Ibitaro bya Kibogora: Ababyeyi babangamiwe no kuba barara ku gitanda ari babiri hamwe n’abana babo

0

Mu rugendo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, yagiriye mu Bitaro bya Kibogora kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nzeri 2017, ubuyobozi bw’ibi bitaro bwamusabye ko yabafasha kubona indi nyubako ababyeyi bamaze kubyara bajyamo kuko iyo barimo ari nto cyane.

Bamwe mu babyeyi bamaze kubyarira muri ibi bitaro baganira n’itangazamakuru bavuze ko  ko bafite ikibazo cyo kryama ku gitanda kimwe ari babiri ndetse  bari kumwe n’abana babo, ibi ngo birababangamira cyane ku buryo bamwe bavuga ko bashobora gukuramo indwara zitandukanye, kandi bakaba banangamira ubuzima bw’abana babo.

Umwe mu babyeyi ati “Ikibazo gihari ni uko ibitaro ari bitoya, ubu turara  ku gitanda turi ababyeyi babiri ndetse n’impinja zacu, turara ducurikiranye. Biratubangamira, ugasanga umwe aratoneka undi, akarambiriza ku mwana wa mugenzi we; urumva abantu bane ku gitandanda ni ikibazo gikomeye.”

Undi mubyeyi  yunzemo ati “Turasaba ko bakwagura ibitaro n’abarwaza bakabona aho baryama kuko barara hasi ku isima ndetse no kumbaraza.”

Dr Nathanael Nsengiyumva, Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora avuga ko inzu yakira ababyeyi idahagije kuko  babyaza ababyeyi bari hagati y’umunani na 12 ku munsi.

Ati “N’uyu munsi abagore baracyaryama ari babiri kubera ko aho kubashyira ari hato; reba hari ibitanda 11, ku munsi nibura habyara abagore bari hagati ya 8 na 12, hari ababa bamaze iminsi babyaye kubera babazwe, urumva ko aho kuryama harabura. Ibyo rero bishobora gutera izindi ndwara. Dukeneye nibura ahajya ibitanda 30.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr Patrick Ndimubanzi yavuze ko inyubako y’ababyeyi ikenewe cyane, abizeza ko agiye kubiganiraho n’abandi iki kibazo kigakemuka bitarambiranye.

Ati “Inzu y’ababyeyi irakenewe, n’ubwo bidashoboka ko mvuga ko mbyemeye uyu munsi, ninsubira muri minisiteri, bagenzi banjye ndababwira imishinga mufite niba hari umuterankunga ushobora kudufasha tuzibuke ko Kibogora ihari kandi nyuma y’igihe gito bizakunda.”

Ibitaro bya Kibogora bimaze imyaka 50 bitangiye kuvura abanyarwanda, kuri ubu ngo nta bushobozi bifite byo kwiyubakira kuko ngo amafaranga binjiza ari make ku yo basohora.

Mu bitaro bya Kibogora ababyeyi babyaye barara ari babiri hamwe n'abana babo

Mu bitaro bya Kibogora ababyeyi babyaye bararana ari babiri hamwe n’abana babo

Dr Patrick Ndimubanzi hamwe n’abayobozi batandukanye bari kwerekwa serivisi zitangirwa mu bitaro bya Kibogora

Dr Patrick Ndimubanzi hamwe n’abayobozi batandukanye bari kwerekwa serivisi zitangirwa mu bitaro bya Kibogora

Ijamboryumwana.com

Leave A Reply

Powered by themekiller.com