Inzozi za Gakwisi (wakoze convention mu ibumba) nyuma yo gukorwa mu ntoki na Perezida Kagame

2

Gisa Gakwisi ni umwana w’imyaka 13, wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza kuri GS Rugando, amaze kwamamara nyuma y’aho ifoto ye yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza igihangano cya convention centre uyu mwana yakoze mu ibumba, bidatinze uyu mwana yaje gutumizwaho n’ubuyobozi bw’iyi hoteli atenberezwa ibice biyigize maze batangaza ko mu rwego rwo kuzamura impano z’abana bagiye gutegura irushanwa ry’abana rizitirirwa Gakwisi.

Gakwisi avuka mu muryango w’abana batanu akaba ari umwana wa kane muri uyu muryango, kubera impano idasanzwe uyu mwana afite aheruka gutumirwa n’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB mu muhango ukomeye wo kwita izina ingagi wabaye ku italiki ya 01 Nzeri uyu mwaka, aho uyu mwana yagize amahirwe yo gutoranywa mu bazita ingagi aho yari ari kumwe n’ibyananare bikomeye ku isi, abaherwe[…..] akarusho akaba yaragize amahirwe yo gukorwa mu ntoki na Perezida Paul Kagame ndetse bakanifotozanya mu ifoto y’Urwibutso. Kuri uyu mwana ngo aya ni amateka atazibagirwa kandi byamwongereye inbaraga zo gukora cyane kugira ngo agere ku nzozi ze yifuza.

Kuri iki cyumweru Taliki ya 10 Nzeri 2017 ikinyamakuru ijamboryumwana.com cyasuye uyu mwana Gakwisi mu rugo aho atuye mu Mudugudu wa Gasasa, akagali ka Rugando, umurenge wa Kimuhurura maze atubwira inzozi afite nyuma yo guca agahigo ko kuba ariwe nwana muto wise ingagi izina kuva uyu muhango wabaho.

Yagize ati:”Narishimye cyane kuba naratoranyijwe kujya kwita ingagi izina nkagira n’amahirwe yo gukorwa mu ntoki na Perezida kagame, numvaga ari nzozi mbese muri njye n’umvaga ari umunsi udasanzwe, byanyongereye imbaraga ntagira gutegura ibindi nzakora kugira ngo nkomeze nzamure impano zanjye nkomeze kwitegurira ejo hanjye heza.”

Isasa Gakwisi imere y'igihangano cye

Gisa Gakwisi imbere y’igihangano cye

Gakwisi yakomeje avuga ko n’ubwo afite umuhate wo kuzamura impano ye, hari imbogamizi abona zizatuma inzozi ze zituzuzwa, zimwe mu mboganizi yavuze harimo kuba iwabo nta muriro bagira ngo ajye abasha kwiga nijoro no kuba nta mashini agira ngo ajye akora ibihangano bye akoresheje ikoranabuhanga rigezweho,  aha akaba ariho ahera asaba abakunda ibikorwa bye ko bakomeza kumuba hafi bakazamutera inkunga akazabasha kwiga ibijyanye n’ubwubatsi no gukora ibishushanyo mbonera kugira ngo akomeze kuzamura impano ye kuko yumva aribyo akunze yazabasha kwiga akabikurikira neza.

Gakwisi yasoje ashimira ubuyobozi bwa Convention centre, anashimira by’umwihariko RDB yamutumiye mu muhango wo kwita izina akanagira amahirwe adasanzwe yo kubonana n’abantu bakomeye ku Isi no gukorwa mu ntoki na Perezida Kgame.

Irakiza Gakwisi yavuze ko ashimishwa n'ibikorwa murumuna we akora ariko nawe ngo yiyumvamo impano yo gutwra igare

Irakiza Gakwisi ni mukuru wa Gakwisi, yavuze ko ashimishwa n’ibikorwa murumuna we akora ariko nawe ngo yiyumvamo impano yo gutwra igare

Kanyana Sonia ni mushiki wa gakwisi akaba ari nawe muto yavuze nyuma yo kubona ibyo musaza we yakoze n'ukuntu amaze kwamamara ngo yakutemo isomo ryo gukora ibintu byose abishyizeho umwete kugira nawe azabonane n'abantu bakomeye

Kanyana Sonia ni mushiki wa gakwisi akaba ari nawe muto yavuze nyuma yo kubona ibyo musaza we yakoze n’ukuntu amaze kwamamara ngo yakuyemo isomo ryo gukora ibintu byose abishyizeho umwete kugira nawe azabonane n’abantu bakomeye

Mvunabandi Gakwisi ni se wa gakwisi yavuze ko anejejwe n’aho umwana we ageze kuko yabonaga ari nk’inzozi, yagize ati:”Nyuma yo kuva gusura convention twabonye ubutumire bukomeye buvuye muri RDB  badutumira mu muhango ukomeye wo kwita izina, twagize amahirwe duhura n’abantu bakomeye harimo n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.”

Mvunabandi Gakwisi umubyeyi wa Gakwisi

Mvunabandi Gakwisi umubyeyi wa Gakwisi

Mvunabandi yakomeje avuga ko azakomeza gushyigikiora umwana we mu rugendo rw’iterambere azanyuramo rwose, ariko ko abona bagifite imbogamizi kuko batuye mu manegeka kandi bakanba  bakennye, kuri we ngo bimutera ipfunnwe kuba umwana we atangiye kuba icyamamare ariko akaba ataha mu byondo, gusa uyu mubyeyi afite icyizere ko umwana we nagira icyo ageraho azafasha uyu muryango we.

Amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana mu ngingo yayo ya 4 avuga  ko Leta ifite inshingano zo kubahiriza, kurengera no gukora ibishoboka byose ngo uburenganzira bw’umwana bugerweho. Igomba kandi gufasha umuryango we kurengera uburenganzira bwe ndetse no kugira ahantu hamufasha gukurira ategura ejo hazaza heza.

Uyu muryango utuye mu manegeka kuko ni mugishanga

Uyu muryango utuye mu manegeka kuko ni mugishanga(aha miho batuye)

IMG_3899

Muri weekend Gakwisi aba ari kwita ku bihangano bye

Muri weekend Gakwisi aba ari kwita ku bihangano bye

Convention center hoteli y'inyenyeri eshanu yuzuye itwaye miliyoni 300 z'amadorali, ni ukuvuga miliyari 223 z'amafaranga y'uRwanda

Convention center hoteli y’inyenyeri eshanu yuzuye itwaye miliyoni 300 z’amadorali, ni ukuvuga miliyari 223 z’amafaranga y’ u Rwanda

Ifoto yacicikanye ku m,buga nkoranyambaga unwana ahagaze imbere y'igihangano cya Gakwisi

Ifoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga unwana ahagaze imbere y’igihangano cya Gakwisi

Ubwo Gakwisi yarari mu Kinigi mu muhango wo Kwita Izina, Ingagi yise yayise'Urungano", yaciye n'agahigo kuko ariwe muntu wa mbere wise ingagi akiri muto.

Ubwo Gakwisi yarari mu Kinigi mu muhango wo Kwita Izina, Ingagi yise yayise”Urungano”, yaciye n’agahigo kuko ariwe muntu wa mbere wise ingagi akiri muto.(Photo igihe)

Ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame hamwe n'abandi bantu bakomeye

Ifoto y’urwibutso na Perezida Kagame hamwe n’abandi bantu bakomeye(photo igihe)

Bernard@ijamboryumwana.com

2 Comments

  1. Nureba koko ko ubuvugizI bukwe neza kandi bugakorerwa igihe ari umuyoboro mwiza wo guhindura amateka y’abana mukorezaho Bernard nabagenzi be biyemeje kuzamura umwana binyuze mu kubakorera ubuvugizo.

    Erega buriya tunabishatse uyu muryango wava no mu manegeka.

    Asante sana

  2. Nureba koko ko ubuvugizI bukwezwe neza kandi bugakorerwa igihe ari umuyoboro mwiza wo guhindura amateka y’abana mukorezaho Bernard nabagenzi bawe mwiyemeje kuzamura umwana binyuze mu kubakorera ubuvugizI, binyuze mu itangaamakuru rikorera abana.

    Erega buriya tunabishatse uyu muryango wava no muri ariya manegeka.

    Asante sana

Leave A Reply

Powered by themekiller.com