Perezida Kagame yavuze ko abakiri bato bakwiye guhabwa umwanya bakayobora, ariko bakamenya ko kuyobora nyako ari ugukora

0

Ibi Perezida Kagame yabivuze kuri iki cyumweru ubwo, Abayobozi mu nzego za leta, abikorera, abihayimana n’abandi batandukanye bitabiriye amasengesho yo gushimira Imana, nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika yo kuwa 3 na 4 Kanama, yegukanwe na Paul Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi n’amajwi 98.74.

Perezida Paul Kagame mu masengesho yo gushimira Imana uburyo yabaye hafi Abanyarwanda

Perezida Paul Kagame mu masengesho yo gushimira Imana uburyo yabaye hafi Abanyarwanda

Aya masengesho atandukanye n’andi amenyerewe yo gushimira Imana ku bw’umwaka uba urangiye no kuyiragiza utangiye, ahubwo ni ukuyishimira nyuma y’ibyo yakoreye Abanyarwanda mu matora aheruka banayiragiza manda y’imyaka irindwi iri imbere aheruka gutorerwa..

Perezida Paul Kagame yabwiye abakiri bato  ko bagomba kwitegura inshingano z’ubuyobozi hakiri kare, bigakorwa mu guhaha ubumenyi ariko bazirikana ko bagomba kumenya uko babukoresha neza.

Yabihereye ku buryo abayobozi batangije umuryango utegura ibikorwa byo gusengera igihugu no gushima Imana, Rwanda Leaders Fellowship, watangijwe n’abarimo Pasiteri Antoine Rutayisire na Ambasaderi Charles Muligande, ubu imirimo ikaba yarasigiwe abato, bayobowe na Eric Munyemana.

Perezida Kagame yavuze ko abakiri bato bakwiye guhabwa umwanya bakayobora, ariko bakamenya ko kuyobora nyako ari ugukora.

Yagize ati “Ubundi niho byapfiriye, kera, byaragiye byumvikana ko abayobozi ari ukwigaramira gusa abandi bagakora, wowe ukayobora ugaha abandi amabwiriza y’ibyo bakora, wowe ukajya mu iraha. Ntabwo aribyo.”

Yavuze ko urubyiruko rugomba kwitegura binyuze no mu gushaka ubumenyi, ariko rukamenya n’uko rugomba gukoresha ubumenyi rufite.

Yakomeje agira ati “Bato bacu rero b’u Rwanda, iki ni igihe cyo gushaka ibyo byose. Iyo mvuze abato, iyo bakura bakurira mu maboko y’abakuru, bararerwa. Abato bacu rero mushyire imbere uburere bwiza, uburere butuma ibyo twubaka, mu bushobozi, mu bumenyi, bihinduka ibikorwa byiza ndetse biganisha aho Imana itwifuza cyangwa icyo itwifuriza.”

“Ntabwo ari ba Rutayisire gusa na Muligande na Gedeon baha abatoya ngo bayobore, ubwo natwe turi mu nzira. Byumvikane rero abato iyo bafata ubuyobozi ntabwo ari ibiterwa hejuru gusa bagasama. Oya, biri muri kwa gutegura navugaga, ubwo mwitegure muzabibone munabikwiye kandi mwumva ko mugomba kubikoresha neza.”

Muri aya masengesho yo gushimira Imana, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri kugana mu cyerekezo kizima, ku buryo urubyiruko rugomba kukirinda uko bikwiye.

Yavuze ko u Rwanda ubu ruhagaze neza ku buryo Imana isigaye irara mu Rwanda nubwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari ubwo abantu bibazaga aho muri ayo majoro yararaga.

Perezida wa Sena Bernard Makuza

Perezida wa Sena Bernard Makuza

Umuhanzikazi Butera Knowless mu bitabiriye amasengesho

Umuhanzikazi Butera Knowless mu bitabiriye amasengesho

Pasiteri Antoine Rutayisire

Pasiteri Antoine Rutayisire

perezida-yinjiye-768x512-0bd7b

bamwe-mu-bayobozi-bakuru-bari-bitabiriye-iri-sengesho

Bamwe mu bayobozi bakuru bari bitabiriye iri sengesho

Ifoto y'urwibutso

Ifoto y’urwibutso

Ijamboryumwana.com    

Leave A Reply

Powered by themekiller.com