Nsabimana Alphonse umwana w’imyaka 13 akora ibishushanyo by’amazu atandukanye yifashishije ibikenyeri

0

Nyuma  y’igihe gito gishize hamenyekanye umwana witwa Gisa Gakwisi  umaze kwamamara kubera igihangano yakoze mu ibumba kigaragaza isura ya Kigali Convention Center na Radisson Blu ndetse n’ibice biyikikije,kuri ubu hagaragaye undi mwana uri mu kigero cye ufite impano idasanzwe, mu Karere ka Kayonza hagaragaye undi mwana witwa Alphonse ukora ibishuhanyo(plan) by’amazu atandukanye ku buryo ababibonye bose batangazwa n’impano uyu mwana afite.

Nsabimana Alphonse umwana w'imyaka 13 ufite ubuhanga budasanzwe bawo gukora ibishushanyo by'Inzu zitandukanye mu bikenyeri

Nsabimana Alphonse, umwana w’imyaka 13 ufite ubuhanga budasanzwe bwo gukora ibishushanyo by’Inzu zitandukanye mu bikenyeri

Alphonse w’imyaka 13 yiga mu mwaka wa Gatanu mu Ishuri ribanza rya Mukarange protestant i Mukarange, umuryango we ukaba utuye mu Mudugudu wa Kanyemera, Akagali ka Bwiza , mu Murenge wa Mukarange.

Impano y’uyu mwana itangarirwa n’umuhisi n’umugenzi bitewe n’ubuhanga agaragaza mu kwigana.

Nsabimana Alphonse  yatangarije ijamboryumwana.com  ko  yakuranye iyi mpano yo gushushanya no gushaka kumenya ibintu byinshi.

Yagize ati “Impano yo gushushanya natangiye kuyigaragaza nkiri muto cyane. Ndi umwana nagiraga  amatsiko menshi, nkunda kumenya no kubaza kuri buri kintu. Rimwe na rimwe iyo nagiye mu mu mujyi wa Kayonza ndaza nkakora ibyo nabonye cyane cyane amazu y’abakire nkayigana nifashishije ibikenyeri.”

Yakomeje avuga ko yifuza ko yafashwa kuzamura impano ye kuko azi gukora ibishushanyo by’amazu atandukanye bigakundwa na benshi ku buryo harimo n’ababigura kubera ukuntu baba babikunze, yavuze ko iyo abonye umugurira igihangano kimwe  akimuhera ibihumbi 10 000 ariko ngo abenshi baba bashaka kumuha amafaranga make 1000, 2000…..  n’ubwo bimuvuna kuko inzu imwe ashobora kuyikora mu gihe cy’iminsi itatu, uyu mwana yavuze ko atayitanga ku mafaranga make kuko yaba atesheje agaciro impano afite. Uyu mwana yavuze ko ibi abikora avuye ku ishuri akaba abikora mu rwego rwo gushaka ibikoresho by’ishuri kuko umuryango we ukennye, yongeye gusaba ababona ibihangano bye ko bamuba hafi bakamufasha kubiteza imbere bikazamufasha gutegura ejo he hazaza kuko yiyumvamo iyi mpano.

Igitangaje ku mazu uyu mwana akora ashyiraho antene zanditseho Azam tv, impamvu ngo ntayindi  n’uko abona azam tv ariwo murongo w’itumanaho ugezweho mu gusakaza amashusho kandi akaba ari ifatabuguzi ribereye umunyarwanda wese.

Kunzu ye ashyiraho antene za Azam tv kuko ari wo muy

Ku mazu akora ashyiraho antene za Azam tv kuko ngo abona ari ryo fatabuguzi rigezweho

Ibihangano by'uyu mwana abantu barabitangarira kuko ubona bikoranye ubuhanga

Ibihangano by’uyu mwana abantu barabitangarira kuko ubona bikoranye ubuhanga

Gisa Gakwisi undi mwana wagaragaje ubuhanga agakora convention mu ibumba

Gisa Gakwisi undi mwana wagaragaje ubuhanga agakora convention mu ibumba

Igihangano cya Gakwisi

Igihangano cya Gakwisi

Bernard@ijamboryumwana.com

 

Leave A Reply

Powered by themekiller.com