa bishwe no kugwingira buri mwaka ku isi yose.

U Rwanda rufite intego yo kugabanya ikibazo cy’igwingira ku bana kikava ku kigero cya 38% kikagera kuri 18% mu mwaka wa 2024.

Bernard

ijamboryumwana.com

Total Views: 151 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com