Ku nkunga ya Save the Children Imiryango irengera umwana yahawe ubumenyi buzayifasha kugera ku ntego zayo

0

Ku nkunga y’Ikigo SIDA ‘’Sweeden International Development Agency ‘’ binyuze muri Save the Children mu mushinga wiswe Positive Discipline/ Protection of Children from violence, Impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda CLADHO ku bufatanye na Coalition Umwana ku Isonga ndetse na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana ‘’NCC’’, yahuguye imiryango itari iya Leta isaga 40 ikora ku burenganzira bw’umwana yibumbiye muri Coalition Umwana ku Isonga n’abandi bafatanyabikorwa ba CLADHO ku bijyanye n’imikorere ishingiye ku Ntego ‘’Results Based Management’’

Ayo mahugurwa azamara iminsi 3 yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/07/2017, aho yatangijwe ku mugaragaro na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana ndetse na Save the Children.

Mu gutangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro, uwari uhagarariye NCC ndetse na Save the Children bavuze ko banezerewe cyane kuba ibikorwa bikorerwa umwana bigeye kujya bikorwa neza hagamijwe intego imiryango yahuguwe yiyemeje, maze baboneraho gusaba abahugurwa bose ko ibyo baziga bitazaba amasigaracyicaro ahubwo bikazabafasha gukora igenamigambi n’ibikorwa binoze bisubiza ibibazo by’abana kandi bakajya babikorera raporo ndetse banasabwa kudatanya ingufu mu gushaka ibisubizo abana bahura nabyo.

Madame Uwababyeyi Benilde wa NCC atangiza amahugurwa ku mugaragaro

Madame Uwababyeyi Benilde wa NCC atangiza amahugurwa ku mugaragaro

Me Emmanuel SAFARI, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO nawe yasabye abahugurwa kurushaho gukorera hamwe nka Coalition kugira ngo ibikorerwa umwana bigere ku abna benshi kuko abana bugarijwe n’ibibazo muri iki gihe, aboneraho n’akanya ko gushimira cyane save the children yateye inkunga aya mahugurwa y’ingirakamaro ku Miryango irengera umwana, yashimiye kandi Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe abana ku bufatanye buhoraho mu kurengera umwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO (uwa kabiri uturutse iburyo) ,Intumwa ya Save the Children Bwana Marcel SIBOMANA (uwa kabiri ibumoso) n'abandi bayobozi batangiza amahugurwa ku mugaragaro

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO (uwa kabiri uturutse iburyo) ,Intumwa ya Save the Children Bwana Marcel SIBOMANA (uwa kabiri ibumoso) n’abandi bayobozi batangiza amahugurwa ku mugaragaro

Amahugurwa yitabiwe n'abantu baturutse mu Miryango itari iya Leta irengera umwana

Amahugurwa yitabiwe n’abantu baturutse mu Miryango itari iya Leta irengera umwana

Leave A Reply

Powered by themekiller.com