Ibitaramo bine bikomeye byateguwe na Airtel bizahuriramo abahanzi bakomeye Meddy na Riderman

0

Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya Aitel mu rwego rwo kwegera abakiriya bayo igiye kuzenguruka ibice bitandukanye by’Igihugu mu bitaramo bine bikomeye, aho bazaba bari kumwe n’umuhanzi Meddy umaze igihe gito agarutse mu Rwanda ndetse n’umuraperi Riderman.IMG-20170920-WA0009

Ibi bitaramo bigiye gukorwa   biri muri gahunda ya  Airtel Rwanda yo kwiyegereza abakiriya bayo hirya no hino mu Gihugu, biteganyijwe ko bizatangirira mu Karere ka Nyamasheke, hakurikireho i Huye n’i Musanze hanyuma bisorezwe i Rubavu mu gitaramo gifite umwihariko kuko abazinjira bazishyura, bitandukanye n’ahandi.

Moses Abindabizemu, Umuyobozi muri Airtel Rwanda Ushinzwe imenyekanishabikorwa, yavuze ko ibi bitaramo byiswe ’Wiceceka & Tunga Campaign Concert Tour’ bijyanye na gahunda ya Airtel Muzika yashyizweho mu rwego rwo kuzamura umuziki banarushaho kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye ku bakiriya bayo.

Yakomeje avuga ko, umuziki uhuza abantu benshi ko nka Airtel bizera ko  umuziki uzabafasha guhura n’abakiriya babo banezerewe, yagize ati:” Nta muziki ubuzima ntiburyoha cyane, twizera ko uhawe umuziki hari icyo aba yongereye ku buzima bwe, ibi byose biri muri gahunda twise ’Airtel Muzika’.”

Yasoje avuga ko Airtel yagiranye ubufatanye na Meddy ngo bazengurukane ibice bitandukanye

Moses Abindabizemu, Umuyobozi muri Airtel Rwanda Ushinzwe imenyekanishabikorwa

Moses Abindabizemu, Umuyobozi muri Airtel Rwanda Ushinzwe imenyekanishabikorwa

by’igihugu buhura n’abantu batandukanye bari bamukumbuye cyane, yaboneyeho no gushima Riderman na we wemeye gukorana na Airtel, abaoneraho no gusaba ko abantu bazitabira  ibi bitaramo ari benshi bakaryoherwa n’umuziki, bagakomwza kunogerwa n’byiza Airtel ibagezaho.

Medy na Riderman,abahanzi bazifashishwa na Airtel muri ibi bitaramo

Medy na Riderman,abahanzi bazifashishwa na Airtel muri ibi bitaramo

IMG-20170920-WA0010

Umuhanzi Meddy, ukunzwe cyane n’abakiri bato yavuze ko ari ubwa mbere agiye gukorana ibitaramo nk’ibi na Airtel, kuri we ngo yiteguye gushimisha abazabyitabira, yasoje avuga ko uyu ariwo mwanya agiye kwiyereka abafana be bari bamaze igihe batanubona.IMG-20170920-WA0012

umuraperi  Riderman yavuze ko hamwe na Airtel bazagirana ibihe byiza nábazitabira ibi bitaramo.IMG-20170920-WA0003 Joseph Mushyoma umwe mu bakurikirana imyiteguro y’ibi bitaramo yavuze ko aba bahanzi bazajya baririmba mu buryo bwa Live kugira ngo basusurutse abazaba bitabiriye ibi bitaramo barusheho kuryoherwa n’umuziki w’umwimerere.
IMG-20170920-WA0017

Hategekomana Innocent, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel, yavuze ko muri ibi bikorwa birimo amahirwe menshi ku bacuruzi, ba rwiyemezamirimo, abakuriye ibigo bya leta n’abikorera ku giti cyabo kuko hazabaho uburyo bwo koroherezwa muri serivisi zitandukanye.

Ibi bitaramo byateguwe na Airtel bizatangira ku itariki 30 Nzeri mu Karere ka Nyamasheke, hakurikireho Akarere ka Huye ku itariki ya 7 Ukwakira, naho tariki ya 14 Ukwakira byerekeze mu Karere ka Musanze. Bizasorezwa i Rubavu ku wa 21 Ukwakira 2017.

Bernard@ijamboryumwana.com

Leave A Reply

Powered by themekiller.com