GUKORESHA ABANA IMIRIMO IVUNANYE BIBANGAMIRA UBURENGANZIRA BWABO

0

Mu rwego  rwo gukumira no kurinda abana gukoreshwa imirimo ivunanye, cyane cyane abana bava mu mashuri bakajya gukoreshwa imirimo ivunanye nko gusoroma icyayi, gucukura mu birombe, kwikorera amatafari n’ibindi..bashaka amafaranga, ikinyamakuru ijamboryumwana.com  twanyarukiye hirya no hino mu Gihugu tureba uko iki kibazo gihagaze.

Aha ni mu Karere ka Ngoma, mu Mirenge  ya Remera, Kazo na Rurenge aho abaturage baho  ndetse  n’abana bavuga uko bumva iki kibazo n’uko bagiye guhindura imyumvire bityo  abakoresha abana imirimo ivunanye bakubahiriza uburenganzira bwabo, bakanarushaho kugira uruhare mu guharanira uburezi bw’abana. Bamwe mu babyeyi twaganiriye baduhamirije ko iki kibazo gihari[…], ariko ahanini babona biterwa n’ubukene  buri mu miryango.

Aba ni abana bo mu Murenge wa Kazo bavuga ko bamaze kumenya akamaro ko kwiga ariko ko nyuma yo kumenya uburenganzira bwabo bafasha ababyeyi imirimo ariko bagakora iyoroheje ijyanye n'ikigero bageezemo

Aba ni abana bo mu Murenge wa Kazo bavuga ko bamaze kumenya akamaro ko kwiga ariko ko nyuma yo kumenya uburenganzira bwabo bafasha ababyeyi imirimo ariko bagakora iyoroheje ijyanye n’ikigero bagezemo.

Aba bana bo mu Murenge wa Rurenge bavuga ko kuyoboka ishuri ariyo nzira yo kubageza ku iterambere bifuza

Aba bana bo mu Murenge wa Rurenge bavuga ko kuyoboka ishuri ariyo nzira yo kubageza ku iterambere bifuza

Umwe mu babyeyi  twaganiriye witwa, Uwamahoro yavuze ko abana badafite impavu zo kujya gukora imirimo ibarusha imbaraga kuko bibangiriza ubuzima bwabo aho bashobora gukuramo indwara zitandukanye imvune za hato na hato n’ibindi,  kuri uyu mubyeyi asanga abana bakwiye gukunda ishuri kuko ari ryo soko ry’ubumenyi rizabafasha kugera ku iterambere bifuza.

Uwamahoro wo mu Murenge wa Remera arasaba ababyeyi kwirinda gukoresha abana babo imirimo ivunanye.

Uwamahoro wo mu Murenge wa Remera arasaba ababyeyi kwirinda gukoresha abana babo imirimo ivunanye.

Umwe mu bana twasanze mu isoko rya Remera aho yari arimo gukora akazi ko gutwara imizigo yavuze ko impamvu imutera gukora aka kazi kamurusha imbaraga ari uko ibyo akeneye iwabo atabibona, agahitamo kuza gutwaza abantu imizigo muri iri soko kugira ngo abone uko abaho, gusa uyu mwana yaduhamirije ko akora aka kazi akajya no ku ishuri kuko ntakundi yabaho, yasoje avuga ko imirimo mibi ikoreshwa abana ibangamira uburenganzira bwabo burimo no kuba batabasha gukurikirana amasomo.

Umwana twasanze mu isoko rya Remera arimo gutwaza abantu imizigo.

Umwana twasanze mu isoko rya Remera arimo gutwaza abantu imizigo.

Uyu we yari yaje gucuruza ibirayi

Uyu we yari yaje gucuruza ibirayi

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana, Nambaje Aphrodis  yabwiye ijamboryumwana.com  ko muri aka Karere nako ibi bibazo bihagaragara, yagize ati:”Nibyo koko iki kibazo kirahari ariko twagifatiye ingamba, dusanga buri wese akwiye kukigiramo uruhare tukarushaho kugihashya.”Yakomeje asaba ubuvugizi kubabona abana bakoreshwa imirimo ivunanye  abasaba kudaceceka ahubwo bagatanga amakuru hakabaho ubufatanye mu kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Bwana, Nambaje Aphrodis

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana, Nambaje Aphrodis

Yasoje asaba abanyarwanda bose ko bagomba kumenya ko ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ivunanye  gihari yongeraho ati:”Umwana si uko nta mirimo yakora ariko agomba gukora imirimo ijyanye n’ikigero cye.” Yakomeje avuga ko kuruhande rw’Akarere bashyizeho gahunda yihariye y’amasibo abafasha gukurikirana uburenganzira bw’umwana umunsi ku munsi ,azanabafasha kandi kumenya imibereho myiza y’imiryango akaba azafatanya n’umuryangonyarwanda  kurandura iki kibazo.

Umuryango nyarwanda uzakomeza gukora ubukangurambaga hirya no hino mu Gihugu  basaba ababyeyi n’abandi  bafite inshimgano zo kwita kubana ko bakomeza gufatanya  guha abana uburere bwiza, bakareka guta amashuri ngo bagiye gukoera amafaranga bakiri bato.

Tubibutse ko hashyizweho amategeko ahana umuntu wese ukoresha umwana imirimo ivunanye aho bivuga ko uretse gukoresha umwana imirimo ivunanye, gutoteza cyangwa kujujubya umwana nabyo amategeko arabihanira nkuko biri mu ngingo ya 218  yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho iyo ngingo ivuga ko ubikoze ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) ku geza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ry’amafaranga kuva ku bihimbi ijana (100 000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300 000).

Ariko nubwo mu Rwanda ayo mategeko arengera umwana ariho, hakaba kandi hari byinshi bimaze gukorwa mu kurinda ko abana bakoreshwa imirimo ivunanye, haracyari abana bagikoreshwa iyo mirimo ivunanye.

Umurenge wa Kazo

Umurenge wa Kazo

Bernard UWIHOREYE

Ijamboryumwana.com/Ngoma

Leave A Reply

Powered by themekiller.com