Abadepite bagaragaje ko guha abana umwanya mu itegurwa ry’Ingengo y’Imari ari uburenganzira bwabo

0

Ibi Abadepite babigaragje kuri uyu wa kane tariki ya 10 Gicurasi 2018 ubwo Sosiyete sivile irangajwe imbere na CLADHO  bitabaga Komisiyo y’Igihugu y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, aho bunguranaga ibitekerezo ku mbanzirizamushinga  y’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2018-2019, Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Depite Mukayuhi Rwaka Constance yashimiye Impuzamiryango CLADHO kubitekerezo bagaragaje kugirango hanononsorwe neza imbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2018-2019, maze babizeza ko bazaganira n’abo bireba ibi bitekerezo nabyo bigashingirwaho bemeza Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2018-2019.

Abana bagaragaje ko nabo banyotewe nogutanga ibitekerezo mu itegurwa ry’Ingengo y’Imari y’Igihugu

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Depite Mukayuhi Rwaka Constance yongeye gushimira CLADHO ku bufatanye na Save the Children ndetse na CVT by’umwihariko ku gitekerezo bagize cyo kuzana abana kugira ngo nabo bagaragaze ibitekerezo byabo mu itegurwa ry’Ingengo y’ Imari y’Igihugu” ati dushimishijwe cyane n’uko mwubahirije uburenganzira bw’abana mukabazana mu Nteko kugirango nabo bagaragaze ibitekerezo byabo, n’ibyagaciro kuba mu Nteko twakiriye abana ngo  batange ibitekerezo ku itegurwa ry’Imgengo y’Imari dore ko kuva Inteko yabaho ari ubwa mbere yakiriye abana ngo bagaragze ibyo bifuza gukorerwa mu Igenamigambi ry’Igihugu cyabo.”

Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Depite Mukayuhi Rwaka Constance(Uwicaye hagati)

Depite Mukayuhi Rwaka Constance yasoje avuga ko guha abana umwanya mu itegurwa ry’ingengo y’imari ari uburenganzira bwabo bigatuma nta bibareba byibagirana.

Umwe mu bana bo mu Karere ka Nyarugenge Iradukunda Yves waturutse mu matsinda y’abana y’Umuryango CVT yabwiye Abadepite ko Ibi byari bikwiye kujya bihoraho bakabaha umwanya bakagaragaza ibitekerezo byabo. Ati:” nibyiza kuba twicaranye namwe mu Nteko ariko turifuza ko bitarangirira aha n’ikindi gihe mujye muduha umwanya twuvikanishe ijwi ryacu.”

Iradukunda Yves yasabye abadepite kujya babaha umwanya nabo bakagaragaza ibitekerezo byabo mu Igenamigambi ry’Igihugu

Uyu mwana yakomeje asaba abadepite ko babakorera ubuvugizi Ingengo y’imari igenerwa abana bafite ubumuga ikongerwa, abana bose bafite ubumuga bakabasha kwiga, kuko hakigaragara ko hari abana bafite ubumuga bwihariye bakeneye kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko.

Uwera Zamida, umwana uhagarariye abana mu Karere ka Nyarugenge yashimiye abadepite ku mwanya babahaye maze aboneraho no kubagaragriza ibibazo abona byugarije abana byakorerwa ubuvugizi.

Uwera Zamida, umwana uhagarariye abana mu Karere ka Nyarugenge yasabye ubuvugizi kubana batabonera ifunguro ku ishuri kuko bibagiraho ingaruka mu myigire yabo

Ati:” kuri ubu mu Turere dutandukanye hagaragara abana barya ku ishuri abandi bakabasohora iki n’ikibazo kuko iyo basubiye mu ishuri babana batariye ntabwo bakurikira kimwe n’abariye, none ndibaza buri Karere kagenerwa ingengo itandukanye n’iyutundi Turere mu burezi?”

Sekanyange Jean Leonald, Umuyobozi wa Sosiyete Sivile akaba n’Umuyobozi wa CLADHO agaragaza uruhare rwabo mu Igenamigambi ry’Igihugu

Peter Karinganire, Umukozi wa CLADHO ushinzwe ibijyanye n’Igengo y’Imari agaragariza abadepite bimwe mubitekerezo bakuye mubaturage bifuzako byajya mu Igenamigambi ry’Igihugu

Abadepite basoje bavuga ko kwita ku bana ari ugutegura ejo heza h’Igihugu, bagaragaza ko  abana b’uyu munsi aribo ejo bazaba bakemura ibibazo by’Igihugu n’iby’isi muri rusange.

Bongeye gushimira abana ku bitekerezo byiza batanze bavuga ko bazakomeza  gukora ubuvugizi kugira ngo uruhare rw’umwana mu Igenamigambi ruzamuke kandi ngo icyizere kirahari kuko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza bwita ku byiciro byose by’abaturage.

Abagize imiryango ya Sosiyete Sivile imbere yAbadepite

Bagaragaje uruhare rwabo

Bamwe mubaharanira uburenganzira bw’umwana bumva ibitekerezo abana bageza kubadepite

Abana bandikaga ibisubizo bahabwa n’abadepite

Bernard Wimu/ijamboryumwana.com

Total Views: 525 ,

Leave A Reply

%d bloggers like this:

Powered by themekiller.com