Warning: getimagesize(/home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/uploads/2018/03/DSC_45242.jpg): failed to open stream: No such file or directory in /home/ijamboryumwana/public_html/wp-content/plugins/mashsharer/includes/header-meta-tags.php on line 270

Abana bakomeje kwikorera raporo y’uko babona uburenganzira bwabo bwubahirizwa mu Rwanda

0

Abana babifashijwemo n’umuryango Children’s Voice Today ku bufatanye na Save the Children ku nkunga ya European Union bakoze raporo ku burenganzira bw’abana mu turere icumi uyu muryango ukoreramo.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Werurwe 2018 ,aba bana bahuriye hamwe mu matsinda kugirango ibisubizo bahawe n’abandi bana babikoremo raporo bazohereza i Geneve mu Busuwisi ku cyicaro cya komite igenzura iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana.

Muri Kamena 2017,aba bana barahuye baganira kuburyo ki bakora raporo ku burenganzira bw’abana bagenzi babo, inama ya mbere  baganira ku cyo bakwifashisha nk’imfashanyigisho mu gukora iyo raporo

Muri Nzeri 2017 iyo mfashanyigisho yari yarabonetse,baganiriye ku buryo bazayifashisha, bunguranye ibitekerezo, baganiriye  ku buryo ki iyi mfashanyigisho yabafasha gukora iyo raporo ,abana ubwabo bibiviriyemo.

Impuguke mu by’uburenganzira bw’umwana no kumurinda ,Nkurikiyinka Valens wafashije aba bana gukora iyi raporo ku burenganzira bw’abana yavuzeko abantu badakwiye gufata iyi raporo nka raporo  ihambaye kuko nta mategeko menshi ahari ayigenga .

Yagize ati”Abantu ntibakwiye kuyifata nka raporo y’ubushakashatsi bwa siyansi,buremereye kuko muby’ukuri abana ni ugushaka kuvuga gusa ubuzima bwabo bwa buri munsi nuko babibona ,uko uburenganzira bwabo bwubahirizwa ,nta mategeko menshi ahari ayigenga.”

Nkurikiyinka Valens,impuguke mu by’uburenganzira bw’umwana no kumurinda wafashije abana kwikorera raporo y’uko babona uburenganzira bwabo bwubahirizwa mu Rwanda.

Umwana witwa Mugeni Francoise ufite imyaka 15 wari waturutse mu karere ka Huye wagize uruhare mw’itegurwa ry’iyi raporo yatangarije Ijamboryumwana.com ko impamvu abana aribo ubwabo bakora raporo bakanayitangira ari uko aribo bazi ibibazo bahura nabyo kurusha undi muntu uwo ariwe wese.

Francoise yagize ati”Impamvu abana ari twe twikorera raporo tukanayitangira ni uko ari twebwe abana twirirwana n’abandi bana bagenzi bacu, akaba ari natwe tuzi ibibazo byacu kurusha undi muntu uwo ariwe wese.”

Mugeni Francoise w’imyaka 14 yemeza ko abana aribo bazi ibibazo byabo kurusha undi muntu uwo ariwe wese

Amani Francois ufite imyaka 14 wari waturutse mu karere ka Rusizi nawe wagize uruhare mw’itegurwa ry’iyi raporo yavuzeko mu kuyikora bagiye baganiriza abana b’ibyiciro bitandukanye ,aho bagiye babasha kubaha amakuru akaba ariyo babasha gushyira muri raporo.

Yagize ati”mugukora iyi raporo twavuganye n’abana bari mu matsinda atandukanye kugirango turebe ibibazo bibangamira uburenganzira bwabo tubitangire raporo,twavuga abana bo mu muhanda,abana bari mu bigo by’imfubyi ,n’abandi[…]

Amani Francois wo mu karere ka Rusizi yabwiye umunyamakuru w’Ijamboryumwana.com ko baganirije abana b’ibyiciro bitandukanye mu gukora iyi raporo

Undi mwana witwa Irizabimbuto Sylivie ufite imyaka 14,akaba yari yaturutse mu karere ka Nyarugenge we yavuzeko amakuru bakusanirije muri iyi raporo bayizeye ijana ku ijana.Yagize ati”Amakuru abana baduhaye turizerako ari ukuri kuko natwe dusanzwe tuyabona.”

Irizabimbuto Sylivie ,umwana nawe wagize uruhare mu itegurwa ry’iyi  raporo ati”Abana bagenzi bacu amakuru baduhaye turayizeye ijana ku ijana”

Nkubito Jean Pierre ufite imyaka 17 wari waturutse mu karere ka Gatsibo nawe wagize uruhare mw’itegurwa ry’iyi raporo yavuzeko icyo bayitezeho  nk’abana ari ugukosora ibitagenda neza,hashimwa ibyagezweho kugirango n’ibitaragerwaho byongerwemo imbaraga.

Yagize ati “”Ikintu twiteze tuzungukira muri iyi raporo tuzatanga ni uko ibigenda nabi bizakosoka ,noneho ibigenda neza nabyo bakongeramo imbaraga kubijyanye n’uburenganzira bw’umwana hano mu Rwanda.

Nkubito Jean Pierre w’imyaka 17 wari waturutse mu karere ka Gatsibo yavuzeko nk’abana iyi raporo bayitezeho byinshi.

Iyi raporo iri gukorwa n’abana yakorewe mu turere 10 umuryango Children’s Voice Today kubufatanye na Save the Children ku nkunga ya European Union ukoreramo,aho habajijwe abana bagera ku 1073 n’abantu bakuru 37 ,abana bakomeje gukora iyi raporo impuguke izabafasha kuyandika neza kuri mudasobwa, ihindurwe no mu rurimi rw’icyongereza hanyuma yoherezwe kuri komite igenzura iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana.

Iyi raporo y’abana ifitiye  igihugu akamaro; kuko komite izabona ko mu gihugu cyacu cy’u Rwanda:

– Abana bafite imyumvire yo hejuru y’uburyo uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa ndetse bugakurikiranwa.

-Iterambere ry’uburenganzira bw’umwana rihari mu kugira uruhare mu bimukorerwa.

Abana bari gukora raporo mu itsinda

Tito@Ijamboryumwana.com

 

Total Views: 278 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com