Abana b’abakobwa basabwe kugisha inama ababyeyi mu kwirinda ababashuka bagamije kubasambanya

0

Ku itariki 11 uku kwezi nibwo habaye umunsi mukuru wahariwe umwana w’umukobwa, wizihijwe mu gihugu ahantu hatandukanye, kuri uyu wa kabiri ukaba wari ugikomeza aho umuryango CLADHO kubufatanye n’akarere ka Nyarugenge bakoze igikorwa cyagarutse ku kubungabunga umwana w’umukobwa akareka guhohoterwa.

Iki gikorwa cyabereye kuri maison des jeunes Kimisagara cyari gifite insanganyamatsiko igira iti”Tugire umuryango utarangwamo ihohoterwa rikorerwa abana.”, aho mu butumwa bwambere bw’ibanze bwatanzwe bwagarutse ku kugira umuryango utekanye, umuryango urera abana neza nabo bakazavamo abayobozi babereye U Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yavuze ko ari ngombwa kwirinda igikorwa kibi cyo gusambanya abana kuko kigira ingaruka zitandukanye.

Ati”Umwana wasambanijwe ashobora kwanduriramo indwara, ikindi cya kabiri harimo kumva ko atakiri umwana nk’abandi, ibyo rero akaba ariyo mpamvu tugomba kwirinda iki gikorwa kibi cyane tuvuga uyu munsi cyo gusambanya abana.”

Yakomeje avuga ko hari ibindi bikorwa by’ihohoterwa bigenda bigaragara muri aka karere.Ati”Hari ndetse n’ibindi bikorwa bigayitse cyane bijyanye n’ihohoterwa aho umuntu yumva ko kubera ko arera umwana, umwana utari uwe ariko yakabaye afata nk’umwana we, kubera ko hari ibyo amukorera mu rugo wenda se amurihira minerval ndetse n’ibindi akumva ko yamukorera ibya mfura mbi.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba

Mu karere ka Nyarugenge mu mwaka wa 2015 RIB yakiriye ibirego bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana 102, muri 2016 yakira 102, 2017 RIB yakiriye ibirego 125, 2018 kugeza muri uku kwezi RIB imaze kwakira ibirego bigera kuri 92,, aho muri ibi birego byose, 99% icyaha gikunda kugaragara ni icyaha cyo gusambanya abana.

Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi w’umuryango CLADHO yagarutse kuri iki kibazo cyo gusambanya abana avuga ko giteye inkeke, kandi ko gikwiye kurandurwa burundu nta kujenjekerwa abantu bafatanije.

Ati”Umuryango CLADHO tubikoraho cyane, twarabikurikiranye ndetse twakoze ubushakashatsi kugira ngo turebe iki cyorezo gisa naho cyugarije abana cyo kubatera inda z’imburagihe bigira ingaruka mbi ku bana no ku gihugu muri rusange, buri mwaka imibare ntijya ijya hasi ya 17000 by’abana batewe inda z’imburagihe, ni icyaha cyugarije abangavu bacu bisaba ko twese dushyiramo imbaraga kugira ngo tugihagarike.”

Sekanyange Jean Leonard asanga ikibazo cyo gusambanya abana kidakwiye kujenjekerwa

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricie yibukije ababyeyi bo mu karere ka Nyarugenge bari aho ko bafite inshingano, inshingano nyamukuru yo kwita ku bana babo.

Madame Muhongerwa yasabye abana b’abakobwa kwitwararika no kurangwa n’ikinyabupfura birinda ibibazo by’inda z’imburagihe bijya bibabaho.Ati”Hari abo tujya twumva bashukwa na Mwalimu akabaha amanota batakoreye kugira ngo azagere ubwo abasambanije, ndetse n’ababashukisha utundi tuntu tw’amafuti tugamije kubareshya, bana b’abakobwa ntimukabyemere, mujye muba abagabo, mugishe inama ababyeyi banyu, mumenye gufata ibyemezo ku myaka mito muvuge muti ndabyanze, ntimukemere kwiyandarika.”

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Muhongerwa Patricie yibukije ababyeyi ko bafite inshingano ikomerye yo kwita ku bana babo

Mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyasohotse itariki 27/09/2018, hateganijwemo ko iyo uwasambanije umwana abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka 20, ariko kitarengeje imyaka 25.

tito@ijamboryumwana.com

 

Total Views: 103 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com