Ishuri KDF-BEBF uburezi budaheza niyo ntego yabo

0

Leta  y’u Rwanda  yashyizeho  gahunda y’uburezi  kuri  bose,  hagamijwe  guca  burundu  ikibazo  cy’abana  bavutswa  kwiga  bitewe  n’ubushobozi  buke  bw’iwabo cyangwa se abana bafite ubumuga butandukanye,  gusa  ibi  bibazo  ntibibura  kugaragara  hirya  no  hino  bitewe  n’impamvu  zitandukanye.

Ishuri KDF-BEBF(Btsinda Education for Better Future) riherereye mu kagali ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo ni rimwe mu mashuri twasuye tureba uko bashyira mu bikorwa iyi gahunda ya Leta y’uburezi budaheza, kuri iri shuri twahasanze abana batandukanye harimo n’ababana n’ubumuga butandukanye.

Bamwe  mu bana babana n'ubumuga biga kuri KDF bavuga ko bishimira uburere bahabwa ndetse banishimira uko bafatwa kuri iri shuri

Bamwe mu bana babana n’ubumuga biga kuri KDF bavuga ko bishimira uburere bahabwa ndetse banishimira uko bafatwa kuri iri shuri

IMG-20170822-WA0026

Umuyobozi w’iri shuri bwana Kwizera Deny Francois yabwiye ijamboryumwana.com ko muri gahunda yo kwimakaza uburezi budaheza begera abana bakareba ibibazo bafite bakabafasha kubikemura, avuga ku bana bafite ubumuga barererwa muri iri shuri yavuze ko bafite abarimu babiri bahuguriwe kwigisha abana bafite ubumuga, babatega amatwi bakabasha kumvikana nabo bityo bikorohera abana gukurikirana amasomo yabo nk’abandi bana bose. N’ubwo bakora ibi ariko bafite imbogamizi zo kutagira ibikoresho bigezweho bibafasha kwigisha abana bafite ubumuga, akaba ariho bahera basaba ubuyobozi ko bwabafasha guhugura abarimu no kubashakira ibikorsho bihagije bifasha abana mu myigire yabo ya buri munsi.

Umuyobozi w'iri shuri bwana Kwizera Deny Francois

Umuyobozi w’iri shuri bwana Kwizera Deny Francois

Mukankundiye Anitha ni umwe mu barimu bigisha kuri iri shuri bahuguriwe kwigisha abana bafite ubumuga, yavuze ko bitoroshye ariko nk’umuntu wagize amahirwe yo kubona amahugurwa bagerageza kuba hafi y’aba bana bakabigisha, kuri we abona bitanga umusaruro gusa nawe yakomoje ku mbogamizi zo kutagira ibikoresho bihagije bifasha aba bana, akomeza avuga ko biramutse bibonese ntakibazo bahura nacyo  mu kwigisha abana babana n’ubumuga butandukanye.

Mukankundiye Anitha , umwarimu wigisha kuri iri shuri wagize amahirwe yo guhugurirwa kwigisha abana babana n'ubumuga.

Mukankundiye Anitha , umwarimu wigisha kuri iri shuri wagize amahirwe yo guhugurirwa kwigisha abana babana n’ubumuga.

Si ibi gusa kandi muri gahunda y’uburezi budaheza kuri iri shuri hari abana bahiga batishoboye bakaba barahawe amahirwe yo kwigira ubuntu kuri iri shuri ndetse hari n’abatabasha kubona ibikoresho byo kwigiraho iri shuri rikabafasha kubibashakira kugira ngo umwana w’umunyrwanda akoreshe amahirwe yahawe n’Igihugu cye.

Bernard

Ijamboryumwana.com

Leave A Reply

Powered by themekiller.com