Nyabihu:Umwangavu wigaga mu mashuri yisumbuye wibarutse abana 2 b’impanga umwe afite imiterere idasanzwe yasezerewe mu bitaro

0

Umwana w’umukobwa  w’imyaka 18 wigaga ku kigo cya APICUR Ruhengeri giherereye mu Karere ka Musanze, uheruka kwibaruka abana babiri b’impanga harimo umwe ufite imiterere idasanzwe kuri ubu yamaze gusezererwa mu bitaro.

Akarere ka Nyabihu

Akarere ka Nyabihu

Uyu mukobwa witwa Murekatete Joselyne wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, atuye mu mudugudu wa Rubande, akagali ka Gatovu, Umurenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu yageze ku kigo nderabuzima cya Kintobo kuwa gatanu talilki ya 8 Nzeri 2017 ahagana sambiri z’ijoro bamusuzumye basanga agiye kubyara, maze bamwandikira transfert imwohereza ku bitaro bikuru bahita bazana ambirance yo kumutwara ahagana satatu z’ijoro bakirimo kumukorera transfert bagiye kumva bumva umukobwa aratatse, abaganga baramwegera basanga yatangiye kubyara umwana wa mbere aba araje ariko yaramaze gupfira munda, hashize akanya haba haje n’undi wa kabiri ariko we aza afite imiterere idasanzwe kuko wabonaga ateye nk’imgagi, uyu mukobwa yahise aguma ku kigo ndera buzima cya kintobo kuko babonaga amaze kubyara neza nta kibazo afite abaganga bakomeza kumwitaho.

Umuganga uyobora ikigo nderabuzima cya Kintobo aho uyu mwangavu yibarukiye Madame Claudette Iyiragiye, yabwiye ijamboryumwana.com ko aya makuru ari impamo uyu mukobwa yibarutse abana babiri b’abakobwa  ariko bose bari barapfiriye munda.

Yagize ati:”nibyo yibarutse abana babiri b’Impanga umwe wabonaga ateye nk’Ingagi mu maso nta maso, ntabwoya nta n’amatwi yarafite ariko urebye neza wabonaga ko amatwi yo azaza.” Ikindi kandi uyu mwana wavutse ameze nk’inyamaswa yavukanye amagarama 800 mu gihe umdi yari yavukanye ikilo n’amagarama 200.

Mdamu claudette yavuze ko kubyara umwana ufite imiterere idasanzwe ku bantu ari ibintu bibaho kandi ko biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye.

Ati:” impamvu zituma umwana avuka ameze kuriya zibaho biragaragara ko uriya mukobwa yari akiri muto kuko afite imyaka 18 rero nyababyeyi ye ishobora kuba itarihanganiye kwakira abana babiri kuburyo umwana umwe yabuze ibimutunga undi akabibura.” ariko Imana ishimwe kuko uyu mubyeyi we ntakibazo yagize kuri ubu tukaba twamaze kumusezerera.

Mdame Claudette aragira ababyeyi inama yo kujya bajya kwisuzumisha mbere y’uko bafatwa n’ibise, bakita no kuburere bw’abana babo, kuko uyu mukobwa iyo yipimishiriza kugihe umwana we umwe yari kuvuka ari muzima.

Uyu mwana w’umukobwa yasezerewe n’ibitaro kuri iki cyumweru nyuma yo kwitabwaho n’abaganga ubuzima bwe bukaba bwari bumaze kumera neza, uyu mukobwa yari amaze amezi atatu atiga kuko nyuma yo  kubona inda ibaye nkuru yahise areka ishuri aza kwicara mu rugo ategereje kubyara.

Uyu mukobwa kandi yigaga ku buryo bugoye kuko umuryango we ukennye dore ko bacuruza  amakara ariko  mu bushobozi buke uyu muryango wari ufite bageragezaga kumurihira ishuri ryigenga, ubu hari amahirwe make ko uyu mukobwa atazasubira ku ishuri kubera ubukene bw’iwabo kuko kugeza ubu n’umuryango we wagize uburakari.

Gutwara inda k’uyu mukobwa bikekwa ko yagize irari bakamushukisha ibyo atabona iwabo bityo bikamuviramo iyi nda, dore ko aho yigaga yanicumbikiraga (yatahaga hanze y’ikigo) ku ruhande rw’uyu mukobwa iyo muganiriye akubwira ko atazi uwanuteye inda aheruka bahura kugeza ubu ngo banahuye ntiyamumenya.

ku ruhande rw’ababyeyi babajwe n’ibyo uyu mukobwa yabakoreye kandi bakoraga uko bashoboye mu bukene bafite bakamushakira amafaranga y’ishuri, kuri ubu ngo bagize uburakari bukomeye. Kuri iki kibazo madame claudette yatubwiye ko bagiye kwegera uyu muryango bakawugira inama bakabumvisha ko basubiza uyu mwana mu ishuri akiga akarangiza, dore ko yaburaga umwaka umwe ngo arangize amashuri yisumbuye.

Bernard@ijamboryumwana.com

Leave A Reply

Powered by themekiller.com