KARONGI: Abana basabwe kubaha Imana no kwirinda kugwa mumoshya kuko batangatanzwe

0
Abana bo ku ishuri ribanza rya Rubengera ya 2  bakurikiranye  ikiganiro  n'ubwitonzi  bwinshi.

Abana bo ku ishuri ribanza rya Rubengera ya 2 bakurikiranye ikiganiro n’ubwitonzi bwinshi.

Kuri  uyu  wagatatu  taliki ya  05  Nyakanaga  impuzamiryango iharanira uburenganzira  bwa  muntu  mu  Rwanda  CLADHO  iri  kumwe  na  Polisi  y’Igihugu  ikorera  mu  Karere  ka  Karongi,  n’uhagarariye  ubuyobozi  bw’Umurenge  wa  Rubengera  basuye  ikigo   cy’abadivantisiti  b’umunsi  wakarindwi  cy’amashuri  abanza  cya  Rubenera  ya  2,  aho  baganiriye  n’abana  basaga  700,  aho  babaganirije  kugukumira  ihohoterwa  rikorerwa  abana  no  gutwita  kw’abangavu  ari  nako  barushaho  guharanira  uburenganzira  bwabo.

Aba  bana  babwiwe  ko  bagomba  guharanira  uburenganzira  bwabo  bakirinda  ibishuko,  ahubwo  bagakomera  kunshingano  bafite  yo  kwiga  kuko  ariyo  izabafasha  gutegura  ejo  habo  heza  bityo  bakazavamo  abana  babereye  u  Rwanda.

Evariste  Murwanashyaka  Umuyobozi  muri  CLADHO  ushinzwe  kurwanya  ihohoterwa  rikorerwa  abana  no  gutwita  kw’abangavu  aganiriza  aba  bana  yabasabye  kujya  basenga,  bakirinda  ababahuka  kuko  ntakiza  baba  babifuriza  ahubwo  baba  bashaka  kubicira  iterambere  ryabo Yagize  ati:” Abana  nimwe  muco  w’ubukumgu  bw’Igihugu  cyacu  icyo  mugomba  gushyira  imbere  ni  ukwiga  mukarangwa  n’imico  myiza  mukirinda  ibishuko  biri  hanze  aha  kuko  abashuka  abana  babaye  benshi,  nimwe  rero  mugomba  gufata  iyambere  mukubirwanya  kuko  nimumara  kwiga  muzajya  mubasha  kwigurira  ibirenze  ibyo  bashaka  kubashukisha,  bityo  namwe  mukabasha  gutanga  umusamzu  mukubaka  Igihugu  cyacu.”

Evariste Murwanashyaka, Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no gutwita kw'abangavu aha abana impanuro.

Evariste Murwanashyaka, Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no gutwita kw’abangavu aha abana impanuro.

Uyu  muyobozi  yasoje  asaba  ko  uburenganzira  bw’abana  kuva  bakiri  bato  bwakwitabwaho  na  buri  wese, akomeza  avuga   ko uburezi  n’uburere  bw’umwana  ari  ishingiro  ry’ubuzima  bwe  n’igihugu  muri  rusange,  akaba  ariyo  mpamvu  baje  kuganiriza  abana  bo  mumashuri  abanza  dore  ko  kuri  iki  kigo  haherutse  kugaragara  umwana  w’umukobwa  wabyaye  afite  imyaka  14,  aho  yigaga  mumwaka  wa gatatu  kuri  iki  kigo, akaba  asanga  ubukangurambaga  bugomba  guhera  mubana  bakiri bato  kugira  ngo  barusheho  gusobanukirwa  n’uburenganzira  bwabo,  bahangane  n’iri  hohoterwa  ribugarije.

Bwana  Ndayisenga  Umuyobozi  wa  Polisi  y’igihugu  Sitasiyo  ya  Rubengera,  yasabye  abana  gukurikirana  amasomo  yabo  neza  kuko  aribo  bazavamo  abayobozi  b’ejo  hazaza  h’Igihugu  cyacu,  aboneraho  nogukangurira  ababyeyi  kureka  gukoresha abana  Imirimo  Ivunanye  ahubwo  barusheho  guha  abana  uburere  bwiza  kuko aribyo  bizabafasha  kuzamuka  neza.

Umuyobozi wa Polisi y'igihugu Sitasiyo ya Rubengera,  Bwana  Ndayisenga  yasabye  abana  gutangira  amakuru  kugihe  kugira  ngo  bakumire  icyaha  kitaraba.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu Sitasiyo ya Rubengera, Bwana Ndayisenga yasabye abana gutangira amakuru kugihe kugira ngo bakumire icyaha kitaraba.

Yakomeje  avuga  ko  Polisi  ari  inshuti  y’abana  akaba  ariyo  mpamvu  itazihanganira  umuntu  wese  uhohotera  umwana,  yasabye  abana  ko  igihe  bahohotewe  bajya  batanga  amakuru  kugihe  kugira  ngo  ababahohoteye  babihanirwe;  Yasoje  asaba  abana  gukunda  Igihugu  cyacu  bakareka  kurarikira  ibyo  mubindi  bihugu  kuko  Igihugu  cyacu  gikunda  abana  bacyo  anabasaba  gukurikizaza  impanuro  bahawe.

Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rubengera(uwa 1 uhereye ibumoso), ukurikiyeho ni Bwana Ndayisenga Comanda wa Sitasiyo ya Rubengera, uheruka ni Evariste Umuyobozi muri CLADHO aha bari bamaze guha abana ibiganiro

Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rubengera(uwa 1 uhereye ibumoso), ukurikiyeho ni Bwana Ndayisenga Comanda wa Sitasiyo ya Rubengera, uheruka ni Evariste Umuyobozi muri CLADHO aha bari bamaze guha abana ibiganiro

Abana bashimishijwe no gusobanurirwa uburenganzira bwabo kuko hari ibyo batari basobanukiwe.

Abana bashimishijwe no gusobanurirwa uburenganzira bwabo kuko hari ibyo batari basobanukiwe.

Leave A Reply

Powered by themekiller.com